00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Atome yeretse abiga muri ULK umukino ku gitabo cy’uwarwanyije icengezamatwara rya Hitler

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 20 April 2018 saa 03:56
Yasuwe :

Ntarindwa Diogène uzwi cyane nka Atome mu mikino y’ikinamico, yakiniye muri ULK umukino wiswe ’L’espèce humaine’ ushingiye ku gitabo cyanditswe na Robert Antelme warwanyije amatwara ya Hitler n’abari bamushyigikiye mu gutsemba Abayahudi.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo urubyiruko, cyabereye muri kimwe mu byumba byagutse bya Kaminuza ya ULK, guhera saa moya zuzuye z’umugoroba ku wa Kane, tariki 19 Mata 2017.

Ntarindwa Diogène yafatanyije n’undi mukinnyi ukomeye i Burayi witwa Maylis Bouffartigues na Yarol Stubert wabafashije ku buhanga bw’ibyuma.

Si ku nshuro ya mbere umukino ’L’espèce humaine’ [bisobanura Inyokomuntu] ukiniwe mu Rwanda kuko wamuritswe bwa mbere muri Kamena umwaka ushize nyuma yo kugezwa mu mijyi itandukanye yo mu Bufaransa ndetse no muri Pologne.

Atome n’abo bafatanyije gukina bakoresheje uburyo bw’ikinamico no kubara inkuru, inyuma y’abo hari indorerwamo, bakanyuzamo bagakina basa nk’abaganiriza abitabiriye.

Indorerwamo zifashishwa ahakinirwa ’L’espèce humaine’ zasobanuwe mu buryo butatu. Atome na Bouffartigues bagenda bagaruka ku kababaro k’abari mu nkambi z’Abayahudi mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi, bakagaragara mu mwanya wabo bibaza niba ibikorerwa abahari nibabibwira abari hanze abo hanze [mu ndorerwamo] bazabyemera ’kuko ari indengakamere utarabibonye ashobora gukeka ko ari amakabyankuru’.

Uyu mukino wateguwe nyuma y’ubushakashatsi n’ingendoshuri zakorewe ahantu hatandukanye harimo no mu Mujyi wa Auschwitz ahiciwe Abayahudi barenga miliyoni 1.1 mu nkambi. Iki gikorwa giteganyijwe kongera kuba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata 2018.

Umukino ’L’espèce humaine’ werekanwe ku nshuro ya mbere muri imwe muri Kaminuza zo mu Rwanda wateguwe bigizwemo uruhare n’abantu batandukanye b’intiti barimo Edgar Morin ugeze mu za bukuru muri iki gihe na Louis Georges Tin uyobora umuryango witwa CRAN uhuriza hamwe abirabura baba mu Bufaransa.

Uyu mukino uteguwe mu Gifaransa, uvanwa mu gitabo cyitwa nka wo cyanditswe n’umwanditsi w’intiti witwa Robert Antelme [Umufaransa uri mu babaye mu nkambi z’Abayahudi] bamuzizaga ibitekerezo bye byo kurwanya icengezamatwara ryabo n’ingengabitekerezo yo kwica Abayahudi.

Hakoreshejwe uburyo bw’ikinamico no kubara inkuru, inyuma yabo hari indorerwamo
Maylis Bouffartigues wafatanyije na Atome muri uyu mukino
Ntarindwa Diogène yafatanyije n’undi mukinnyi ukomeye i Burayi witwa Maylis Bouffartigues
Abanyeshuri n'abitabiriye muri rusange bahawe umwanya wo kubaza ibibazo ku mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages