Ku wa 15 Ugushyingo 2017 abakunda umupira w’amaguru by’umwihariko abafana ba Rayon Sports, babyukiye ku nkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Ndikumana Hamad Katauti wanditse amateka akomeye mu Rwanda.
Yapfuye urw’amarabira bishengura benshi. Urupfu rwe rwashegeshe Irene Pancras Uwoya wamamaye muri filime nka Oprah babanye nk’umugabo n’umugore banafitanye umwana w’umuhungu witwa Ndikumana Krish.
Agahinda kageze kuri Jessica Asmah bari bamaranye igihe gito batangiye gukundana byeruye gasya katanzitse, ndetse nyuma y’urupfu rwa Katauti yakunze kugatura imbuga nkoranyambaga ariko ageze aho ariyakira.
Nyuma y’umwaka uyu mugabo yitabye Imana, Asmah yongeye kugaragaza ko atazibagirwa ubuzima bwiza babanyemo.
Yanditse kuri Instagram ati “Umunsi nk’uyu ku wa 15 Ugushyingo wari umunsi wankomereye kuruta indi yose mu buzima, ntabwo nabona uko mbisobanura. Wujuje umwaka wigendeye, komeza kuruhukira mu mahoro.”
Jessica ubusanzwe atuye i Bujumbura ari naho Katauti Ndikumana yavukiye. Afite abana batatu harimo ab’impanga.



















TANGA IGITEKEREZO