Mu butumwa buherekeza amafoto 10 yashyize ku rubuga rwa Instagram yanditse ashima Imana, inshuti n’umuryango bamubaye hafi igihe yari afite ikamba.
Ati “Ndashimira Imana ishobora byose yampaye umugisha wo kuba Nyampinga w’u Rwanda mu myaka 10 ishize kandi ikanyobora muri uru rugendo. Ndashimira buri muntu wese wanshigikiye mu buryo bumwe cyangwa ubundi cyane cyane ku bw’urukundo mwanyeretse. Ndashimira ababyeyi n’umuryango wanjye kuba barambaye hafi kandi bakanshyigikira.”
Mutesi Aurore ari mu Rwanda nyuma y’imyaka isaga itandatu ari hanze yarwo. Yakomeje avuga ko imyaka 10 ishize itari yoroshye ariko yayinyuzemo neza.
Ati “Iyi myaka 10 ishize rwari urugendo rukomeye ariko turacyahagaze twemye. Imana ibahe umugisha mwese.”
Mutesi Aurore yasoje ubutumwa bwe yifashisha amagambo yavuzwe na Nelson Mandela asaba abantu kujya bishimira ibihe by’igenzi bagize mu buzima bwabo.
Uretse kuba Mutesi Aurore yarabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, yanambitswe Ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu Iserukiramuco Nyafurika rya Muzika, Festival Panafricain de la Musique mu 2013.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!