Itsinda ry’aba basore riragera i Kigali mu ijoro ryo ku wa 9-10 Nyakanga 2026 rivuye muri Bénin.
Iri tsinda rigiye kugera i Kigali nyuma yo kuzenguruka mu bihugu binyuranye nka Ghana, Nigeria, Cameroon na Bénin.
Ubwo bari muri Benin, Ashton Hall yasabye Ashton Small kugira ubutumwa agenera Abanyarwanda mu rurimi kavukire.
Yasabye Abanyarwanda kuzakirana urugwiro abashyitsi nk’uko bagiye bakirwa ahandi cyane ko noneho bazaba batahanye n’umwana wabo.
Ati “Turashimira abantu bo muri Bénin batwakiriye neza, ndagira ngo no mu Rwanda nituza ibintu bizagende neza nk’uko n’ahandi byagenze. Twe turiteguye, ahubwo mwe muriteguye?”
Ku wa 16 Kamena 2026 ni bwo bwa mbere Kagarara yashyize hanze amashusho asaba Ashton Hall kuzaza mu Rwanda ndetse bakaba bahangana agamije kwerekana ko kuba umuntu afite ubumuga bitavuze ko adashoboye.
Nyuma y’aho yagiye akora andi amashusho atandukanye yigana ibikorwa bya Ashton Hall, birimo ubuzima bwe guhera mu gitondo abyutse ibyo akora byose, imyitozo ngororamubiri akora n’ibindi.
Kagarara ariko abikora mu buryo bugamije guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda kuko nk’amashusho yashyize hanze ku wa 20 Kamena 2026, yayakoreye mu Bigogwe ahazwi nko ku ‘Ibere rya Bigogwe’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!