Abanyarwanda batari bake bavuye hirya no hino ku isi bamenyerewe muri Diaspora, bitabiriye igitaramo cy’Intore Masamba na “Gakondo Group” batungurwa no kubona gihagarikwa mu gihe kuri bo babonaga kinikije.
Groupe Gakondo imaze imyaka ibiri itanga ibitaramo buri mugoroba w’umunsi wa gatanu wa buri cyumweru mu busitani bwiza bwa ‘Hotel des Mille Collines’, aho yataramanaga n’Abanyarwanda benshi baturutse imihanda yose bakishimira kumva amajwi meza y’Intore Masamba wa Sentore n’abo bafatanyije muri "Gakondo Group" yahagaritswe abuzwa gukomeza kuririmba. Umunyamakuru wa IGIHE wari uhari yahise agirana ikiganiro na Masamba, Jules Sentore na Martin Rutagambwa.
Martin Rutagambwa umwe mubatangije iki gikorwa yagize ati:
Kuba Gakondo ihagaritswe biratubangamiye cyane, kuko ubundi bimaze iminsi igera ku kwezi n’igice batugora bavuga ko dusakuza ariko kubwanjye ntabwo ariko mbyumva kuko bene Hotel ya 1000 Collines baba batanze uruhushya kandi dufitanye n’amasezerano, ariko jyewe ikintu kimbabaza ni ukutareba kure rwose. Reba nk’ubu iyi groupe ya Gakondo ifite abahanzi bagera kuri 12 bose batunzwe n’akazi k’ubuhanzi bakora ku masezerano bagiriye hano, nkeka ko byakagombye kuganirwaho kugirango aba bahanzi bakomeze akazi kabo kandi n’abakunzi babo bakomeze banezerwe buri mu mpera z’icyumweru nkuko bisanzwe.
Jules Sentore umwe mu bahanzi bagize Groupe "Gakondo" we ati: Ibi bintu birababje cyane kubona ukuntu baje bakaduhagarika ngo turasakuriza abantu kandi mu byukuri iyi gahunda ya " Gakondo" ibereyeho gufasha abantu kuruhura umutwe, kongera gusangira ubutumwa bucishijwe mu nganzo, kuganira kandi turirimba mu kinyarwanda mbese gusangira ibyiza by’umuco muri rusange, ni muri urwo rego nifuza ko habaho koko ibiganiro byimbitse ku mpande zombi (Abahanzi n’abashinzwe umutekano) ikibazo kikabonerwa umuti rwose.
Mu kiganiro na Masamba Intore uyobora "Gakondo Group" yagize ati : “Groupe Gakondo ni umushinga natekereje kubera ko nabonaga urubyiruko rw’u Rwanda rwari rurimo abenshi bajyana gusa n’ibigezweho, bitandukira indangagaciro z’umuco Nyarwanda muri rusange. Jyewe nk’uwashinze Gakondo Group nkaba nayikuriye nababaye cyane kubera impinduka zibaye.
Masamba akomeza agira atai: “Twatangiye hano muri Mille Collines mu myaka ibiri ishize, abantu benshi baratwitabira kandi babikunze koko, hari abaza hano gutaramana natwe bya Kinyarwanda kandi bya gakondo nkuko izina ribivuga. Hari benshi duhurira ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook cg Twitter n’ahandi, twababajwe cyane no kuba abantu benshi bo muri Diaspora duhurira kuri ziriya mbuga navuze hejuru bari baje ari benshi nyuma y’inama y’umushyikirano bajemo ku nshuro ya 12 hano mu Rwanda aho baganiraga n’umukuru w’igihugu Paul Kagame n’abandi bayobozi b’igihugu, bari baje rero ari benshi ngo dutaramane ariko wabonye ko bababajwe ni uko basanze twabujijwe kubaririmbira uko twari twabiteguye. Aha ndagirara ngo bisobanuke neza, batubwiye ko turirimba ariko tukavuga buhoro, uko tugabanyije amajwi bati mwongere mugabanye, twagabanya bati mwongere mugabanye bigera aho nfata icyemezo n’abo dukorana ko twabwira abantu bari aho ko twasanze bidashoboka kubaririmba twongorera cyangwa dusa n’aho ari twe twibwira."
Masamba yakomeje avuga ko ibyo bakora muri gakondo ari umwimerere ati: “Tuvuga ibyiza by’umuco nyarwanda tugatanga ubutumwa bw’amahoro bwubaka ubunyarwanda, yewe rwose turirimba n’ibyiza gahunda ya Leta y’u Rwanda igenda itugezaho tukabicisha mu ndirimbo nyarwanda kugirango bigere kuri bose mu njyana nziza kandi mu buryo bwa gitore, aha rero hakaba ari ahantu twagize koko igicumbi cy’umuco.”
Masamba akomeza avuga ko bibabaje kubona abantu baza bagahagarika ibikorwa nka biriya nta no kuganira kubayeho, kandi akongeraho ko umuntu ataririmba indirimbo z’ingabo, indirimbo zikumbuza abantu u Rwanda n’izindi zo kwihesha ishema ngo abikore adasohora ijwi.
Mu kiganiro n’abamwe mu bari bahari batuye mu mujyi wa Kigali, bagaragaje urujijo batewe no kuvuga ko hari uwasakurijwe, kuko ngo mu baturanyi ba Hotel des Mille Collines ahenshi ari za biro cyangwa izindi Hoteli na BNR, ndetse n’uwigiye kure gato y’umuziki, amajwi adashobora kumugeraho.
Masamba mu gusoza yagize ati: “Byaba byiza habayeho kubiganiraho tukarebera hamwe uburyo twakwemeranywaho igipimo kizwi cyo gukoreraho amajwi nkuko bigenda ahandi hose ku isi.”
Tuvugana n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Celestin Twahirwa yadutangarije ko igitaramo cyahagaritswe koko, kuko ngo Polisi yari yahamagawe ubugira gatatu n’abantu bayitangarije ko hari urusaku rubabangamiye. Yongeyeho ko ku ruhande rwa Polisi y’igihugu nta kibazo bafitanye n’igitaramo ubwacyo cyangwa abahanzi, ko ahubwo Polisi yubahiriza amategeko. Yaboneyeho gusaba abahanzi kubahiriza amabwiriza yo kudakoresha urusaku rwabasha kubangamira abatitabiriye gahunda zabo.



















TANGA IGITEKEREZO