Iki gitaramo cyahuriyemo Abanyarwanda n’Abarundi ndetse n’inshuti zabo cyabereye mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda (ryahoze ari kaminuza ya KIE) ku mugoroba wa tariki 10 Gashyantare 2023.
Abitabiriye iki gitaramo bataramiwe na Ballet Mutabaruka et Sango yo mu Rwanda, Club Intwari, Club Himbaza y’i Burundi.
Olympe Niragira umaze imyaka icyenda avuza inanga niwe wavugije inanga y’i Burundi.
Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo baganiriye na IGIHE bavuze ko igitaramo nk’iki gikwiye gukomeza kubaho kuko ibihugu byombi bisangiye byinshi usibye ururimi n’umuco wabyo hari ibintu byinshi uhuza.
Niragira avuga ko ntatandukaniro rinini rihari hagati y’umuco w’u Rwanda n’uwu Burundi dore ko n’inanga zabo zihuza byinshi.
Ati “Inanga y’i Rwanda n’iyi Burundi zifitanye isano cyane, icyambere ni igiti dukoramo iyi nanga ni kimwe ni igiti cy’umwungo, twebwe inanga ifite imijya umunani ariko ikunze kuvuzwa ni irindwi no mu Rwanda ntekereza ko ari uko iki kandi twese tuyita imijya, urumva turi bamwe.”
“Ibindi navuga bisa naho bitandukanye, twebwe iyo tuvuza inanga tuyivuza dusa naho twongorera naho mu Rwanda ho bayivuza batuye ijwi.”
“Ikindi navuga ni uko imyanya iri hagati y’umujya n’undi twe usanga hari umwanya munini naho mu Rwanda ho usanga isa niyegeranye, naho ubundi ni igicurangisho kimwe.”
Inanga zacuranzwe na Olympe Niragira zirimo iyo yise “Inanga y’urugabire” ishimira uwakugabiye cyangwa ubworozi bw’inka, “Inanga y’impyisi” ivuga uburyo impyisi zibaho zishakisha icyo kurya no gushiruka ubwoba.
Itorero intwari ry’Abarundi, babyina banavuza amafirimbi , ingoma zabo zigahekezwa na guitar.
Ingoma zo mu Rwanda zavugijwe n’abakaraza bagenda banyuranamo hakaba uvuza ingoma eshatu icyarimwe , bamwe basimbuka bajyana n’injyana bacura bakoresheje ingoma, ubundi rimwe bakazivuza batazireba, ubundi bataha bazivuza baziteruye mu buryo buryoheye ijisho.
Bamwe mu banyeshuri babashije kwitabira iki gitaramo bavuga ko bungutse byinshi ku muco w’ibihugu byombi cyane ko ari ubwa mbere igitaramo nk’iki cyari kibaye mu Rwanda, banzura ko bagomba gusigasira umuco wabo.
Mucyo Sugira wari mu ntore zabyinnye muri iki gitaramo avuga ko yishimiye guhurira ku rubyiniro rumwe n’Abarundi ndetse ko hari byinshi yabigiyeho asaba Kalisa Rugano n’abandi bafatanyije gukoze iki gitaramo.
Abarundi bitabiriye iki gitaramo bavuga ko urebye neza uburyo ababyinnyi bose babyina usanga bafite umudiho umwe bati “Erega twese turi abavukanyi”.
Kalisa Rugano umwe mu bateguye iki gitaramo avuga ko yabaye imyaka myinshi i Burundi yaje gusanga hari byinshi basangiye asaba abakiri bato gukomeza gushyigikira umuco w’ibihugu byombi.
Amafoto: Shumbusho Djasiri



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!