Hashize ibyumweru bibiri umuhanzi Kizz Daniel wo muri Nigeria ashyize hanze indirimbo yise F***k You mu buryo bw’amajwi. Izina ry’iyi ndirimbo ubusanzwe ni igitutsi kibi cyane.

Abantu benshi batangiye kugenda bayisubiramo mu buryo butandukanye amashusho yabo agashyirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Umuhanzikazi Asinah Mukasine [Asinah Erra] nawe ntiyatanzwe, ajya muri studio ayisubiramo, anayikorera amashusho.

Mu gace gato yashyize ku mbuga nkoranyambaga muri iyi ndirimbo aba agaragara nk’umukobwa ufite uburakari bwinshi, ashinja umusore kumuryamana n’umukobwa yitaga umufana we.

Ati “Wagombaga kuba umugabo wanjye mu buzima bwanjye ariko warabeshye kuko wakundaga kumbwira ko uriya umukobwa ari umufana wawe ariko yari ihabara ryawe ryavuyemo umugore.”

Akomeza avuga ko uyu mugabo wamutaye akishakira undi mugore amugarukira amusaba ko basambana ubundi akamwuzuzaho ibitutsi ari naho avugamo Riderman, Nazil, MC Tino, Papito n’abandi batandukanye.

Ibikubiye byose muri iyi ndirimbo bifite izingiro ku mateka ya Riderman na Asinah batandukanye nyuma y’urukundo rwabo rwari rumaze imyaka umunani.

Ni ibintu byabanje kugora uyu mukobwa, kuko yari azi ko ari we uzaba umufasha w’umugaba mukuru w’Ibisumizi akaza gutungurwa yumvise ko Riderman afite ubukwe n’undi mukobwa.

Uyu mukobwa ni nabwo yahise yinjira mu muziki ahera ku ndirimbo yise Izubu, ndetse abantu batandukanye bavuga ko atangiye kuririmba nk’uburyo bwo kwimara agahinda.

Asinah Erra kuva yatandukana na Riderman yahise yinjira mu muziki
Asinah Erra kuva yatandukana na Riderman yahise yinjira mu muziki
Asinah Erra yatutse abasore barimo Riderman
Asinah Erra yatutse abasore barimo Riderman