00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Army Band” igiye kuzenguruka igihugu imurika Album yayo ya Kane

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 14 August 2013 saa 06:01
Yasuwe :

“Indakazabahizi” ni Album igizwe n’indirimbo zigera ku icumi, zakunzwe, zikanamenyekana hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo igiye kumurikwa hose mu Gihugu guhera mu kwezi kw’Ukwakira.
Iriho indirimbo nka “Sisi Wenyewe”, “Kora Ndebe”, “Humura Rwanda”, “Kosi”, “Ijuru ry’abahanga”, “Intwari y’u Rwanda”, “Morale”, n’izindi nyinshi, ari nazo itsinda Army Band rigiye kuzenguruka igihugu ririmbira Abanyarwanda.
Ni ku nshuro ya kane itsinda Army band rigiye kumurika Album y’indirimbo (…)

“Indakazabahizi” ni Album igizwe n’indirimbo zigera ku icumi, zakunzwe, zikanamenyekana hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo igiye kumurikwa hose mu Gihugu guhera mu kwezi kw’Ukwakira.

Iriho indirimbo nka “Sisi Wenyewe”, “Kora Ndebe”, “Humura Rwanda”, “Kosi”, “Ijuru ry’abahanga”, “Intwari y’u Rwanda”, “Morale”, n’izindi nyinshi, ari nazo itsinda Army Band rigiye kuzenguruka igihugu ririmbira Abanyarwanda.

Staff Sergent Robert, umwe mu bahanzi bazwi cyane muri Army Band

Ni ku nshuro ya kane itsinda Army band rigiye kumurika Album y’indirimbo zayo, ariko bikaba ku nshuro ya mbere igiye kubikora mu buryo izenguruka u Rwanda, baherey mu Ntara y’i Burasirazuba bagasoreza i Kigali.

Aganira na IGIHE, Staff Sergent Robert, umwe mu bagize Army band akaba n’umuhanzi ku giti cye, yagize ati “Kugeza ubu ntituramenya itariki neza ariko ni mu kwa cumi, byanga bikunze bizaba, gusa turacyategereje bimwe mu byangombwa kugira ngo dutangire”.

Nyinshi mu ndirimbo ziri kuri iyi Album, usanga zizwi n’Abanyarwanda benshi.

Army Band igiye kuzenguruka u Rwanda itarama mu ndirimbo zayo zamamaye izibyinana n'abaturage

Nyinshi muri izi ndirimbo zagiye zinaririmbwa n’abandi bahanzi nk’aho kuri zimwe Masamba Intore aherutse kuririmba indirimbo “Sisi Wenyewe” n’izindi ubwo yari muri Rwanda day 2013, i London abanyarwanda bakizihirwa bigatinda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages