Ni igitaramo imitegurire yacyo itari yoroshye dore ko Now Now Campany yagiteguye yabanje guhura n’umuntu wababeshye ko azabageza kuri The Ben bakamuha ibuhumbi 10$ (asaga miliyoni 10Frw) bikarangira batageze kuri uyu muhanzi bashakaga.

Ibi ni ibyemezwa na Nishishikare Jean De dieu wateguye iki gitaramo kikaba ari na cyo gitaramo cya mbere ateguye we na sosiyete ye, Now Now Campany.

Nishishikare Jean De Dieu mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE yadutangarije byinshi ku mitegurire yacyo, uko yariwe miliyoni 10Frw ndetse akomoza ku bari gushaka kwitambika iki gitaramo.

Ati “Urugendo rwo kwegera The Ben ntabwo rwatugoye cyane gusa nanone ntirwari rworoshye kuko ni benshi baba bamukeneye twakoresheje imbaraga nyinshi, iyo ugikora ibintu uri mushya uhura n’ingorane z’abantu benshi baza bakwereka ko ibyo bintu bikorwa nyuma ugasanga ntabyo bazi.”

“Abahanzi nabo banjye bashyiraho Email zituma tubageraho, ibyo by’ibihumbi 10$ sinzi uwabishyize hanze gusa byarabaye, The Ben nawe yarabimenye ko byabaye twarabimubwiye ariko ntabwo ryari ikosa rye”.

Ku makuru ari hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ni agaruka ku bashaka kwitambika imitegurire y’igitaramo nubwo hadatangazwa neza abo aribo mu buryo bweruye.

Nishishikare Jean De dieu avuga ko ibyo bintu nawe ajya abibona bimugeraho ariko i Burundi ho ntabihari.

Ati “I Burundi nta ngorane zihari, igitaramo bacyakiriye neza kuko basanzwe bakunda imiziki ya The Ben, twakoranye neza n’Abarundi, abanyamakuru n’inzego za Leta baradushyigikira ubu ntakibazo na kimwe dufite.”

“Ku bimenyetso by’ushaka kunyicira igitaramo byabaye byinshi kuva twatangira kwamamaza igitaramo hari ibintu byinshi ubona ukabona ko ari ibipangwa n’abantu kanaka udashobora kumenya ngo ni bande, ubona ko ari ibintu bisa n’ibiteguwe.”

Nishishikare Jean De Dieu aherutse kugirana ibiganiro na Minisiteri y’Umutekano i Burundi baganira ku bikorwa afite barabishima bamwizeza ubufatanye kuri iki gitaramo ndetse bamusezeranya ko bazacyitabira.

The Ben utegerejwe na benshi i Bujumbura biteganyijwe ko azahagera ku wa 26 Nzeri 2023 ndetse akaba ari nabwo amatike azatangira kugurishwa.

Uyu muhanzi azagera i Burundi habura iminsi ine ngo atarame azabanza gutemberezwa ibice bitandukanye by’igihugu no gusura abantu bamwe na bamwe.

Mbere y’uko The Ben ataramira Abarundi mu gitaramo nyamukuru, azabanza guhura n’abakunzi be kuri Eden Garden Resort ku wa 30 Nzeri 2023, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 100 Fbu na miliyoni 2 Fbu ku meza y’abantu umunani, bagahabwa amacupa abiri ya champagne.

Muri ibi birori kandi itike y’abanyacyubahiro izaba ari miliyoni 10Fbu (arenga miliyoni 3 Frw) umuntu akanywa, akanarya n’icyo ashaka hamwe n’umuryango we w’abantu icumi azaba yasohokanye.

Mu gitaramo nyamukuru kizaba ku wa 1 Ukwakira 2023, itike yo kwinjira bizaba ari ibihumbi 10Fbu ku muntu umwe, itike ya VIP bikaba ibihumbi 50Fbu, ameza y’abantu batandatu azaba agura ibihumbi 500Fbu, mu gihe ay’abantu umunani ariho amacupa abiri ya champagne azaba agura miliyoni 1,5Fbu.

Ni igitaramo azahuriramo n’abahanzi batandukanye barimo Big Fizzo, Sat B na Lino G b’i Burundi hakiyongeraho Bushali , Babo , Shemi, DJ Diallo, DJ Lamper bazaturuka i Kigali na Romy Jons usanzwe ari DJ ,n’abandi.

Kurikira ikiganiro twagiranye n’uwateguye igitaramo cya The Ben i Burundi