Uyu mukunzi wa Ariana Grande yitwa Ricky Alvarez ndetse yahoze ari n’umubyinnyi we. Bagaragaye mu mashusho yafashwe ubwo bari bafatanye ndetse banacungiwe umutekano mu bihe byiza bagiriye muri Central Park, rwagati mu mujyi wa New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ukuboko kwa Ricky kwari gufashe ku rutugu rwa Ariana Grande undi na we amufashe mu rukenyerero.
Bibaye nyuma y’igihe binugwanugwa ko baba barasubiranye.
Muri Kanama 2026, bafotowe bari kumwe na none ubwo uyu muhanzi yari ari mu ruhererekane rw’ibitaramo yakoreye muri Leta ya Texas. Icyo gihe yaririmbye indirimbo ye yise ‘Thank U, Next’ ndetse agira amwe mu magambo yayo ahindura ubwo yayiririmbaga, akajya amushimagiza.
Amakuru avuga ko aba bombi banagiranye ibihe byiza ku wa 4 Nyakanga 2026, nyuma bagaragara bari kumwe mu iduka rya ‘Florida Whole Foods’.
People ivuga ko uyu muhanzi n’uyu mubyinnyi ubifatanya no gufotora, bahuye bwa mbere mu 2014 ubwo Ariana Grande yari mu bitaramo bye bya ‘Honeymoon Tour’ undi ari umubyinnyi umufasha ku rubyiniro. Muri Mata 2015, batangiye gukundana.
Bakundanye mu gihe kirenga umwaka kuko baje gutandukana muri Nyakanga 2016. Nubwo batandukanye, bakomeje ubushuti busanzwe nk’uko aya amakuru akomeza abivuga.
Hari hashize igihe kinini uyu muhanzi atandukanye n’uwari umukunzi we witwa Ethan Slater, uzwi muri filime ‘Wicked’. Muri Kamena 2026, Ariana Grande yashyizwe mu majwi ko yaba yarasubiranye n’uyu bigeze kukanyuzaho mu myaka isaga 10 ishize ubwo babonwaga bari gusangira ifunguro rya Saa Sita mu Mujyi wa Austin muri Leta ya Texas.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!