Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kanama 2025. Cyakurikiye icyumweru iri serukiramuco ryari rimaze ribera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ndetse n’ibikorwa byaryo bimwe bikagera mu Ntara zimwe z’u Rwanda.
Muri iki gitaramo The Ben ni we wabanje ku rubyiniro, akurikirwa na Timaya. Ni mu gihe cyasojwe na Kizz Daniel wabanjirije Ayra Starr wari utaramiye mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere.
UKO IGITARAMO CYAGENZE:
23:49: Ayra Starr yanyuze Abanya-Kigali ku nshuro ye ya mbere
Nyuma yo kuririmba indirimbo ye ya mbere, Ayra Starr yahise avuga ati “Kigali mumeze mute?”
Yakurikijeho iyo yise “Gimme Dat” yakoranye na Wizkid, ayisoza aganiriza abitabiriye, ababwira ngo basubiremo amagambo avuze.
Yahise aririmba indirimbo yahuriyemo na Asake yitwa “Goodbye (Warm Up)” ava ku rubyiniro by’akanya gato, afata akaruhuko.
Uyu mukobwa yagarutse aririmba indirimbo zirimo “Away”, “Last Heartbreak Song” yakoranye na Giveon, “Rhythm & Blues”, “Commas” na “Rush” yaririmbye abantu bacanye amatara.
Yasoreje ku ndirimbo yise “Sability” ndetse n’iyo yise “Hot Body” amaze iminsi mike ashyize hanze.
Mbere yo kuririmba iyi aheruka gushyira hanze, yahamagaye abasore n’inkumi bumva batewe ishema n’imibiri yabo, baza kuyiririmba no kuyibyinana na we ku rubyiniro. Aba bose basoje baterura uyu muhanzi.
Nubwo yishimiwe, uyu mukobwa waririmbye adakoresha imbaraga nyinshi cyane yatanze ibyo yari afite byose, ariko ntabwo uko yari yitezwe muri iki gitaramo ari ko yitwaye.
Nk’uko byagenze ku bandi, na we yahawe umwambaro na Masai Ujiri uri mu bashinze Umuryango Giants of Africa.
Incamake kuri Ayra Starr
Ni umuhanzi w’Umunya-Nigeria ufite imyaka 23, akaba umwe mu babarizwa muri sosiyete ya Roc Nation, ya Jay-Z, ireberera inyungu z’abahanzi batandukanye bakomeye ndetse n’abakinnyi b’imikino itandukanye.
Yaje i Kigali nyuma y’intsinzi ye ya mbere ya BET Award yegukanye ubwo yatwaraga igihembo cya ‘Best International Act’ yabonye muri ibi bihembo muri uyu mwaka.
Yize kaminuza muri ‘Les Cours Sonou University’ aho yize ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga na Politiki muri Kaminuza yo muri Bénin ndetse ni ho yavukiye mu 2002 nubwo ababyeyi be bakomoka muri Nigeria.
Nubwo ubu ari ikimenyabose, ataramenyekana yabaye umucuruzi uciriritse w’imboga n’imbuto ku muhanda bimwe bizwi nk’ubuzunguzayi. Yatangiye umuziki mu 2019 mu gihe yamenyekanye cyane abarizwa muri Mavin Records ya Don Jazzy.
23:00: Ayra Starr yageze ku rubyiniro
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Sarah Oyinkansola Aderibigbe wamamaye nka Ayra Starr, yinjiye ku rubyiniro.
Uyu mukobwa umaze kwigarurira imitima ya benshi, mbere yo kujya ku rubyiniro abashinzwe tekiniki be babanje gukuraho ibindi byuma abamubanjirije bakoresheje bazana ibye.
Mu kumuhamagara, Lucky na Rocky Try bari bayoboye igitaramo babanje kwibeshya, aho kuvuga ko ari Ayra bivugira Tyla wo muri Afurika y’Epfo, na we wataramiye mu Rwanda mu 2023 ubwo Giants of Africa yaberaga mu Rwanda ku nshuro ya mbere. Ariko nyuma baje kwikosora.
Uyu mukobwa yaririmbye mu buryo bwa ‘playback’. Yinjiye ku rubyiniro aherekejwe n’ababyinnyi, ahera ku ndirimbo yise “Bloody Samaritan’’.
22:58: Ayra Starr ni we ugiye gusoza igitaramo cyo kuri uyu wa Gatandatu
Umunya-Nigeria Ayra Starr yahamagawe ku rubyiniro kugira ngo asusurutse abakunzi b’umuziki bari muri BK Arena, bitabiriye iki gitaramo.
Kizz Daniel yihesheje ikuzo nyuma y’igihe i Kigali byaranze
Ubu bwari ubwa gatatu Kizz Daniel aririmbiye mu Rwanda. Uyu muhanzi bwa mbere yahakoreye ni mu 2016. Iki gitaramo cyabereye muri Serena Hotel yagihuriyemo n’abandi bahanzi bo mu Rwanda bari bagezweho muri icyo gihe barimo Charly & Nina na Bruce Melodie.
Muri iki gitaramo cyabaye ku wa 27 Gashyantare 2016, yari yatumiwe na Royal Entertainment, sosiyete yahoze ari iya Gakire Denise usanzwe ukina filime na mugenzi we w’umunyamideli witwa Camille Yvette.
Uyu muhanzi yageze ahabereye igitaramo mu rukerera, aririmba iminota 17, abafana bataha bakubita agatoki ku kandi. Icyo gihe uyu muhanzi yageze ku rubyiniro saa Saba zuzuye, asuhuza abafana DJ ahita ashyiramo CD undi atangira kuririmba.
Muri iki gitaramo, Kizz Daniel yaririmbye indirimbo enye gusa zirimo iyitwa “Woju” na “Laye”. Yamaze iminota 17 imbere y’abafana batageze kuri 200.
No mu gitaramo yaherukagamo i Kigali mu 2022, na bwo yakoze ikidashamaje, cyabereye muri Canal Olympia.
22:34: Kizz Daniel yanyeganyeje BK Arena
Kizz Daniel yaje i Kigali afite indirimbo nyinshi zikunzwe. Mu ndirimbo ze zose yaririmbye nta n’imwe yigeze igwa mu mazi. Uhereye kuri “Mama” yahereyeho, “Yeba” yakurikijeho n’izindi zatumye atangira gususurutsa abitabiriye yigaruriye imitima yabo.
Yagezemo hagati avuga ko yishimiye kuba ari kubona abantu bakomoka muri Nigeria, bagenzi be bari i Kigali bitabiriye Giants Africa.
Nyuma y’izi ndirimbo, yahise aririmba iyo yise “Cough”. Ni indirimbo yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera imbyino yayo yamamaye. Ubwo yayiririmbaga yifashishije ababyinnyi b’abakobwa bashimishije benshi mu bitabiriye igitaramo.
Yakomeje aririmba iyo yise “Nesesari” yakoranye na Philkeyz na yo yahagurukije imbaga, akomereza ku yo yise “Lie” yifashishijemo umukobwa waje ku rubyiniro bakabyinana, mu buryo bwashimishije abitabiriye.
Yakurikijeho iyitwa “Madu”, “Woju”, “No Wahala” yahuriyemo na 1da Banton na Tiwa Savage, “RTID (Rich Till I Die), “GWAGWALADA” yakoranye na BNXN fka Buju, Seyi Vibez na “Marhaba”.
Uyu muhanzi yasoreje ku ndirimbo yise “Buga” yahuriyemo na Tekno. Iyi ndirimbo yagiye mu maserukiramuco y’Igikombe cy’Isi mu 2022. Yayiririmbye ari kumwe n’ababyinnyi bari bambaye imyambaro imeze nk’iyo abari mu mashusho yayo bari bambaye.
Kizz Daniel na we yahawe umupira wa Giants Africa, ashimirwa na Masai Ujiri nyuma y’iminota 40 ku rubyiniro.
21:50: Kizz Daniel yageze ku rubyiniro
Undi muhanzi w’Umunya-Nigeria, Kizz Daniel, yatangiye gutaramira abitabiriye igitaramo gisoza Iserukiramuco rya Giants of Africa ryabereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri nyuma y’irya 2023.
Oluwatobiloba Daniel Anidugbe wamamaye nka Kizz Daniel, mbere yo kujya ku rubyiniro, abakunzi be babanje gucana amatoroshi ya telefoni zabo bamwitegura, babyibwirije.
Yabanjirijwe n’umusore wacurangaga ingoma gakondo, waje gusangwa ku rubyiniro na Sherrie Silver usanzwe ari mu babyinnyi bakomoka mu Rwanda bakomeye ku Isi. Kizz Daniel yahise yinjira ku rubyiniro mu ndirimbo ye yakunzwe yise “Mama”. Yaririmbye mu buryo bwa ‘Full-Live’.
21:20: Timaya yifuje gutura mu Rwanda ubuziraherezo no kurongora umukobwa uhakomoka
Ubwo umuririmbyi w’Umunya-Nigeria, Inetimi Timaya Odon wamenyekanye nka Timaya, yinjiraga ku rubyiniro ibintu byahinduye isura. Yatangiye abaza abitabiriye ati “Mumeze mute?”
Uyu muhanzi w’imyaka 44 yahise akomeza, asusurutsa abitabiriye iki gitaramo. Yaririmbye acurangirwa mu buryo bwa semi-live, aririmba agira ati “Buri wese anyita Timaya”.
Yahise akomeza n’indirimbo yise “Balance” imaze imyaka itandatu igiye hanze. Asoje kuyiririmba yahise avuga ati “Ndabakunda. Murabizi? Nishimiye kuba hano.”
Yakomeje aririmba ashimagiza u Rwanda, avuga ko abantu bose ari beza, ariko by’umwihariko abagore n’Umujyi wa Kigali. Ati “Nshaka kuguma hano ubuziraherezo. U Rwanda ni rwiza cyane, mu Mujyi wa Kigali w’akataraboneka.”
Yongeyeho ati “Ntabwo ndashaka umugore ariko nzashaka Umunyarwandakazi.”
Timaya yageze aho abaza abari bitabiriye igitaramo niba bashaka ko abajyana mu rusengero. Aririmba agace k’indirimbo ‘Excess Love’ ya Mercy Chinwo.
Uyu muhanzi yahise aririmba indi ndirimbo iri mu ze zakunzwe yitwa “Samankwe” yahuriyemo na Harrysong. Izindi ndirimbo ze yaririmbye zirimo “I Like The Way”. Iyi yayisoje ati “Nshaka kureba abakobwa beza hano. Muravuze ngo oya? Ntabwo nshaka abakunzi banyu.”
Agezemo hagati yahise ahamagara abakobwa baza kumufasha gususurutsa abitabiriye igitaramo.
Yaririmbye n’izindi ndirimbo ze zirimo “Don Dada” na “Cold Outside” yakoranye na BNXN arangije arikubura aragenda. Uyu muhanzi wamaze iminota 40 ntabwo yishimiwe cyane ku rubyiniro, cyane ko benshi bari bategerezanyije amatsiko abandi bahanzi barimo Ayra Starr.
Mbere y’uko Timaya ava ku rubyiniro, yahawe na Masai Ujiri umwambaro uri mu mabara y’ubururu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball, imbere wanditseho Giants of Africa, inyuma uriho nimero 1 n’izina Timaya.
– DJ Senshi ni ubwa mbere agiye ku rubyiniro rukomeye…
Rugamba Anitha ukoresha izina rya DJ Senshi mu kuvanga imiziki ni we uri gususurutsa abitabiriye iki gitaramo. Uyu mukobwa, kuva igitaramo gitangiye, ni we wacuranze umuziki watumye benshi bajya mu bicu.
DJ Senshi w’imyaka 25, yatangiye aka kazi mu 2021, icyo gihe akoresha amazina ya DJ Rugamba ariko nyuma aza guhitamo guca undi muvuno ahindura amazina akoresha muri aka kazi.
Kuva mu 2021 yatangiye kuvanga imiziki mu buryo bw’umwuga, ariko ntabwo yakunze kugaragara ku rubyiniro rukomeye nk’urwo muri Giants of Africa.
Uyu mukobwa yamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Flash TV, KC2, Magic Fm, Royal FM, Flash Fm n’ibindi.
Yasoje amashuri yisumbuye muri Inyange High School aho yize ibijyanye n’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).
Ubwo yatangiraga urugendo rwe rwo kuvanga imiziki, yabwiye IGIHE ko yabyize yifashishije urubuga rwa Youtube.
Ati “Nize kuvanga imiziki nifashishije internet, nkabyigira kuri YouTube. Ibindi nabyize nifashishije aba-Dj bagenzi banjye nyuma nza kugira amahirwe mbona ibyuma nkomeza kugenda nagura impano yanjye.”
20:13: The Ben yimaze ipfa ku rubyiniro
Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ni we wabanje ku rubyiniro. Uyu muhanzi yabanjirijwe n’itorero ribyina gakondo, ndetse n’amashusho amugaragaza ari gukina Basketball yateguzaga abakunzi be ko agiye kwinjira ku rubyiniro.
The Ben yinjiye ku rubyiniro ari kumwe na Ingabire Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2021. Uyu muhanzi yahise yicara kuri Piano ateganye n’uyu mukobwa, atangira kuririmba anacuranga indirimbo yise “Habibi” iri mu zo yakoze aba muri Amerika. Yari aherekejwe n’abaririmbyi benshi bamufashaga bameze nka korali.
The Ben asoje kuririmba ‘Habibi’, yahise aririmba indirimbo yise “Best Friend” yakoranye na Bwiza. Ajya kuyiririmba yahise afata guitar acuranga ari no kuririmba. Yageze aho agiye kuririmba indirimbo yise “Ngufite ku Mutima” yakoranye na Bushali, yegera ingoma atangira kuzicuranga anaririmba.
Yakurikijeho indirimbo yise “Plenty” aheruka kwitirira album yamuritse ku wa 1 Mutarama 2025. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Afrobeat yayiririmbye ari kumwe n’itsinda ry’ababyinnyi benshi.
Yahise akurikizaho iyo yise “Ndi uw’i Kigali”. Iyi yayiririmye yifashishije MC Tino wamufashaga gususurutsa abantu ndetse ababyinnyi be bari kuzamura amabendera y’ibihugu bitandukanye byitabiriye ‘Giants of Africa Festival’.
The Ben yahise akurikizaho indirimbo yise “Thank You” yakoranye na Tom Close mu 2018. Yahise akurikizaho “Ntacyadutanya” yakoranye na Princess Priscilla yagiye hanze mu 2016, yishimirwa na benshi bakunda indirimbo zikora ku maragamutima. Indi ndirimbo yashimishije benshi ni iyo yakoranye na Diamond Platnumz wo muri Tanzania yise “Why”.
Yakurikijeho indirimbo yise “I Am In Love” iri mu ze zakunzwe mu myaka yashize. Uyu muhanzi yaririmbye kandi indirimbo yise “Forever” yaririmbiye umugore we Uwicyeza Pamella. Ari kuyiririmba MC Tino wamufashaga yasabye abantu gucana amatara bakaririmbana na we.
The Ben wimaze ipfa ku rubyiniro, yakurikijeho indirimbo yise “Folomiana” yakoranye na Kevin Kade ndetse na Chriss Eazy, ayiririmba ari kumwe n’ababyinnyi bari bambaye amakanzu y’amabara atandukanye b’abakobwa gusa.
Indi ndirimbo ye yahagurukije abantu ni iyo yise “Sikosa” yahuriyemo na Kevin Kade na Element yaririmbye abakobwa bari kumwe ku rubyiniro basanzweho n’abasore babyinanye.
Uyu muhanzi wamaze ku rubyiniro igihe cy’iminota 20, yishimiwe by’ikirenga. The Ben yaririmbye mu buryo budasanzwe cyane ko ari bwo bwa mbere mu Rwanda umuhanzi agiye ku rubyiniro akagerageza gucuranga ibicurangisho byinshi ndetse akanitabaza ababyinnyi batari bake.
The Ben ni we ubimburira abandi ku rubyiniro
Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin "The Ben" ni we ugiye kubanza ku rubyiniro muri BK Arena yamaze kugeramo abantu benshi.
Ubwo Nzeyimana Lucky yavugaga izina rye, benshi mu bitabiriye igitaramo bavugije induru nyinshi bagaragaraza ko banyotewe no kongera kumubona abataramira.
19:50: Abagiye kuyobora igitaramo batangaje ko kigiye gutangira
Iki gitaramo kiyobowe n’umunyamakuru wa RBA by’umwihariko Televiziyo y’u Rwanda, Luckyman Nzeyimana ndetse na Rocky Try uri mu bakobwa bamaze kubaka izina mu kuyobora ibitaramo, gukina filime no kumurika imideli.
Igitaramo cyitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye
Ni igitaramo cya kabiri muri Iserukiramuco rya Giants of Africa rya 2025
Iki gitaramo kibaye nyuma y’icyafunguye iri serukiramuco cyabaye ku wa 27 Nyakanga 2025. Cyahuriyemo abahanzi barimo abana bagize Sherrie Silver Foundation, Kevin Kade, Ruti Joel, Boukuru na Uncle Waffles wo muri Afurika y’Epfo.
Iserukiramuco rya Giants Afurika ryatangiye ku wa 26 Nyakanga 2025 rikaba ryasojwe ku wa 2 Kanama 2025. Ryabereyemo ibikorwa bitandukanye birimo ibyo gufasha, umuganda, amarushanwa y’imikino ya Basktball, igitaramo cy’imideli ndetse n’ibitaramo byo gutangira iserukiramuco no kurisoza.
Amafoto: Igirubuntu Darcy, Rusa Prince & Cyubahiro Key




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!