00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ballet de Barcelona, Boukuru na Generation 25 bacanye umucyo mu iserukiramuco rya Ubumuntu (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 15 July 2023 saa 04:46
Yasuwe :

Amatsinda atanu arimo Ballet de Barcelona, Awake Initiatives, Mind Leaps, Generation 25 ya Mashirika, Neema& Stephanie na Christiane Bukuru ’Boukuru’ yatanze umunezero ku banyarwanda n’abanyamahanga bitabiriye iserukiramuco cya Ubumuntu riri kubera i Kigali ku nshuro ya cyenda.

Iri serukiramuco ry’iminsi itatu ryatangiye ku wa 14 Nyakanga 2023 riri kubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Ballet de Barcelona nibo babimburiye abandi bataramyi mu mukino bise “From the Ashes I Rise” ugizwe n’imbyino zitandukanye ndetse n’urumuri bagaragaza ko kuzimya urumuri rwa mugenzi wawe bitatuma urwawe rwaka kurushaho.

Chase Johnsey wari utaramiye i Kigali ku nshuro ya kabiri akaba umwe mu bagize Ballet de Barcelona avuga ko imbyino bagaragaje ari ishishikariza abantu kunga ubumwe no kugira ubumuntu mu bikorwa byabo bya buri munsi birinda icyababaza undi no kwigira ku mateka.

Aba bakurikiwe na Christiane Bukuru ’Boukuru’ wari uherekejwe n’itsinda ry’abaririmbyi ryitwa Rwanda Rocks.

Uyu muhanzikazi yaririmbye uruvange rw’indirimbo zitandukanye zisaba abitabiriye gukomera ku bumuntu asoreza ku ndirimbo ye yise “Umunezero nishimira”.

Uyu muhanzikazi yakurikiwe na MindLeaps bakinnye umukino bise “Unseen” batojwe na Anderson Carvalho wo muri Brazil mu minsi 10 gusa.

Uyu mukino bakinnye ugaragaza ko ubumwe no kwihuza kw’abantu ku buryo biborohera kugaragaza ibyiyumviro byabo bimwe batigeze bagaragaza mbere.

Awake Initiatives bakinnye umukino bise “Musanabera” ushingiye ku nkuru mpamo y’umwe mu bagize iri tsinda.

Uyu mukino ugaragaza umubyeyi ufite ihungabana yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo ahora abona ibyabaye muri 1994 byongeye kugaruka bikamubuza amahoro mu ijoro.

Bigera aho bibangamira umwana we gusa yiyemeza kumufasha amwumvisha ko ibyabaye byarangiye ubu hari amahoro.

Ni umukino nanone ugaragaza ko abakiri bato bakwiriye kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi ahubwo baharanire kubaka u Rwanda.

Uyu munsi wa mbere wa Ubumuntu Arts Festival wasojwe na Generation 25 itsinda ry’abasore n’inkumi rya Mashirika.

Aba basore n’inkumi banyuze benshi mu mukino ugaragaza ibyiza by’ubumwe n’ubwiyunge muri sosiyete, gukuramo inda, n’ibindi.

Awake Initiatives bakinnye umukino bise “Musanabera” inkuru mpamo ishingiye kuri umwe mu bagize iri tsinda
Abasore bagize itsinda rya Mashirika Performing Arts
Awake Initiatives ni uku baserutse ku rubyiniro
Ballet de Barcelona nibo babimburiye abandi bataramyi mu mukino bise “From the Ashes I Rise'
Hacanwe urumuri rugaragaza umucyo wazanwe n'ubumwe n'ubwiyunge
Hagaragajwe uburyo gukuramo inda ari igikorwa kidakwiye kuranga ufite ubumuntu
Hope Azeda watangije iri serukiramuco yanyuzwe n'ubuhanga amatsinda atandukanye yo mu Rwanda amaze kugeraho binyuze mu mbyino zitandukanye bagaragaje
Iri serukiramuco rishishikariza abantu kurangwa n'Ubumuntu mu bikorwa byabo bya buri munsi
Imikino yerekanwe harimo igaragaza ingaruka zo gukuramo inda
Ubuhanga bugaragara muri iri serukiramuco bwatumye abatuye Nigeria na Brazil bifuza ko ryazagezwa iwabo
Neema na Stephanie bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Ubumuntu Arts Festival iri kubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Ubumuntu Arts Festival isigaje iminsi ibiri
Umuyobozi wa Aegis Trust, Dr James Smith wavuze mu mwanya w’ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yashimiye abitabiriye Ubumuntu Arst Festival iri kuba ku nshuro ya cyenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages