Uyu mubyeyi wavuzwe mu rukundo na Liam Neeson wamamaye muri sinema muri Amerika, bamwe bakabishidikanyaho abandi bigatuma bagwa mu kantu yahishuye ku nshuro ya mbere ibyo yibuka ku mubano wabo bwite ubwo yaganiraga na PEOPLE.
Ati “Niba mushaka kubimenya, Liam nanjye twagiranye urukundo igihe gito ariko nyuma yo kurangiza gufata amashusho gusa.’’
Yakomeje avuga ko bombi bamaze icyumweru cyihariye hamwe mu rugo rwe rw’uyu mugabo muri Upstate New York. Ati “Nari mfite icyumba cyanjye. Abadufashaga mu bikorwa byacu bya buri munsi bombi bari baraje, ndetse n’umuryango waje kudusura.”
Yakomeje avuga ko banyuzagamo bakajyana muri resitora, aho Liam Neeson hari igihe bagiye mu iteka ibiryo by’Abafaransa ngo yavuze Pamela Anderson nk’umugore we w’ahazaza ubwo yamwerekaga inshuti ze. Pamela anavuga ko babaga bari kumwe mu busitani bw’uyu mugabo akamufasha gutera ibiti. Ati “Nateraga ibyatsi mu busitani…nishimiye gufasha, kandi yarabyishimiye.”
Uyu mugore agaragaza ko nyuma y’icyo cyumweru cy’urukundo rwabo, buri wese yaciye inzira ye, bagatandukana kugira ngo bakore ku zindi filime.
Ngo bongeye guhura mu gihe bashyiraga hanze filime The Naked Gun barishimana. Ati “Twari turi kwishimisha cyane. Nakomeje guseka ubwo abantu batekerezaga bati, ‘Oya ibi ni ukwamamaza filime.’ Nanjye ngatekereza nti, ‘kwamamaza? Ibi ni ukuri. Dufite amarangamutima nyakuri.’ Nkunda Liam, ariko tuba inshuti nziza kurusha uko twaba turi mu rukundo rwihariye.”
Pamela Anderson yavuze ko Liam Neeson yamutunguye nyuma ari muri Kanama uyu mwaka, ubwo uyu mugabo kumureba muri Williamstown Theater Festival, aho Anderson yari arimo gukina mu mukino wa Camino Real wa Tennessee Williams.
Pamela Anderson afite imyaka 58 y’amavuko mu gihe Liam Neeson afite 73.
Pemala amaze gushakana n’abagabo bane barimo Tommy Lee wabaye umugabo we wa mbere kuva mu 1995–1998, Kid Rock bashakanye mu 2006 mu 2007 baratandukana, mu gihe Rick Salomon we bashakanye kabiri; aho ubwa mbere ubukwe bwabo bwabaye mu 2007 kugeza mu 2008, ubwa kabiri bukaba mu 2014 ariko nabwo mu 2015 bagatandukana.
Yongeye gushakana na Dan Hayhurst mu 2020 batandukanye mu 2022. Mu gihe yakundanye na Adil Rami 2017 kugeza mu 2019. Afite abana babiri yabyaranye na Tommy Lee bashakanye bwa mbere.
Liam Neeson we yashakanye na Natasha Richardson mu 1994 gusa mu 2009 aza kwitaba Imana. Mu myaka ya mbere y’urushako yakundanye na Helen Mirren mu 1980 batandukanye mu 1985. Afite abana babiri nawe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!