Muri iyi nkuru tugiye kubanyuriramo tumwe mu two umuntu yaba atabonye cyangwa yanabonye ariko ntabashe kudusigarana mu mutwe.
Abahanzi bashimiye Perezida Kagame wabubakiye Kigali Arena
Uko igitaramo cyakuraga hajyaho abahanzi b'amazina akomeye niko bagendaga bagaragaza ibyishimo byo kuba baririmbiye muri Kigali Arena, aha ninaho bahitaga bitsa bagashimira Perezida Kagame kuba yaratekereje akabubakira Kigali Arena.
The Ben na Bushali nibo bahanzi bikije cyane kuri aya magambo, ndetse bageze aho bahamya ko Perezida Kagame ari umubyeyi utekerereza abana be, kuba yarabatekerereje inyubako nk'iyo yo kwidagaduriramo.
Muri Kigali Arena ahateguwe kwicarwa hose hari hakubise huzuye, amwe mu matike yashize mbere
Kigali Arena niyo nyubako yakira ibitaramo binini ibarizwa ku butaka bw’u Rwanda, bivugwa ko abantu 15 000 bicaye neza aribo bayuzuza, icyakora mu gitaramo cya East African Party cyabaga ku nshuro ya 12 ahari hateguwe abantu bari bwicare hari hakubise huzuye ndetse no hasi mu kibuga huzuye abantu.
Benshi mu bitabiriye iki gitaramo ni abaguze amatike mbere y’umunsi w’igitaramo, iki gihe yari ahendutse kandi akiri ku isoko.
Nubwo ku munsi w’igitaramo amatike yari yurijwe ariko kuyabona byari ingume. Hari benshi batigeze babasha kureba iki gitaramo bitewe nuko bayabuze cyane ko ayari yateguwe hafi ya yose yacurujwe mbere.
Abapfobya umuziki w’abahanzi b’Abanyarwanda bacecekeshejwe
Benshi mu bategura ibitaramo bikomeye, iyo bafite ikingana na East African Party kigomba kubera muri Kigali Arena cyangwa ahandi hagomba gukoranira imbaga y’abakunzi b’umuziki, babanza gutekereza umunyamahanga uzahacurangira kugira ngo ashiture abazakitabira.
Byari byarabaye nk’iteka ko abahanzi b’Abanyarwanda badashobora kubona abafana benshi, yewe hategurwa ibitaramo binini ugasanga haritabazwa abanyamahanga mu gihe ukeneye ko igitaramo cyitabirwa ku rwego rwo hejuru.
Kuzuza Kigali Arena yataramiwemo n’abahanzi bo mu Rwanda gusa ni ugucecekesha abakunze guhamya ko abahanzi b’abanyarwanda badakunzwe yewe batakora ibitaramo ngo byitabirwe ku rwego rwo hejuru.
Abahanzi ndetse n’abandi bose bafite aho bahuriye na muzika berekanye ko igihe habaho gutegura guhagije abahanzi bo mu Rwanda nabo bakora ibitaramo binini bikitabirwa ndetse bikanarusha byinshi mu bitumirwamo abanyamahanga.
Ntibikiri ngombwa ko hapakizwa kontineri z’ibyuma bya muzika kugira ngo ibitaramo byo mu Rwanda bigende neza
Mu myaka yo ha mbere wasangaga hapakijwe kontineri z’ibyuma bya muzika bigiye gucuranga mu gitaramo. Kuri ubu abashoramari babaye benshi ndetse ibyuma bya muzika byaguzwe ku bwinshi mu Rwanda.
Wumvise umuziki uyunguruye wavugiraga muri Kigali Arena mu gitaramo cya East African Party, nta wahakana ko ikibazo cy’ibyuma bya muzika cyakemutse mu Rwanda.
Igitaramo cyatangiye gikererewe bigira ingaruka ku bantu bakitabiriye bazindutse
Mu matangazo yamamaza iki gitaramo byavugwaga ko kwinjira muri Kigali Arena bigomba gutangira saa kumi z’umugoroba mu rwego rwo kwirinda umuvundo. Igitaramo cyo byari byitezwe ko gitangira saa kumi n’ebyiri zuzuye.
Mushyoma Joseph uzwi nka Bubu uyobora East African Party aganira n’itangazamakuru mbere y’amasaha 24 ngo igitaramo kibe, yavuze ko izi saha nizigera batazita ku mubare w’abinjiye bazahita batangira igitaramo.
Siko byagenze kuko Anita Pendo wayoboye iki gitaramo yakandagiye ku rubyiniro saa mbiri z’ijoro. Nyuma ye hahawe umwanya Dj Miller wacuranze iminota mike hakurikiraho Symphony Band yagombaga gucurangira abahanzi bose.
Aba Diaspora bari benshi mu gitaramo cya East African Party
Iki gitaramo gihurirana n’iminsi mikuru gituma Abanyarwanda basanzwe baba hanze y’u Rwanda baba bari mu biruhuko, bacyitabira ku bwinshi.
Mu myanya y’abanyacyubahiro cyangwa abishyuye menshi iyo wararanganyagamo amaso wabonaga ababa hanze benshi bitabiriye iki gitaramo, aba baba badaherutse umuziki w’abahanzi b’Abanyarwanda bawubyinnye karahava.
Abacuruzaga ibyo kunywa banenzwe gutanga amacupa yashoboraga guteza impanuka mu bafana
Muri iki gitaramo by’umwihariko mu myanya y’icyubahiro, kubura icyo kunywa byabaga kuba utifite cyangwa udafite icyaka.
Ububari burenze kamwe bwahuriye mu gitaramo cya East African Party mu rwego rwo guhashya icyaka mu bakitabiriye, icyakora kimwe mu byanenzwe n’abakurikiraniraga hafi imigendekere y’iki gitaramo ni ukuntu hari abaguraga inzoga bakazihabwaga mu macupa nyamara ari kimwe mu byakongera ibyago byo gukomeretsanya mu buryo butandukanye.
Abahaye induru Andy Bumuntu nibo bamukomeye amashyi
Andy Bumuntu wagiye ku rubyiniro hafi saa mbiri na mirongo ine n’itanu, akigeraho yakiranywe urugwiro n’abafana.
Uburyo yakiriwe n’abafana byatumye uyu muhanzi yigirira icyizere nawe atangira kubaririmbira. Arangije indirimbo ya mbere yafashe iminota irenga itanu aganira n’abafana be mu rurimi rw’Icyongereza.
Iyi minota abafana bananiwe kuyihanganira batangira kumuvugiriza induru,agiye kubacubya ngo ahite acuranga gitari yari iri hafi ye biranga biba ngombwa ko babanza kumukorera umugozi wayo.
Icyakora akimara gufatisha gitari abamuhaga induru bahise bamugarukira batangira kumukomera amashyi kubera uburyo yaririmbaga mu ijwi ryiza. Uyu muhanzi ntiyongeye kurekura kugeza iminota yari yahawe irangiye.
King James yongeye kugaragaza ko ari umwe mu bakunzwe mu muziki w’u Rwanda
King James waririmbye ari uwa kabiri yashimishije abafana bari bagifite n’agatege, uyu ni umwe mu bagaragaje ko bakunzwe n’abakunzi b’umuziki w’u Rwanda.
Yaririmbye indirimbo ze zinyuranye yongera no gusimbukisha abafana ubwo yageraga ku ndirimbo “Ayo arya ni ayanjye” yakoranye na Bull Dogg. Uyu muraperi wasanze King James ku rubyiniro yishimiwe by’ikirenga n’abakunzi b’umuziki bari bakoraniye muri Kigali Arena.
Igor Mabano yafashije Butera Knowless ku rubyiniro
Butera Knowless yagiye ku rubyiniro ari uwa gatatu mu bahanzi batumiwe. Uyu muhanzikazi ubarizwa mu nzu ya KINA Music ubwo yageraga ku rubyiniro yari afite itsinda rimubyinira.
Yakoze indirimbo zitandukanye ageze aho ahamagara Nel Ngabo bakoranye indirimbo “Ntibikabe” barayiririmbana.
Nel Ngabo akiva ku rubyiniro yabisikanye na Igor Mabano wari ugiye gufasha Knowless mu ndirimbo “Darling”yakoranye na Ben Pol.
Bushali mu myambaro idasanzwe n’amazi yamennye ku bishyuye menshi ni bimwe mu bitazibagirana muri iki gitaramo
Nyuma ya Butera Knowless hakurikiyeho umuraperi Bushali uri mu baharawe muri iyi minsi. Uyu muhanzi yahingutse ku rubyiniro ari kumwe n’itsinda ry’abasore benshi yavugaga ko ari ababarizwa muri sosiyete ya Green Ferry Music.
Bushali wari wahinduye ibara ry’imisatsi ye, yaje yambaye imyambaro yibajijweho na benshi, icyakora injyana ya Kinyatrap aririmba yongeye kwerekana ko igezweho mu Rwanda.
Uyu muhanzi kuva ageze ku rubyiniro mu minota irenze 30 yaririmbye yajyanaga n’abafana benshi yari afite muri Kigali Arena, cyane ko ari umwe mu bashyigikiwe bikomeye.
Hagati mu gitaramo Bushali yahabwaga amazi yo kunywa aho kugira ngo ayanywe agasomaho intama imwe asigaye akayamena mu bafana bari imbere ye, imyanya yari yagenewe abanyacyubahiro bishyuye menshi muri iki gitaramo.
Sunny yatunguranye asanga Bruce Melodie waririmbaga “Kungola” ku rubyiniro avaho ijwi rye ritumvikanye aririmba
Bruce Melodie wagiye ku rubyiniro ahagana saa tanu zisaga zo ku wa 1 Mutarama 2020, yinjiye ku wa Kane, tariki ya 2 Mutarama 2020, akiri kuririmba.
Yaririmbye ize zakunzwe zatumye ubwamamare bwe buzamuka cyane mu bakunzi ba muzika y’u Rwanda.
Yageze kuri "Katerina" asaba abafana kumufasha kuririmbana, ababwira kumanika amaboko yerekana ko bashaka kumushyigikira.
Asoza iminota ye, Bruce Melodie yaririmbye indirimbo “Kungola”, yakoranye na Sunny wahise amusanga ku rubyiniro yishimirwa n’abantu benshi, icyakora iminota yamaze ku rubyiniro indangururamajwi ye yavugaga gahoro cyane ku buryo abantu batabashije kumwumva aririmba.
Ubwo bari bashoje nibwo Sunny yumvikanye ashimira abafana nabwo mu ijwi ryo hasi cyane ugereranyije n’umubare w’abafana wari uhari.
Sherri Silver yatunguranye abyinira The Ben
Muri iki gitaramo The Ben yakiriye ku rubyiniro Hagenimana Fabien ufite ubumuga bwo kutabona. Yahise amuha ijambo, na we avuga ati “Mbanje kubasuhuza mwese. Mbifurije umwaka mushya muhire.’’
The Ben yaririmbanye n’uyu mugabo indirimbo bakoranye mu minsi ishize yari icuranzwe bwa mbere mu ruhame, abantu barayishimira bikomeye.
Ku rubyiniro mu bafashije The Ben kubyina harimo na Sherrie Silver, Umunyarwandakazi wamamaye ku Isi kubera indirimbo zikomeye yagaragayemo.
Uyu mubyinnyi anagaragara mu ndirimbo nshya The Ben yise “Suko”.
The Ben yaririmbye abafana bananiwe
Igicuku gitangiye kuniha saa saba zirenga nibwo The Ben yagiye ku rubyiniro, mu maso y’abafana byagaragaraga ko bananiwe ariko nanone bakanga gutaha batabonye uburyo yitwaye muri iki gitaramo cyari kitabiriwe n’abantu benshi.
Nk’umuhanzi mukuru yanyuzagamo akaganiriza abafana ariko anaririmba byihuse ngo ataza kurambira abantu nubundi bagaragazaga umunaniro bitewe n’aho amasaha yari ageze ndetse n’igihe binjiriye igitaramo kigatinda gutangira.
The Ben yakomeje gufata abafana bugwate kugeza ubwo ageze mu ndirimbo za nyuma bamwe batangira gusohoka urusorongo baseta ibirenge bataha.
Symphony Band bahinduranyaga imyenda bitewe n’uwo bagiye gucurangira
Imwe muri Band zikomeye mu Rwanda “Symphony Band” igizwe n’abarangije mu ishuri rya muzika rya Nyundo niyo yacurangiye abahanzi bose, muri iki gitaramo bahinduranyaga imyambaro bitewe n’uwo bagiye gucurangira.
Byibuza inshuro zitari munsi y’eshatu nizo aba bacuranzi bamaze kuba ibyamamare bahinduranyije imyambaro ku rubyiniro.
Igitaramo cya East African Party ntabwo abahanzi baririmbye Live 100%
Benshi mu bataramiye muri Kigali Arena bashobora kuba babonye Symphony Band inyuma ya buri muhanzi bakibeshya ko cyari igitaramo cya Live, sibyo kuko hari nyinshi mu ndirimbo z’abahanzi banyuze ku rubyiniro zaririmbwaga mu buryo bwa Playback izindi zikaba ari semi Live.
DJ Big umusore waturutse i Musanze ubu ucurangira muri Parkinn ni we wacurangiraga abahanzi hafi ya bose bakoreshaga Playback cyangwa Semi Live.
Anita Pendo, Dj Bissoso na Dj Miller mu bitwaye neza mu gitaramo cya East African Party
Anita Pendo yayoboye igitaramo cya East African Party ari umwe, icyakora nubwo yari wenyine ntibyamubujije kugitangirana ingufu kikarinda kirangira agifite intege.
Dj Miller niwe wagombaga gucurangira abakunzi b’umuziki muri iki gitaramo, uyu mugabo yagaraaje ubuhanga bukomeye ndetse anashimisha abantu bitewe n’uburyo yavangaga imiziki.
Dj Bossoso watunguranye agacuranga iminota mike mbere yuko bakira The Ben ku rubyiniro, yashimishije abakunzi b’umuziki bari bitabiriye iki gitaramo dore ko mu minota mike yacuranze yasize abari muri Kigali Arena bose banyeganyeze.
The Ben yaririmbye indirimbo yandikiye Nyina
Umuhanzi The Ben yavuze ko ahora yifuza ko umubyeyi we yitabira ibitaramo ariko bitarakunda.
Yasabye abakunzi b’umuziki we kuririmba indirimbo yamuhimbiye. Yahise aririmba indirimbo ye yitwa "Ndaje’’ yakorewe muri Monster Records.
Iyi ndirimbo yayifatanyije n’abatari bake kuyiririmba ariko yayigezeho amasaha amaze gukura ku buryo bamwe mu bitabiriye igitaramo bari batangiye gusohoka bataha.
Bruce Melodie yageze aho gusimbuka akuramo inkweto abyinana amasogisi gusa
Bruce Melodie ubwo yari ageze hagati igitaramo, yabajije abafana be niba biteguye gusimbuka. Uyu muhanzi yakuyemo inkweto ubundi asimbukana n'abafana be mu ndirimbo "Kungola" yakoranye na Sunny.
Reba uko igitaramo cyagenze muri rusange…












Amafoto: Muhizi Serge




Ibitekerezo 0