Uyu musore witwa Pacy wasimbuye K8 Kavuyo mu mutima wa Bahati Grace, ubusanzwe aba muri Canada ariko ajya asura uwo yihebeye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho akorera ibijyanye n’ubuvuzi.
Urukundo rw’aba bombi Bahati niwe watangiye kurusakaza mu Ukwakira umwaka ushize, ubwo yashyiraga hanze ifoto afite indabo agaca amarenga y’uko haba hari umusore wazimuhaye witwa Pacy.
Mu ntangiro z’uyu mwaka Bahati yashimangiye ko ari mu bakobwa bishimye muri iki gihe maze ashyira hanze ifoto ari kumwe n’uyu musore ashimangira ko ari we watumye umwaka wa 2018 umubera akataraboneka.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Bahati yongeye gushimangira urwo akunda Pacy maze ashyira ifoto kuri Instagram bari kumwe ayiherekesha amagambo avuga ko ‘ari umusore utinya Imana’.
Ati “Nishimiye umugabo utinya Imana”. Arangije ashyiraho utumenyetso turimo ako gushima n’akandi k’umutima.
Mu 2012 nibwo Bahati Grace na Kavuyo bibarutse imfura yabo bise Muhire Ethan. Nyuma y’igihe gito bahita batandukana buri wese aca ukwe.
K8 Kavuyo nawe mu 2015 yaje kubyarana n’undi mukobwa witwa Umutoni Cynthia bari no mu mishanga yo kuzarwubakana, umwana wabo bamwise Zion Iliza Muhire.



















TANGA IGITEKEREZO