00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BABANYE BATE: Ibiteye amatsiko ku mubano wa King James n’abaturanyi be ku Ruyenzi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 October 2019 saa 08:53
Yasuwe :

Ruhumuriza James wamanyekanye nka King James mu muziki w’u Rwanda, ni umuhanzi uri mu bubashywe kubera intera amaze kugeraho mu muziki. Ni umwe mu bahanzi bujuje inzu nziza yavugishije abatari bake ubwo amafoto yayo yajyaga hanze.

King James nyuma yo kuzuza inzu yavugishije abatari bake kuri ubu yanamaze kuyimukiramo, ni umuturage wo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Nyabitare.

IGIHE, Twasuye aho uyu muhanzi atuye tuganira n’abatuye muri ako gace mu rwego rwo kumenya uburyo uyu muhanzi abanye nabo.

Ni kenshi humvikana inkuru y’uburyo abahanzi baba baramaze kugira isura mbi aho batuye, kujya gushaka inzu yo gukodesha n’uyiguhaye aba afite amakenga kubera imyitwarire yumva ivugwa muri uyu mwuga.

Usibye imyitwarire ariko nanone bavugwaho kutabana neza n’abaturanyi yewe na gahunda za Leta ntibazitabire cyane.

Tugeze aho atuye, Abaturanyi b’umuhanzi King James batuganirije bavuze ko bamuzi nk’umuhanzi witonda, bakunda ibihangano bye ariko bose bakitsa ku kuba bataramwumva mu ngeso mbi.

Simiyoni utuye muri aka gace akaba yaranakoze ku nyubako ya King James yavuze ko uyu muhanzi ari umuturanyi mwiza.

Yagize ati” Tumuzi mu ndirimbo ariko aho aje guturira inaha turamubona tukamusuhuza akatwikiriza, si wa muntyu uba ugenda yirase mu modoka cyangwa ngo ube wamusaba lift ayikwime.”

Uyu yahishuye ko King James abana mu itsinda rya Whatsapp n’abaturage bo mu mudugudu wa Nyabitare kandi atangamo ibitekerezo.

Habinshuti, umunyonzi ukorera ku gasantere kegereye aho King James ataha, yabwiye umunyamakuru ko kenshi King James abanyuraho akabapepera, bamufata nk’umuhanzi ufite imyitwarire myiza.

Uyu yahishuye ko hari igihe uyu muhanzi agura ibintu ku gasantere akaba yabaha akazi ko kubimugereza mu rugo kandi igihe babijyanye akabahemba neza kurusha uko baba basanzwe bahembwa.

Ati”Hari igihe namutwaje umuceri n’igitoki yari aguze hano, aho nsanzwe nca 200frw we yanyishyuye 500 frw.”

Usibye abaturage, imyitwarire ya King James ni ntamakemwa no mu maso y’ubuyobozi.

Mpozembizi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Nyabitare yavuze ko uyu muhanzi ahagaze neza mu mudugudu wabo.

Uyu muyobozi yongeyeho ko muri uyu mwaka King James yabafashije bikomeye akishyurira abaturage 15 ubwisungane mu kwivuza. Byatumye uyu mudugudu uza mu ihagaze neza muri iyi gahunda.

Urundi rugero yatanze ni uburyo uyu muhanzi agira umutima wo gufasha abaturanyi be, ati” Afite imodoka, ariko ntajya ayigendamo wenyine. Iyo akunyuzeho ugenda n’amaguru arahagarara akagutwara.”

Uyu muyobozi yashimiye King James uburyo yitabira gahunda za Leta zirimo n’umuganda, ati “ Iyo yitabiriye umuganda aza nk’abandi baturage, ariko uba ubona abaturage bashaka kumwegera ngo bamuganirize ariko aba ari nk’abandi.”

Ashingiye ku myitwarire ya King James, uyu muyobozi yashishikarije abahanzi bagenzi ba King James kwirinda ibiyobyabwenge. Ati “Nawe twagiye tumukoraho iperereza ariko rwose tugasanga atajya abikoresha. Birinde ibiyobyabwenge bizajya bibafasha no guhanga.”

Uyu mudugudu King James atuyemo ugaragara nk'umushya utangiye guturwamo vuba
Inzu ya King James iri mu Mudugudu wa Nyabitare mu murenge wa Runda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages