00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo Ariel Wayz yiteze ku masezerano aherutse gusinya muri ‘Universal Music Group’ (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 June 2026 saa 09:17
Yasuwe :

Ariel Wayz yavuze ko amasezerano aherutse gusinyana n’inzu ifasha abahanzi ya ‘Universal Music Group’, ayitezeho kumufasha kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga.

Ibi Ariel Wayz yabigarutseho mu kiganiro na IGIHE ubwo yamurikaga indirimbo ye nshya yise ‘Waiting’ yakoranye na Bensoul wo muri Kenya. Ni iya mbere ashyize hanze kuva yasinya muri Universal Music Group.

Ariel Wayz yavuze ko aya masezerano ayitezeho kumufasha gukora indirimbo nyinshi yaba ize ku giti cye ndetse n’izo azakora n’abandi bahanzi yaba abo mu Rwanda no hanze yarwo.

Ariel Wayz yavuze ko iyi sosiyete ayitezeho kumufasha kuba umuhanzi mpuzamahanga.

Ati “Bigomba kuzana impinduka yaba mu muziki ndetse no mu buzima busanzwe [...] iyi ni indirimbo ya mbere dusohoye kuva namara gusinya, reka turebe aho bigana. Hari imiziki myinshi irimo n’iyo nzakorana n’abandi bahanzi yaba abo mu Rwanda n’abo hanze. Gahunda ihari numva niteze muri aya masezerano ni ukwagura umuziki wacu ukagera ku isoko mpuzamahanga kuko turashoboye kandi turabikwiye.”

Ariel Wayz ahamya ko Universal Music Group nka sosiyete mpuzamahanga yizeye ko izamufasha muri uru rugendo.

Uyu muhanzi yanaboneyeho guteguza abakunzi be album ateganya gusohora ndetse n’igitaramo cye bwite nubwo yirinze kugaruka ku gihe ibi byose bizabera.

Akomoza kuri Bensoul bakoranye indirimbo ye nshya, yavuze ko ari umwe mu bahanzi b’abahanga bazi no gucuranga, ariko by’umwihariko akamukundira uburyo yicisha bugufi ndetse anashimangira ko asanzwe ari umufana we.

Ariel Wayz yavuze ko kimwe mu byo yiteze ku masezerano aherutse gusinya muri 'Universal Music Group' ari uko azamufasha kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages