00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ayra Starr agiye guhurira ku rubyiniro na Chris Brown yakuze arota kuzabona

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 21 March 2024 saa 11:40
Yasuwe :

Umuhanzikazi wo muri Nigeria Ayra starr yasazwe n’ibyishimo ubwo yamenyaga ko azahurira ku rubyiniro n’uwo yakuze akunda, Chris Brown, wamutumiye mu bitaramo bye yise 11:11 bizatangira muri Kamena 2024.

Ayra Starr uri mu Bwongereza mu bikorwa bigamije kumenyekanisha izina rye ku ruhando mpuzamahanga, ku itariki ya 19 Werurwe, yakoranye ikiganiro na Kiss FM UK ahishura ko umunsi azaba ahagaze ku rubyiniro rumwe na Chris Brown azasuka amarira y’ibyishimo.

Yagize ati ”Sinigeze ndira ubwo namenyaga ko nzahurira ku rubyiniro rumwe na Chris Brown ariko umunsi tuzaba turi kumwe nkareba abafana bose bazaba bahari kwihangana bizananira, rwose nzasuka amarira y’ibyishimo kuko byari inzozi zanjye guhura na Chris Brown”.

Ayra Starr azahurira ku rubyiniro na Chris Brown na Muni Long mu bitaramo bizazenguruka Amerika y’Amajyaruguru.

Ku itariki ya 5 Werurwe 2024 nibwo Chris Brown yatangaje ko muri Kamena 2024 azatangira ibitaramo by’umuzingo yise 11:11 wasohotse mu Ugushingo 2023.

Reba indirimbo yazamuye izina rya Ayra Starr yitwa Rush


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages