Umunyarwanda Bagabo Placide Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda ya Taekondo agiye kwitabira amarushanwa y’igikombe cy’Isi muri uwo mukino, azaba muri Nyakanga uyu mwaka akazabera mu gihugu cya Mexique.
Bagabo Placide yavutse ku ya 5 Kanama 1984, yatangiye gukina uyu mukino wa teakwondo mu mwaka wa 2007, ubwo yari arangije kuri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare ndetse mu mwaka wa 2010 yaje kubona umukandara w’umukara muri uwo mukino.
Mu mwaka wa 2011, Bagabo yitabiriye irushanwa ry’umukino wa teakwondo ku rwego ry’igihugu ku batarengeje ibiro 63, iri rushanwa rikaba rihuza umuntu wese wiyumvamo ubushobozi, ni muri uwo mwaka kandi yagizwe Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu muri uwo mukino.
Muri Nzeli kandi muri 2011 nibwo Bagabo yitabiriye irushanwa rya “Uganda Open” ahakura umudari wa Silver. Muri Mutarama kandi 2012 yitabiriye irushanwa ryo gushakisha itike mu mikino ya Olempike i Cairo mu gihugu cya Misiri.
Muri uwo mwaka kandi mu kwezi k’Ukuboza yitabiriye ku nshuro ya kabiri irushanwa rya teakwondo ku rwego rw’Igihugu rihuza buri muntu wese wiyumvamo ubushobozi,muri uyu mwaka yarabonye umudari wa zahabu mu batarengeje ibiro 63.
Muri uyu mwaka wa 2013 mu kwezi kwa Mutarama, Bagobo Placide yitabiriye irushanwa rya Gorilla Open , akaba yarabaye uwa kabiri ndetse yegukana umudari wa Silver.
Mu kwezi kwa Gashantare nabwo Bagabo yitabiriye irushanwa rihuza ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba “East Africa Shampion ships”.
Muri Gicurasi Bagabo yitabiriye irushanwa rya “Germany Open” mu gihugu cy’u Budage, ndetse muri uko kwezi yahise yitabira n’irushanwa rya “Dutch Open” muri icyo gihugu cy’u Budage.



















TANGA IGITEKEREZO