00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ariana Grande yahumurije abatekeza ko ashobora kurutisha umuziki gukina filime

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 July 2025 saa 11:54
Yasuwe :

Umuhanzi w’umunyamerika, Ariana Grande, yatangaje ko, n’ubwo yinjiye mu mushinga mushya wo gukina filime, adateganya kuva mu muziki.

Ibi yabivuze nyuma yo gutangaza ko azagaragara muri filime nshya ishingiye ku gitabo cya Dr. Seuss Oh cyiswe “The Places You’ll Go!’’

Bije nyuma yo gukina muri ‘Wicked’ ari kumwe na Cynthia Erivo nk’abakinnyi b’imena, aho Ariana yagaragaje ko akomeje kwagura impano ye mu bijyanye na sinema, ariko ashimangira ko umuziki ukiri igice gikomeye cy’ubuzima bwe.

Mu butumwa yashyize kuri konti ze ku mbuga nkoranyambaga, Ariana yanditse ati “Kuririmba no gukora umuziki ni byo bimpa ubuzima, ni iby’ingenzi cyane kuri njye. Hazabaho uburyo bwo guha umwanya byose.”

Ariana Grande yashyize hanze alubumu ye iheruka ‘Eternal Sunshine’, mu 2024, ariko kugeza ubu nta gitaramo arayikorera. Ntiyari kandi yongera kujya mu bitaramo guhera mu 2019 ubwo yakoraga Sweetener World Tour.

Yavuze ko ashobora gusubira ku rubyiniro vuba, agira ati “Ndimo gutegura uburyo bwo kuririmbira abafana umwaka utaha, n’iyo byaba mu gihe gito.”

Ariana Grande uretse umuziki afite sosiyete ikora ‘make-up’, bityo avuga ko kuba afite imishinga myinshi bituma umuziki we ushobora kutagaragara nk’uko byahoze, ariko ko abikora mu buryo bumworoheye kandi bumusigira ibyishimo.

Ariana Grande yahumurije abatekeza ko ashobora kurutisha gukina filime umuziki
Ariana Grande ni umwe mu bahanzi bakundwa cyane ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages