Uru ruganda rwashinzwe mu 1919 n’umunyamideli Cristóbal Balenciaga rwahagaritse imikoranire rwari rufitanye na Kanye West, nyuma y’igihe gito agaragaye mu birori bya Paris Fashion Week yambaye imyambaro yanditseho amagambo ya "White Lives Matter".
Ibi nanone bibaye nyuma yo kwibasira umukozi wa Vogue, Gabriela Karefa-Johnson.
Kanye West w’imyaka 45 amaze iminsi ahagaritswe ku mbuga nkoranyambaga za Twitter na Instagram kubera amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abayahudi.
Mbere y’uko ibi bimenyekana uru ruganda rwabanje gukura ku rubuga rwarwo amafoto ya Yeezy Gap ndetse n’aya Kanye West ari mu birori by’imideli biheruka kubera i Paris mu Bufaransa.
Sosiyete y’imideli ya Kering Group iyobora Balenciaga yemeje aya makuru ivuga ko nta mubano bagifitanye n’uyu muhanzi ndetse ko nta myenda mishya ye bazasohora mu minsi iri imbere.
Mu minsi ishize uruganda rwa Adidas rumaze iminsi ruvuze ko rugiye gusuzuma amasezerano rwagiranye n’uyu muhanzi wari umaze iminsi avuze ko yatandukanye na sosiyete y’imideli ya GAP.
Muri Nyakagaya 2022 byatangajwe ko Kanye West yari amaze gushora miliyoni enye z’amadorali y’Amerika mu mikoranire ya Balenciaga yari imaze amezi 12.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!