Umuhanzi Auddy Kelly usanzwe uzwi mu ndirimbo “Ndakwitegereza” yateguye igitaramo kizaba kuri uyu wa 21 Nzeri yise “Sinzagutererana Concert”, kikazabera kuri SFB, guhera i saa kumi z’umugoroba (4pm).
Muri iki gitaramo niho Auddy Kelly azamurika amashusho y’indirimbo “Sinzagutererana” yaririmbanye na Jody Phibi byavugwaga ko ari umukunzi we.
Iki gitaramo kidasanzwe kizitangira n’abahanzi Ciney, Peace, Khizz, Christopher, Arthur (umunyarwenya), Jules Sentore, Gisa, G-Bruce, Rick Password n’abandi bazwi cyane mu ndirimbo z’urukundo.
Aganira na IGIHE yagize ati “Bose bazaza kuko natumiye abahanzi dusanzwe dukorana cyane kandi dufite byinshi duhuriyeho”.
Kwinjira ni 3000Rfw (VIP) na 1500Rwf handi no ku banyeshuri ni 1000Rwf gusa.



















TANGA IGITEKEREZO