00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aryoha asubiwemo: Ibyaranze igitaramo Jules Sentore yumvishirijemo abakunzi be album ‘Umudende’ (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 May 2026 saa 08:27
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa 29 Gicurasi 2026 muri Kigali Universe, habereye igitaramo Jules Sentore yumvishirijemo abakunzi be album ye ya gatatu ikaba ishya aherutse gusohora yise ‘Umudende’.

Ni igitaramo Jules Sentore yashyigikiwemo n’abahanzi batandukanye barimo Chrissy Neat wanabanje ku rubyiniro, akurikirwa n’Umukondo Gatore washimishije abitabiriye iki gitaramo by’umwihariko ku kuntu ahuza injyana ya Rap n’umudiho wa gakondo.

Itorero Ishyaka ry’Intore ryari ryabukereye na ryo ryanyuze benshi muri iki gitaramo mbere y’uko bakira Peace Jolis wabanjirije Jules Sentore ku rubyiniro.

Jules Sentore winjiriye mu ndirimbo ze zo hambere zizwi, yanyujijemo aririmba zimwe ziri kuri album ariko ukabona abantu bakonje.

Ubwo yajyaga gufata akaruhuko, Jules Sentore yahaye umwanya umusizi Rumaga asigara asusurutsa abitabiriye iki gitaramo binyuze mu buhanzi bwe.

Ubwo yari agarutse ku rubyiniro, Jules Sentore yatangiye kuririmba indirimbo ze zo mu myaka yo hambere abantu bazi maze si ukwizihirwa baratinda.

Nyuma y’umwanya aha ibyishimo abakunzi be, Jules Sentore yakiriye Massamba Intore ari nawe washyize akadomo kuri iki gitaramo.

Album nshya Jules Sentore yumvishije abakunzi be yayise ‘Umudende’, ikaba yarasohotse mu 2025 nyuma y’imyaka irenga itatu yari amaze asa n’uwafashe ikiruhuko mu muziki.

Iriho indirimbo zirimo “Rutemikirere”, “Ikirenga”, “Urumamo”, “Inka” yakoranye na Rugaba, “Inkuru y’Abahungu”, “Juru ry’Inyamibwa”, “Umutasi”, “Indamutsa” yahuriyemo na Bakuri, “Karimi”, “Usa n’u Rwanda”, “Minwanziga” na “Nkuyo” yakoranye na Nkuba.

Chrissy Neat yatanze ibyishimo ku bakunzi b'umuziki gakondo bitabiriye iki gitaramo
Umukondo Gatore yashimishije abitabiriye iki gitaramo kubera uburyo yadukanye ibyo kurapira mu mudiho wa gakondo
Muyoboke Alex, Jimmy Muyumbu na Christopher bahuriye muri iki gitaramo
Nel Ngabo na Ishimwe Clement wa KINA Music bari muri iki gitaramo
Massamba Intore wageze ahabereye iki gitaramo kare yabanje kwitegereza uko Jules Sentore yitwara
Itorero Ishyaka ry'Intore ryari mu bashyigikiye Jules Sentore
Abakunzi b'umuziki bageze muri Kigali Universe hakiri kare
Peace Jolis udakunze kugaragara mu bitaramo, yongeye guha ibyishimo abakunzi be
Ubwo Jules Sentore yari ahamagawe ku rubyiniro hari abahagurukanye amadarapo y'u Rwanda
Jules Sentore yakiranywe yombi ku rubyiniro
Jules Sentore ni uku yaserutse yambaye
Ange na Pamella bari mu bari bagiye gushyigikira Jules Sentore
Jasinta Makwabe yari yitabiriye iki gitaramo
Umushoramari Peter Uwamahoro uzwi mu buhinzi bw'umuceri yari yagiye gushyigikira Jules Sentore ari kumwe n'umuryango we
Rumaga yataramiye abitabiriye igitaramo cya Jules Sentore
Ange na Pamella banyujijemo bafatira agafoto k'urwibutso muri Kigali Universe
Hari aho Jules Sentore yageze ajya gushaka Christopher ngo baririmbane
Massamba Intore yaririmbiye abari muri iki gitaramo nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe
Massamba Intore niwe washyize akadomo ku gitaramo cya Jules Sentore

Amafoto:Alpha Bruno Rugamba


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages