Ibirori byo kumurika Filime ya Bahati byabereye muri White Club Kimironko. Kugeza saa yine z’ijoro ubwo atangiraga kuyerekana aka kabyiniro gasanzwe gakubita kakuzura abafana, byibuza hari abantu batarenze 50 nabo abenshi biyicariye hanze badashaka kwinjira ngo bifatanye nawe.
Umunyamakuru wa IGIHE yiboneye n’amaso abakiriya b’aka kabari bahageraga bakumva ko hagiye kuba ibyo kumurika iyi filime bagahita bikubura bakitahira.
Icyakora nubwo abantu bari bake filime “Zero to life” yo yerekanywe, abantu batarenga 50 nibo bayirebeye mu kabyiniro ubusanzwe kajyamo abantu hagati ya 300 na 500 byagaragazaga ubuke bw’abitabiriye.
Na bake bitabiriye ibi birori batashye batabonye Bull Dogg wari wamamajwe nk’uzabataramira. Mc Tino we yahanyuze iminota mike yiyereka abakunzi be nawe ahita yigendera.
Nyuma y’iki gitaramo, Bahati yabwiye IGIHE ko nubwo abantu bari bake ashimishijwe nuko igikorwa yateguye kibaye kandi bake bitabiriye bakaba batashye bishimiye filime ye.
Bahati abajijwe ibya Bull Dogg utitabiriye ibi birori, yagize ati” Twavuganye ariko impamvu zose sinazivuga kuri mikoro.”
Uyu muhanzi yavuze ko kuba iki gitaramo kitagenze uko yabishakaga bitamuciye intege cyane ko agiye kuzenguruka igihugu amurika filime ye.
Bagenzi ba Bahati bo mu itsinda rya Just Family bari bitabiriye imurikwa ry’iyi filime icyakora ntabwo iri tsinda ryigeze riririmba.
Filime ya Bahati ivuga ubuzima bugoye yanyuzemo, bwatumaga rimwe na rimwe atekereza ko atazagira ubuzima bwiza.
Bahati yize ibijyanye no kuyobora filime (Directing) mu gihugu cya Kenya mu gihe cy’amezi atandatu. Yagize uruhare rukomeye mu gutunganya no gushyira ku isoko filime nka “Kaliza”, “Ruzagayura”, “Ni njye nawe” n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO