00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ashton Hall, Indian Ashton na Ashton Small ‘Kagarara’ mu nzira zerekeza i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 July 2026 saa 02:49
Yasuwe :

Umunyamerika Ashton Hall wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe na Indian Ashton umusore wo mu Buhinde wagerageje kumwigana na Enock Uwizeye uzwi nka ‘Kagarara’ cyangwa Ashton Small, bategerejwe i Kigali.

Itsinda ry’aba basore riragera i Kigali mu ijoro ryo ku wa 9-10 Nyakanga 2026 rivuye muri Bénin.

Iri tsinda rigiye kugera i Kigali nyuma yo kuzenguruka mu bihugu binyuranye nka Ghana, Nigeria, Cameroon na Bénin.

Ubwo bari muri Benin, Ashton Hall yasabye Ashton Small kugira ubutumwa agenera Abanyarwanda mu rurimi kavukire.

Yasabye Abanyarwanda kuzakirana urugwiro abashyitsi nk’uko bagiye bakirwa ahandi cyane ko noneho bazaba batahanye n’umwana wabo.

Ati “Turashimira abantu bo muri Bénin batwakiriye neza, ndagira ngo no mu Rwanda nituza ibintu bizagende neza nk’uko n’ahandi byagenze. Twe turiteguye, ahubwo mwe muriteguye?”

Ku wa 16 Kamena 2026 ni bwo bwa mbere Kagarara yashyize hanze amashusho asaba Ashton Hall kuzaza mu Rwanda ndetse bakaba bahangana agamije kwerekana ko kuba umuntu afite ubumuga bitavuze ko adashoboye.

Nyuma y’aho yagiye akora andi amashusho atandukanye yigana ibikorwa bya Ashton Hall, birimo ubuzima bwe guhera mu gitondo abyutse ibyo akora byose, imyitozo ngororamubiri akora n’ibindi.

Kagarara ariko abikora mu buryo bugamije guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda kuko nk’amashusho yashyize hanze ku wa 20 Kamena 2026, yayakoreye mu Bigogwe ahazwi nko ku ‘Ibere rya Bigogwe’.

Ni urugendo batangiriye muri Ghana
Ashton Hall na Ashton Small bavuye muri Ghana berekeza muri Nigeria
Ashton Hall na Ashton Small bananyuze muri Cameroon
Ashton Hall, Indian Ashton na Ashton Small ‘Kagarara’ mu nzira zerekeza i Kigali
Iri tsinda ritegerejwe kugera i Kigali rivuye muri Bénin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages