Carliz De La Cruz Hernández mu kirego yatanze mu rukiko rw’ i Porto Rico, yavuze ko amajwi ye yashyizwe mu ndirimbo ebyiri z’uyu muhanzi atabimuhereye uburenganzira.
Indirimbo ya mbere yakoreshejwemo ijwi ry’uyu mukobwa ni “Pa Ti” imaze kurebwa na miliyoni 358 kuri YouTube na miliyoni 235 kuri Spotify.
Indi ndirimbo yumvikanamo ijwi rya Carliz De La Cruz Hernández ni “Dos Mil 16” imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni 63 kuri YouTube na miliyoni 280 kuri Spotify.
Uyu mukobwa mu kirego yatanze, yavuze ko izi ndirimbo zakoreshejwe mu bitaramo uyu muhanzi, mu nkuru zamamaza, kuri radiyo na televiziyo akishyurwa ariko uyu mukobwa we ntagire icyo abona.
Bad Bunny na Hernández batangiye gukundana mu 2015. Muri icyo gihe uyu muhanzi wari ukizamuka nibwo yasabye uyu mukobwa ko yamukorera akantu gato yajya yifashisha mu ndirimbo ntiyabyemera.
Uyu mukobwa avuga ko umunsi umwe ubwo yari mu bwogero yifashe amajwi agira ati “Bad Bunny, baby” (Bad Bunny mukundwa) ayoherereza uyu muhanzi na we atangira kuyakoresha mu ndirimbo.
Nyuma yo gusinya amasezerano y’imikoranire na Rimas Entertainment, umubano w’aba bombi bari bafite gahunda yo gukora ubukwe watangiye kuzamo agatotsi batandukana mu 2017.
Muri Gicurasi 2022 Bad Bunny yegereye uyu mukobwa amuha 2000$ kugira ngo rya jwi rye akomeze kurikoresha, uyu mukobwa yarabyanze Rimas Entertainment na yo yamusabye ko baganira kuko bifuzaga gukoresha iri jwi rye kuri album y’uyu muhanzi “Un Verano Sin Ti” nabyo arabyanga.
Uyu mukobwa Carliz De La Cruz Hernández avuga yumva ibi byakozwe n’uyu muraperi Bad Bunny bimubangamiye cyane , ubu yahisemo kwiyambaza inkiko kugira ngo zimurenganure.
"Pa Ti indirimbo ya Bad Bunny na Bryant Myers yakoreshejwemo ijwi rya Carliz De La Cruz Hernández
‘Dos Mil 16’ indirimbo ya Bad Bunny yakoreshejwemo ijwi rya Carliz De La Cruz Hernández



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!