Mu Ukwakira 2018 nibwo Bamporiki wari Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu icyo gihe yambuye Paccy ubutore amunenga kurangwa n’imyitwarire inyuranyije n’umuco w’ubutore.
Mu itangazo IGIHE ifitiye kopi ryagiraga riti “Nshingiye ku bubasha mpabwa n’Umutoza w’Ikirenga wandagije Itorero; ndamenyesha Abanyarwanda ko uwari waratojwe agahabwa izina ry” ‘Indatabigwi icyiciro cya kabiri’ Uzamberumwana Odda Paccy; yambuwe izina ry’Ubutore, kubera ko imyitwarire ye inyuranye n’umuco w’ubutore yari yaratojwe ndetse ihabanye n’imihigo yagiranye nabo bahuje izina ry’ubutore.”
Ikomeza igira iti “Uhereye uyu munsi tariki ya 24 Ukwakira 2018, Uzamberumwana Odda Paccy si “Indatabigwi”.
Kwamburwa ubutore kwa Paccy byaje nyuma y’aho yari yasohoye ifoto yamamaza indirimbo ye, ariko ikaza kuvugwaho cyane benshi bamushinja ko ivuga ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina mu buryo bujimije.
Iyo foto yamamazaga indirimbo ye yise Ibyatsi. Uko yari ikoze ni uko yabanje kwandika ‘IBYA’ ubundi ‘TSI’ ayishyira munsi, ku buryo byateye benshi kwibaza impamvu.
Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, Bamporiki yavuze ko Oda Paccy amaze kugororoka nyuma y’igihe gishize yambuwe ubutore. Ati “Ariko buriya nagize nabi? Ni uko abanyamakuru mu ba mudashaka kubazwa, Paccy ni umukobwa mwiza, ese wowe ubona ataragororotse, ukurikije uko yari aje?”
Bamporiki avuga ko Oda Paccy yari yakoze igikorwa cyamwambuye ubutore, ashaka kuvugwa no kongera kujya mu mitwe y’abantu.
Yavuze ko umuhanzi ashobora gutekereza ko atakivugwa, bigatuma aca undi muvuno abantu nabo bagahururira kumureba, ariko nyamara atesha agaciro umuco nyarwanda.
Ati “Buriya igihangano cye kikigisohoka, buriya tukimara kukivuga abantu bagasakuza, buriya nawe afite ibyo yakosoyeho […] Hari igihe nyine umuntu atekereza ati ese abantu ndabakura he? Akabategera ku cyo batamutekerezagaho, akababona da, bakaza kureba ko niba ari aho ageze.”
Mu kiganiro na IGIHE, ubwo yari amaze kwamburwa ubutore, Paccy yavuze ko ibiri kuri iyo foto yamamaza indirimbo byose ari ubugeni no kuyiryoshya bidafite aho bihuriye n’ibyo umuntu ashobora gutekereza.
Ngo yabikoze ashaka gutera amatsiko umuntu uzabona ifoto, ku buryo anyoterwa kumva uko indirimbo izaba imeze.
Paccy asanzwe atungurana ku buryo yigeze no kwifotoza yambaye ubusa yikinze ikoma ku myanya ndangagitsina nabwo nk’uburyo bwo kwamamaza indirimbo.
Umva indirimbo Ibyatsi yatumye Paccy yamburwa ubutore
Amafoto ya Paccy mu bihe bitandukanye
Paccy yari amaze iminsi asohora andi mafoto asa n’ashotorana



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!