00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ariel Wayz na Nel Ngabo mu nzira ibinjiza muri Grammy Awards 2027

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 12 October 2026 saa 10:27
Yasuwe :

Abahanzi Nyarwanda Ariel Wayz na Nel Ngabo batangiye inzira y’ibanze iherwaho mu bihembo bya Grammy Awards, kugira ngo hasuzumwe ibihangano byiza bizemererwa guhatanira ibi bihembo bifatwa nk’ibyambere bikomeye ku Isi.

Ariel Wayz, abinyujije kuri Instagram ye kuri uyu wa 12 Ukwakira 2026, yahamije ukuri kw’aya makuru yerekeye ihatana muri ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro yabyo ya 69, bizatangirwa muri Crypto.com Arena i Los Angeles muri Amerika mu ntangiriro za 2027.

Ati “Nishimiye kubamenyesha ko indirimbo yanjye yambere ‘Waiting’ nafatanyije na Bensoul igatunganywa na Jaz Jason [uzwi nka MP Jaz Beatz], iri kuri EP yanjye “Notes From Westlands”, yemewe mu zizitabwaho mu kugena izizemererwa guhatanira Grammy”.

Ku rundi ruhande, amakuru IGIHE ifite ni uko na Nel Ngabo ari umwe mu bemerewe kugera muri iki cyiciro cy’ijonjora kibanziriza guhatana nyirizina. Indirimbo ye yise ‘Masterpiece’, yakoranye n’Umugande Elijah Kitaka, ni yo yashyizwe mu zizajonjorwa.

Nta Munyarwanda n’umwe uratwara igihembo cya Grammy Awards. Icyakora mu majonjora yo mu 2024, y’ibyatanzwe mu 2025, Element Eleéeh na we yari yageze muri iki cyiciro nk’icyo Ariel Wayz na Nel Ngabo bagezemo ubu.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Nel Ngabo yataramiye abitabiriye Rwanda Convention Canada 2026, igikorwa cyahuje Abanyarwanda batuye muri Canada abaturutse mu Rwanda n’inshuti z’u Rwanda zituye muri Amerika, u Burayi n’ahandi.

Ni mu gihe Ariel Wayz we aherutse gusohora iyi ndirimbo ye yicurangira akoresheje Guitar gusa.

Reba indirimbo Masterpiece ya Nel Ngabo iri mu zizatorwanywa

Reba indirimbo Waiting ya Ariel Wayz iri mu zizatorwanywa

Ariel Wayz na Bensoul bakoranye indirimbo yinjiye mu zishobora kwinjira muri Grammy Awards
Nel Ngabo na Elijah Kitaka bakoranye indirimbo iri mu zihabwa amahirwe yo guhatanira kwinjira muri Grammy Awards

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages