Ku munsi w’abakundana wizijwe tariki 14 Gashyantare 2018, umunyarwenya Arthur Nkusi yaratunguranye agaragaza ko afite umukobwa bakundana, ibintu yari akoze ku nshuro ya mbere.
Yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram ari kumwe n’umukobwa ariko itagaragaza isura ye neza, arangije ashyiraho amagambo y’urukundo.
N’ubwo ifoto yijimye cyane ku buryo itagaragaza neza isura y’umukobwa, hari abemeje ko ari Muthoni Fiona Naringwa bisanzwe bivugwa ko bakundana.
Abazi uyu mukobwa bemeza ko imiterere, insokozo by’umukobwa ugaragara mu ifoto ya Arthur Nkusi bihura neza n’ibya Fiona Muthoni.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’uyu musore yatubwiye ko impamvu yanze kugaragaza isura y’umukunzi we, ari uko ari ubuzima bwe bwite kandi ubutumwa yatanze bwari bugenewe umuntu umwe gusa.
Ati “Erega buriya ni ubuzima bwite bw’umuntu aba yashyize hariya, nkeka ko hari ibisobanura aba agomba guhereza abantu. Ni nk’uko nawe washyiraho ifoto nkavuga nti kuki wambaye umutuku utambaye ubururu? Ibyo nasobanura ni ibyo mba nzi ko abantu bibareba; nk’amatike ibitaramo cyangwa se inkuru bari kunyandikaho. Nyine ni kariya mba nashyizeho hari uwo karebaga n’uko abantu bose bakibonyemo.”
Ku byo kuba hari abantu beketse ko ari Fiona Muthoni, Arthur nawe yavuze ko yabibonye ariko yirinda kwemera cyangwa ngo ahakane niba ari we.
Ati “Hari ababibonye barabivuga [ko ari Fiona] nta kibazo rwose binabayebyo kandi nabwo nta kibazo cyaba kirimo […] igihe nikigera bazabimenya niba ari we cyangwa atari we.”
Arthur Nkusi na Fiona Muthoni bamaze igihe kinini bavugwaho gukundana. Bose bagiye babihakana bemeza ko bahuzwa n’akazi bakorana.
Mu mwaka ushize uyu mukobwa wabaye igisonga cya mbere Miss Africa Calabar 2017 yatangaje ko afite umusore bakundana kandi ko atari Nkusi Arthur.








Ibitekerezo 0