00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ariana Grande yatandukanye n’umukunzi we mu ibanga

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 10 June 2026 saa 08:13
Yasuwe :

Mu ibanga rikomeye cyane, umunyamuziki rurangiranwa ku Isi, Ariana Grande, yatandukanye n’umukunzi we, Ethan Slater nyuma y’imyaka itatu bari mu munyenga w’urukundo.

TMZ yatangaje ko ifite amakuru ashimangira ko aba bombi bamaze amezi menshi baratandukanye. Icyakora si bimwe bya ngo ‘turwane’ kuko ubu basigaye ari inshuti zisanzwe ndetse baracyashyigikirana. Bivugwa ko batandukanye nyuma yo kubitekerezaho neza bakabiha uwo mujyo.

Ariana na Ethan bahuje bwa mbere ubwo bakoranaga ku mushinga wa filime yitwa "Wicked". Urukundo rwabo rwagiye hanze muri Nyakanga 2023, ubwo Ariana Grande yari amaze gutandukana na Dalton Gomez wahoze ari umugabo we. Icyo gihe uyu mukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi, Ethan Slater, na we yari amaze gutandukana na Lilly Jay wahoze ari umugore we.

Amakuru avuga ko aba bombi batangiye gukundana ari uko buri wese n’uwo bashakanye bimaze kwanga. Basohokanye kenshi bijya mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Aho basohokeye bikamenyekana cyane harimo i Disney n’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu Mpera za 2023, urukundo rwabo rwari rumaze gufata indi ntera. Bari basigaye babana umunsi ku wundi mu Mujyi wa New York.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Ariana Grande yakoze igitaramo kimwe mu bya "Eternal Sunshine" arimo, ariko Ethan ntiyacyitabira. Ni ibitaramo yatangirije mu Mujyi wa Oakland muri Leta ya California.

Ariana Grande na Ethan Slater batandukanye mu ibanga rikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages