00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bahize kunga ubumwe no gusigasira umuco, ibyaranze igitaramo cyahuje Abanyarwanda n’abarundi (Amafoto + Video)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 11 February 2023 saa 12:53
Yasuwe :

Byari ibyishimo bidasanzwe kongera kubona Abanyarwanda n’Abarundi bataramana mu gitaramo kimwe kigamije gushyigikira umuco w’ibihugu byombi cyiswe ‘Kaze Rugamba’.

Iki gitaramo cyahuriyemo Abanyarwanda n’Abarundi ndetse n’inshuti zabo cyabereye mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda (ryahoze ari kaminuza ya KIE) ku mugoroba wa tariki 10 Gashyantare 2023.

Abitabiriye iki gitaramo bataramiwe na Ballet Mutabaruka et Sango yo mu Rwanda, Club Intwari, Club Himbaza y’i Burundi.

Olympe Niragira umaze imyaka icyenda avuza inanga niwe wavugije inanga y’i Burundi.

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo baganiriye na IGIHE bavuze ko igitaramo nk’iki gikwiye gukomeza kubaho kuko ibihugu byombi bisangiye byinshi usibye ururimi n’umuco wabyo hari ibintu byinshi uhuza.

Niragira avuga ko ntatandukaniro rinini rihari hagati y’umuco w’u Rwanda n’uwu Burundi dore ko n’inanga zabo zihuza byinshi.

Ati “Inanga y’i Rwanda n’iyi Burundi zifitanye isano cyane, icyambere ni igiti dukoramo iyi nanga ni kimwe ni igiti cy’umwungo, twebwe inanga ifite imijya umunani ariko ikunze kuvuzwa ni irindwi no mu Rwanda ntekereza ko ari uko iki kandi twese tuyita imijya, urumva turi bamwe.”

“Ibindi navuga bisa naho bitandukanye, twebwe iyo tuvuza inanga tuyivuza dusa naho twongorera naho mu Rwanda ho bayivuza batuye ijwi.”

“Ikindi navuga ni uko imyanya iri hagati y’umujya n’undi twe usanga hari umwanya munini naho mu Rwanda ho usanga isa niyegeranye, naho ubundi ni igicurangisho kimwe.”

Inanga zacuranzwe na Olympe Niragira zirimo iyo yise “Inanga y’urugabire” ishimira uwakugabiye cyangwa ubworozi bw’inka, “Inanga y’impyisi” ivuga uburyo impyisi zibaho zishakisha icyo kurya no gushiruka ubwoba.

Itorero intwari ry’Abarundi, babyina banavuza amafirimbi , ingoma zabo zigahekezwa na guitar.

Ingoma zo mu Rwanda zavugijwe n’abakaraza bagenda banyuranamo hakaba uvuza ingoma eshatu icyarimwe , bamwe basimbuka bajyana n’injyana bacura bakoresheje ingoma, ubundi rimwe bakazivuza batazireba, ubundi bataha bazivuza baziteruye mu buryo buryoheye ijisho.

Bamwe mu banyeshuri babashije kwitabira iki gitaramo bavuga ko bungutse byinshi ku muco w’ibihugu byombi cyane ko ari ubwa mbere igitaramo nk’iki cyari kibaye mu Rwanda, banzura ko bagomba gusigasira umuco wabo.

Mucyo Sugira wari mu ntore zabyinnye muri iki gitaramo avuga ko yishimiye guhurira ku rubyiniro rumwe n’Abarundi ndetse ko hari byinshi yabigiyeho asaba Kalisa Rugano n’abandi bafatanyije gukoze iki gitaramo.

Abarundi bitabiriye iki gitaramo bavuga ko urebye neza uburyo ababyinnyi bose babyina usanga bafite umudiho umwe bati “Erega twese turi abavukanyi”.

Kalisa Rugano umwe mu bateguye iki gitaramo avuga ko yabaye imyaka myinshi i Burundi yaje gusanga hari byinshi basangiye asaba abakiri bato gukomeza gushyigikira umuco w’ibihugu byombi.

Ababyinnyi b'i Burundi berekana uko babyina banavuza ifirimbi
Ababyinnyi b'Abarundi babyinana imbaraga nyinshi
Abakaraza b'ingoma zo mu Rwanda bazivuza banezerewe bacishamo bakabyina ijyana bakora ako kanya
Abakaraza b'ingoma zo mu Rwanda nabo berekanye ubuhanga bwabo mu kuvuza ingoma bayikaraga
Abakaraza b'ingomba z'i Burundi bazivuza bajyanisha n'umurya wa gitari
Abanyamahanga nabo baje kwihera ijisho ibyiza biri mu muco w'ibihugu byombi
Abanyarwanda nabo bahacanye umucyo
Abarundi n'Abanyarwanda bishimiye guhurira ku rubyiniro rumwe
Abato n'abakuru bari bitabiriye iki gitaramo
Abitabiriye iki gitaramo batashye bahize kunga ubumwe no gukomeza gusigasira umuco w'ibi bihugu byombi
Batashye banyuzwe n'ubuhanga buri mu byino z'i Rwanda n'i Burundi
Akanyamuneza kari kose kubitabiriye
Dr Rugambarara Jean Paul ukomoka i Burundi avuga ko nyuma yo kumara igihe kinini mu Rwanda yasanze hari byinshi ibihugu byombi bihuza
Biba biryoheye ijisho kwitegereza abakaraza b'ingoma z'i Burundi
Gutega amaboko unabyina ni bimwe mu bishobera abatazi umuco nyarwanda cyangwa ababibonye bwa mbere
Ibyino zo mu muco w'u Rwanda n'i Burundi hari byinshi zihuza
Imbyino zo mu Rwanda n'izi Burundi ziajya guhuza byinshi
Inanga y'i Burundi niyo mu Rwanda zihuza byinshi
Ingoma y'i Burundi ni imwe muzitungura benshi mu bitaramo bitandukanye bitabiriye bitewe n'udushya bakora iyo bayivuza
Inanga y'i Burundi yitwaza n'ingoma ariko ikavuzwa muburyo bwihariye
Kalisa Rugano umwe mu bateguye iki gitaramo yasabye urubyiruko gushyigikira umuco w'ibihugu byombi
Iyo witegereje uburyo babyina nuko batega amaboko ubona ko hari isano riri hagati y'ibihugu byombi
Kubyina ibyino z'umuco nyarwanda bisaba kuba ugororotse
Kuva ingoma zo mu Rwanda bisaba kumenya guhuza no kutabusanya na mugenzi wawe
Kuvuza iyi ngoma bisaba imbara no kwigegesera cyane
Kuvuza izi ngoma bisaba ubuhanga n'imyitozo myinshi
Olympe Niragira amaze imyaka icyenda acuranga inanga y'i Burundi
Ubishoboye yatahanye amashusho y'urwibutso
Uburyo Abarundi bavuza ingoma binyura benshi
Ucuranga inanga yo mu Rwanda avuga yatuye ijwi naho uwi Burundi we avuga asa nuwongorera
Umunyarwenya Ntarindwa Diogene (Atome) ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages