00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wayz yahuje imbaraga na Knowless, Riderman na Fireman bakora mu nganzo: Indirimbo nshya za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 November 2024 saa 06:49
Yasuwe :

Abakurikira IGIHE umunsi ku wundi bamaze kubimenyera ko mu mpera z’icyumweru, tubagezaho indirimbo nshya zagiye hanze yaba iz’abahanzi bagezweho mu Rwanda, abakizamuka baririmba umuziki usanzwe n’abakora uwo guhimbaza Imana.

Uretse mu Rwanda twambuka n’imbibi z’igihugu tukajya hanze yacyo yaba muri Afurika no hakurya y’inyanja. Indirimbo dushyira kuri uru rutonde ni izo tuba twabashije kubona cyane twifashishije urubuga rwa YouTube.

Katira - Ariel Wayz ft. Knowless

Katira ni indirimbo nshya ya Ariel Wayz yahuriyemo na Butera Knowless. Muri iyi ndirimbo aba bahanzikazi baba baririmba batanga ubutumwa bwo kwirengagiza guha umwanya abantu badafite umumaro mu buzima bwabo. Ni indirimbo aba bahanzi bahuriyemo ya mbere.

This Kind of Love - Ivan Riyon ft. Double Jay

Umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Amerika, Ivan Riyon, ni umwe mu bari kuzamuka, akaba yakoranye indirimbo na Double Jay w’i Burundi bise bayita ‘Kind of Love’.

Yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki 2 Ugushyingo 2024. Avuga ko hari izindi ndirimbo yanakoranye n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda zizajya hanze vuba. Ivan Riyon w’imyaka 26 yatangiye umuziki mu 2020.

Ikiganza - Mpundu Jules

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Mpundu Jules uri mu bakizamuka. Muri iyi yo yishyira mu mwanya w’umuntu uri gusaba Imana kumukozaho ikiganza cyayo, ikamuhindura mushya.

Mpundu ni umuvugabutumwa mu ndirimbo watangiye kuririmba akiri muto muri Sunday School birakomeza, mu 2014 yinjira mu itsinda ry’abaririmbyi ryitwa United Singer Band (USB).

Avuga ko mu 2019 ari bwo yiyumvisemo impano. ati “Ni bwo [2019] niyumvisemo umuhamagaro wo gutanga ubutumwa ndi umwe, ariko bijya mu bikorwa mu 2021, ari na bwo nasohoye indirimbo yanjye ya mbere nise ‘C’est pas la fin’.”

Nyuma yashyize hanze izindi zirimo iyitwa ‘Ntuhinduka’, ‘Icyaremwe gishya’ ndetse ubu akaba yashyize hanze inshya yise ‘Ikiganza’, avuga ko ubutumwa buyirimo bwaje ari gusenga.

Ati “Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bwaje ubwo nari mu bihe byo gusenga nsoma Bibiliya muri Yesaya 59:1, havuga ngo “Ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva”.”

Muri iri jambo ni ho yahishuriwe ko iyo ikiganza cy’Imana kigeze ku buzima bw’uyizera kibasha guhindura byose. Aya magambo kandi ni yo yabaye imbarutso y’iyindirimbo yitwa ‘Ikiganza’.

Bucyanayandi - Fireman

Bucyanayandi ni indirimbo nshya ya Fireman, aba ashishikariza abantu gukunda akazi kuko ‘gukora icyo ukunda ukagikomeza, ni ryo banga riruta ayandi’.

Iyi ndirimbo kandi ni yo yitiriye EP ye nshya yise ‘Bucyanayandi’ yashyize hanze mu ntangiro z’iki cyumweru, akayibara nk’itangiriro rye rishya mu muziki w’u Rwanda cyane ko ari bwo atangiye gukoresha imbuga zicuruza imiziki ku mazina ye.

Uretse indirimbo ‘Bucyanayandi’, Fireman yanasohoye izindi zirimo iyitwa ‘Igeno’ na ‘Ibihuha’.

Ni Wowe - Maitre Dodian ft. Papa Cyangwe

‘Ni Wowe’ ni indirimbo nshya y’umuhanzi Maitre Dodian yahuriyemo na Papa Cyangwe. Iba ivuga ku rukundo, aho aba bahanzi bagaragaza ko urukundo rw’ukuri rukibaho n’ubwo hari bamwe bakibyibeshyaho.

Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Evydecks na Bob Pro, amashusho akorwa na Ayo Merci.

Iwabo w’Abasitari - Riderman

Riderman yifashishije inganzo ye, yagiriye inama barumuna be bafite inyota y’ubwamamare, abibutsa ko nubwo babibona nk’ibintu by’agatangaza ariko na byo atari shyashya.

Ibi Riderman yabikomojeho mu ndirimbo ye nshya yise ‘Iwabo w’abasitari’, aho mu nyikirizo yayo agira ati “Iwabo w’abasitari habayo ishyaka n’ishyari, iwabo wo kumenyekana habayo ubukana, iwabo w’abasitari tubayo ariko ni habi, ni byinshi duhisha abafana nta wampakanya.”

2PAC muri njye - Hollix

‘2PAC muri njye’ ni indirimbo nshya y’umuraperi Hollix uri mu bakiri kuzamuka. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba atanga ubutumwa bugaragaza ko hari ibibazo abantu bamwe bahura na byo, bakabikemuza ibiyobyabwenge ariko we akaba yararenze urwo rwego, akirengagiza n’abakobwa kugira ngo akomeze gukora cyane yiteza imbere.

I Need To Know II - Arnaud Gray Feat. Shemi, Logan Joe & DJ Grvndlvng

Ni indirimbo nshya Arnaud Gray yahurijemo abahanzi barimo Shemi, Logan Joe na DJ Grvndlvng. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ehl3rs na Mafvti, mu gihe Mixage & Mastering yakozwe na Ehl3rs & Pro Zed.

Gufata amashusho yayo byayobowe na Santos Jesus & Arnaud Gray.

Deep Down - Dylan Flex

‘Deep Down’ ni indirimbo nshya ya Dylan Flex uri mu bahanzikazi bakiri kuzamuka. Muri iyi ndirimbo y’urukundo, uyu mukobwa aba aririmba yishyize mu mwanya w’umukobwa wimariyemo umusore, akamubwiza ukuri ko amukeneye.

Wazimba

‘Wazimba’ ni album ya mbere y’umuhanzi Methuselah Sax Water uri mu Banyarwanda biyeguriye kuvuza umwirongi wa kizungu uzwi nka Saxophone, dore ko atari benshi bazi kuwukoresha mu gihugu. Ni album igizwe n’indirimbo 10.

Mu 2016 yasoje mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo, aho yigiye kuririmba gucuranga guitar, saxophone, clarinet no kwandika indirimbo. Ubu ni umuririmbyi, umucuranzi wa guitar, saxophone n’ibindi bicurangisho yize.

Mu mu muziki, akora injyana zitandukanye nka Afro jazz, Pop ndetse na gakondo mu buryo bugezweho.

Kugeza ubu indirimbo ye yamaze kugera ku rubuga rwa Spotify https://open.spotify.com/album/2yjWoqWU2NgF1IsEEPQB7u?si=TbAV7m1HR420C4efp6nyHA&nd=1&dlsi=e583664d038f44c9

Ni Iki? - Gedeon Byiringiro

‘Ni Iki?’ ni indirimbo y’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Byiringiro Gedeon. Muri iyi ndirimbo aba aririmba yibaza impamvu yapfiriye abantu, akayishima ku bw’iki gikorwa cyo kurokora ubugingo bw’abatuye Isi.

Ntutinye - Sharon Gatete ft Les Gatetes

‘Ntutinye’ ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Sharon Gatete ndetse na bo mu muryango we barimo Shammah Gatete na Shekhinah Gatete.

Luc Bunt ni we wanditse iyi ndirimbo, mu buryo bw’amajwi ikorwa na Benjamin Pro naho amashusho akorwa na Musinga Dir. Muri iyi ndirimbo batanga ubutumwa bagaragaza ko umwami Yesu adahinduka.

Iyi miziki - Taykun Degree

Umuraperi Taykun Degree yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Iyi Miziki’. Uyu musore aba agaragaza ko mu muziki Nyarwanda, kuba icyamamare bitavuze kuba umuntu afite amafaranga.

Ikindi akagaruka kuri ruswa itangwa kugira ngo bamwe bamamare cyangwa bahabwe ibihembo yiganjemo iy’igitsina.

Nduwawe - Yee Fanta

Nduwawe ni indirimbo nshya y’umuhanzi Yee Fanta uri mu basore bari kuzamuka neza. Uyu musore usanzwe anatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi, muri iyi ndirimbo aba ashimira Imana, akavuga ko yayihaye mu buzima bwe bwose.

Bicwa - Big Zed

‘Bicwa’ ni indirimbo nshya y’umuhanzi Big Zed uri mu bahanzi bakiri kuzamuka. Muri iyi ndirimbo aba agaragaza ukuntu iyo umuntu nta mafaranga afite, nta gaciro agira yaba iwe no muri sosiyete muri rusange.

Nyongonya - Mc Buryohe feat Mani Martin

Nyongonya ni indirimbo nshya y’urukundo yahuriyemo Mc Buryohe usanzwe uzwi mu kuyobora ibitaramo ndetse no mu itangazamakuru na Mani Martin. Iyi ndirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi yakozwe na Laser Beat.

“Icyimbo” - Clarisse Karasira

Umuhanzikazi mu njyana gakondo, Clarisse Karasira yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Icyimbo’ yakoze mu rwego rwo gucyebura abaharabika abandi ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima busanzwe, kugira ngo bajye babanza kwishyira mu mwanya w’abo bavuga nabi ngo bumve uko nabo byaba bimeze mu mutima.

‘Icyimbo’ iri mu ndirimbo zigize Album ye ya Gatatu yise ‘Bakundwa’ yashyize ku isoko mu 2023. Ni Album yatunganyije igihe kinini, ndetse yayikoreye mu Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho abarizwa muri iki gihe n’umugabo we Sylvain Dejoie Ifashabayo.

“Amahema Yawe” - BigBen Rutabara

Ni indirimbo ya BigBen Rutabara uri mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bugaragaza ukuntu kuba mu nzu y’Imana ari byiza cyane. Uyu BigBen Rutabara ni mukuru wa Ben usanzwe aririmbana n’umugore we Chance.

“Faithful God” - Patrick Byishimo

Iyi ndirimbo ni iy’umuhanzi Patrick Byishimo uri mu bahanzi baririmba nawe baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Uyu muhanzi muri iyi ndirimbo ye aba agaragaza ko Imana ari iyo kwizerwa kuko amasezerano yayo iyasohoza byanze bikunze.

"Ndagarutse" - Alexis Ndikubwimana

Umuhanzi Alexis Ndikubwimana yamurikiye abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , indirimbo yise "Ndagarutse" igaruka ku nkuru yo muri Bibiliya y’umwana w’ikirara.

Indirimbo zo hanze

You Can Do Anything - Jason Derulo, DJ Lucas Beat & Sia

Awuke - Davido, YG Marley

Ryoha - Monia Fleur

Wande’s bop - Fireboy DML ft. SPINALL

You - Crayon and Young Jonn

Bye Bye - Nadia Mukami X Phina ft Wendy Shay

Gorgeous - Jaden

Obodo - Larry Gaaga, Flavour, Phyno & Theresa Onuorah

Days Pass By - KJ Spio & Gyakie

Order - Shallipopi & Olamide

Chill Bae - Lil Uzi Vert

Catch Fire - Kodak Black

I Want You This Christmas - Saweetie

São Paulo - The Weeknd feat. Anitta

Disease - Lady Gaga

Mi Camino from Emilia Pérez - Selena Gomez

Heart of Gold - Shawn Mendes

Then I Will (From The Motion Picture Bonhoeffer) - Lauren Daigle

DRIP M/V - BABYMONSTER

Ki Lo Wa Wa - Yemi Alade


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages