00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bahavu yahishuye ko gutsindira imodoka byabaye ibyago kuri Rwanda International Movie Awards

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 5 May 2023 saa 07:52
Yasuwe :

Kugeza ubu hashize ukwezi kurengaho iminsi itanu Usanase Bahavu Jeannette atarahabwa imodoka yatsindiye mu bihembo Rwanda International Movie Awards 2023 mu cyiciro cya People ‘s Choice.

Uyu mukinnyi wa filime yatsindiye ibihembo bitatu birimo igihembo nyamukuru cy’imodoka ya KIA K5 yakozwe mu 2012 yari gutangwa na Ndoli Safaris nk’umufatanyabikorwa w’irushanwa.

Kuri uyu wa 4 Gicurasi 2023 bwa mbere Bahavu yabwiye itangazamakuru ukuri kwe ku byavuzwe nyuma y’itangwa ry’ibihembo bya Rwanda International Movie Awards 2023.

Avuga ko atangira kugira impungenge yibazaga ukuntu filime yaba iyahize izindi (Best Series) ndetse ikagira n’umukinnyi mwiza (Best Actress) ariko uwayiyoboye we ntahabwe igihembo cya Best Director.

Bwa mbere abagiye guhatanira ibihembo bakiriwe mu buryo budasanzwe butandukanye n’ibindi bihembo Bahavu yaba yarabonye abona ko byahinduye isura bifite umurongo muzima.

Ati “Inama twakoze yampaye icyizere ko ibintu tugiyemo ntagiye guta umwanya, kuko nabonaga ikipe yose iri hariya itakwicazwa n’ikinyoma, ndibuka Alliah Cool yakundaga kumbwira ngo ibintu ndimo ntabwo natuma byica izina ryanjye; ibi bintu bigomba kugenda neza.”

Uyu mukinnyi avuga ko hatari hakwiriye kubaho kwiyambaza imanza kugira ngo akunde ahabwe igihembo yatsindiye.

Kuba Bahavu yaratsindiye igihembo nyamukuru byari ibyago kuri RIMA ?

Hari umwe mu bakinnyi bari bahataniye igihembo wigeze kubwira Bahavu ko iyi modoka itari gutangwa ahubwo ari we wari kuyitsindira bakazagabana amafaranga.

Ati “Reka mvuge ku makuru nakiriye nyuma y’uko ibi bihembo bitanzwe; umwe mu bo twari kumwe mu irushanwa yarambwiye ngo iyi modoka ntayo uzabona, ntabwo yabimbwiye mu buryo bw’urwango, yabaye nk’undya akara kuri gahunda yari ihari.”

“Yarambwiye ati ’imodoka ni njye bashakaga kuyiha kuko nta yihari kandi njyewe bari kunsubiza ayanjye tukagira uko tugabana; kuba waratsinze irushanwa ni ibyago RIMA yagize."

Uyu mukinnyi wa filime asaba bagenzi be bahuriye muri sinema guhaguruka bakamufasha gukemura iki kibazo kuko cyangiza isura y’uruganda rwa Sinema mu Rwanda.

RIMA iratekereza iki ku gutanga iki gihembo ?

Bahavu avuga ko yaganiriye kenshi n’Umuyobozi wa Ishusho Arts,na Jackson Mucyo ariko ngo buri gihe aba ashaka kumuhuza na Ndoli Safaris ngo abe ari yo baganira.

Ati "Ni gute Ishusho Arts inyohereza gusinya amasezerano na Ndoli Safaris ntazi ibyayo? Ibi bintu birangiza sinema yacu. Kugeza ubu RIB iracyabikurikirana. Nizeye ubutabera bwayo, kandi bizakemuka. Ndashaka kurenganurwa.”

Uyu mukinnyi wa filime avuga ko mu masezerano yagiranye na Rwanda International Movies Awards nta handitse ko azamamariza Ndoli Safaris.

Yakomeje ati “Birabaje kubona umuntu avuga ko agiye gukora ikintu kiri ku rwego mpuzamahanga ariko kikarangira muri ubu buryo, mu masezerano nagiranye na RIMA nta hantu na hamwe handitse ko nzamamariza Ndoli Safaris.”

Bahavu avuga ko mu nama ya mbere yagiranye na Ishusho Arts ndetse na Ndoli Safaris , Mucyo Jackson yasabye imbabazi avuga ko mu masezereno bagiranye n’abakinnyi batashyizemo ko utsindira igihembo azamamariza Ndoli Safaris.

Gusa Ndoli we avuga ko mu masezerano yagiranye na RIMA harimo ko uzatsindira igihembo azamamariza Ndoli Safaris mu gihe cy’umwaka.

Bahavu we avuga ko atari akwiriye kuzira amakosa atari aye, gusa yarebye uko Mucyo Jackson yasabye imbabazi bemeranya ko hagira uturango duto twa Ndoli Safaris gusa na byo biba iby’ubusa.

Nyuma yaho Bahavu yabasabye ko yajya abamamariza biciye kuri Instagram aho kugira ngo buzuze imodoka ibirango bya Ndoli Safaris impande zose.

Uyu mukinnyi wa filime avuga ko atumva uburyo Ndoli Safaris ishaka kumufatirana ngo ayamamarize umwaka wose kandi izi neza ko nta masezerano bigeze bagirana mbere.

Hari icyo Bahavu yasabye Isimbi Alliance [Alliah Cool]

Uyu mukinnyi wa filime avuga ko ibyo yatangaje bireba abantu bose bakurikira sinema ndetse ko hatagize igikemuka akarengane yahuye na ko ejo kazakorerwa undi.

Asaba Alliah Cool kugira icyo akora niba koko hari itafari ashaka gushyira kuri sinema nyarwanda dore ko yari umwe mu bategura ibirori bitanga ibihembo.

Ati “Tekereza ku byo watanze byose kugira ngo uzane bariya bantu ariko hakabura miliyoni 12 Frw nako ubu harabura miliyoni 6 Frw kugira ngo mpabwe igihembo cyanjye.”

Bahavu yibaza ukuntu ibihembo bishaka kuba mpuzamahanga ariko bikarangwa n’ibibazo nk’ibi bitari bikwiriye kubaho.

Bahavu avuga ko mu masezerano yagiranye na RIMA nta hantu handitse ko uzatsindira imodoka azamama Ndoli Safaris
Bahavu yibaza isura ibi bihembo bigiye gusiga muri rubanda mugihe bikizamo ibibazo nk’ibi kandi bishaka kujya ku rwego mpuzamahanga
Bahavu yashimiye abakunzi be bamweretse urukundo bakamutora ubwo yari ahataniye ibi bihembo
Bahavu yasabye Alliah Cool gukora iyo bwabaga agakemura iki kibazo niba koko hari icyo ashaka gukora kuri sinema nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages