00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AY yahakanye ko yafashe irembo ry’Umunyarwandakazi bitegura kurushinga

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 18 August 2017 saa 05:00
Yasuwe :

A.Y, umwe mu bahanzi bubashywe muri Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko iwabo muri Tanzania yahakanye iby’amakuru avuga ko yafashe irembo mu muryango w’umukunzi we ukomoka mu Rwanda.

Uyu muhanzi yambitse impeta y’urukundo [fiançailles] Umunyarwandakazi Remy ku mugoroba wo kuwa 13 Nyakanga 2017, ndetse barateganya gukorana ubukwe bitarenze uyu mwaka nubwo batarabivugaho byeruye.

A.Y yaje mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kanama 2017 nyuma y’amakuru avuga ko abo mu muryango wo kwa sekuru bamufatiye irembo mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Mu kiganiro na IGIHE, AY yasobanuye ko ‘yaje mu Rwanda muri gahunda ze bwite n’umuryango we’ bitandukanye n’ibyo gufata irembo bivugwa ko byabereye ku Kicukiro kuwa Kabiri tariki ya 15 Kanama.

Yagize ati “Naje muri gahunza z’umuryango hanyuma ngasubira i Dar es Salaam, naje muri gahunda zanjye bwite niyo mpamvu ubona nacecetse […] Nzasubira Dar es Salaam ejo[kuwa Gatandatu].”

AY yahamije ko mu byamuzanye mu Rwanda nta cyerekeranye no gufata irembo cyangwa undi muhango werekeye iby’ubukwe ateganya na Remy. Ati “Uzabibona, naje mu by’umuryango, ejo marume azajya gusaba, nzamuherekeza.”

Umuraperi AY yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa Kane
Remy umukunzi wa AY aherutse gusoza amasomo ya kaminuza
AY yambitse impeta Umunyarwandakazi bagiye kurushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages