Iki gitaramo kizabera mu nyubako ya Kigali Arena tariki 07 Nzeri 2019 azagifatanya n’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ngabo Medard Jobert, uzwi nka Meddy.
Ne-Yo w’imyaka 39 ubusanzwe yitwa Shaffer Chimere Smith uretse kuririmba, yandikira bagenzi be indirimbo, akazitunganya ndetse akanabyina.
Izina akoresha mu muziki yarihawe na Producer Big D Evans wamutunganyirizaga indirimbo, wabonye uyu mugabo anganya ubukaka na Neo [Keanu Reeves] ukina ari intwari muri filime ya The Matrix yasohotse mu 1999.
Yatangiye umuziki akiri umunyeshuri, aba mu itsinda ryitwaga Envy ryaje gusenyuka mu 2000, ahita awukora ku giti cye n’ubwo bitari byoroshye.
Mu 2004 nibwo yatangiye kumenyakana ubwo yagiraga uruhare mu kwandika indirimbo ya Mario yitwa “Let Me Love” yanakunzwe cyane.
Umwaka wa 2006 niwo wasize Isi yose irangamira uyu mugabo wavutse mu 1979 ubwo yashyiraga hanze album ye ya mbere yitwa “In My Own Words” yabaye iya mbere ku rutonde rukorwa na Billboard muri Amerika.
Yakoze indirimbo zakunzwe cyane nka “So Sick”, “One In A Million” “Miss Independent” n’izindi zakunzwe n’abantu batari bake ku Isi.
Miss Independent ni imwe mu ndirimbo abanyarwanda bakunze ya Ne-Yo
Ne-Yo yegukanye ibihembo bya Grammy mu 2009 harimo icya album nziza yo mu njyana ya R&B “Because Of You” na Miss Independent yahembwe nk’indirimbo yahize izindi za R&B.
Ne-Yo azwiho kuba muri bamwe mu bahanzi bajyanisha kuririmba no kubyina ibintu bituma ashimisha abakunzi be haba ari mu gitaramo cyangwa mu mashusho y’indirimbo ze.
Mu buzima bwe, yafataga Michael Jackson nk’icyitegererezo kuri we, ndetse yigeze kuvuga ko guhura nawe bwa mbere ari kimwe mu bihe byiza yagize mu rugendo rwe rwa muzika.
Reba Ne-yo abyina indirimbo za Michael Jackson ku rubyiniro
Ni umwe mu bagize Akanama Nkempurampaka k’irushanwa ryo kubyina rikomeye ku Isi rya “World Of Dancer.”
Yandikiye abahanzi bakomeye batandukanye indirimbo barimo Rihana Celine Dion, Whitney Houston, Ciara, Jamie Fox n’abandi benshi.
Abitse ingofero zirenga ibihumbi 12
Ikindi Ne-Yo azwiho ni uko ari umuntu urangwa no kwambara ingofero hafi ya buri gihe ku buryo iyo ujagajaze internet ushaka amafoto, ayo ubona agaragaza umutwe we aba ari mbarwa.
Ushobora kuba ukeka ko ari umuderi yikundira cyangwa se hari indi mpamvu ibyihishe inyuma ariko udasobanukiwe, nyamara ufite amatsiko yo kubimenya.
Mu biganiro bitandukanye uyu mugabo yagiye agirana n’ibitangazamakuru bitandukanye yakunze kubazwa impamvu ahozamo ingofero aho ari hose.
Nko mu kiganiro yagiranye na Citizen TV mu 2015 ubwo yari muri Kenya yitabiriye Coke Studio Africa, yavuze ko ‘iyo ngiye koga n’iyo ndyamye nibwo ntambara ingofero’.
Yavuze ko impamvu yatumye ahozamo ingofero ari uko yatangiye kumera uruhare akiri umwana afite imyaka 13 bituma atangira kwambara ingofero kugeza n’ubu.
Ati “Umusatsi wanjye watangiye gupfuka nkiri umwana ntarajya mu mashuri yisumbuye. Ni njye munyeshuri wenyine wari wemerewe kwigana ingofero aho twigaga, byatangiye ari nko guhisha ubusembwa.”
Ne-Yo yavuze ko nyuma yaje kwiyakira yemera kubana n’uruhara nta pfunwe rumuteye ariko bitewe n’uko yari amaze kumenyera ingofero yakomeje kuyambara
Ati “Naje gusanga ko ntabereyeho gushimisha abandi bantu sinakomeza kubyitaho. Nambaye ingifero igihe kinini ku buryo mba numva nambaye ubusa iyo ntayifite.”
Mu 2018 yatangaje ko yari afite ingofero zibarirwa mu bihumbi 12 ku buryo azihinduranye uko abishaka kandi ntasubizemo iyo yari yambaye ku munsi wari wabanje.
Abazitabira igitaramo cye nta kabuza bazishimira kumubona aririmba iyi
Ku rubyiniro ashimisha abantu bitewe n’uburyo aba anyuzamo akabyina. Aha hari mu birori byo gutora Miss Universe



















TANGA IGITEKEREZO