Aka wa mugani wa bamwe bajya bavuga ko ‘kwa Meya hatajya habura ikote!’ Hari abahanzi bamwe bazima nk’uko bikunze kwitwa mu muziki, ariko bakongera kubura umutwe bagahanyanyaza ndetse bakagira igikundiro nka mbere cyangwa bakarushaho.
Ukurikira umuziki, wahita wumva bamwe mu Rwanda baburiwe irengero bakongera kugaruka bagaca ibintu, barimo nka Christopher cyangwa se Danny Nanone.
Ibi na Christopher yarabyigambye ubwo mu 2023 Danny yamurikaga album ye ya mbere yise “Iminsi Myinshi”, mu gitaramo cyabaye ku wa 15 Ukuboza muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), ahazwi nka Camp Kigali.
Uyu muhanzi yafashe ijambo ubwo yari ari kuririmba, ati “Danny yakoze ibintu bidakorwa na benshi, uku kugarukana imbaraga ntabwo bibaho. Hari igihe tujya dushaka kuva mu muziki kubera ibigeragezo ariko bikanga. Uretse Danny nanjye, ibi bintu nta wundi urapfa kubikora.”
Nubwo bimeze gutyo ariko, hari abandi bahanzi batandukanye bubatse izina mu muziki Nyarwanda mu myaka yashize bagiye bagerageza kubura umutwe ngo barebe ko bakongera gukundwa nka mbere, bikanga ku buryo ubu bakigendera ku ndirimbo zabo zakunzwe hambere.
Iyi nkuru ntabwo yakozwe mu rwego rwo kugaragaza ko bananiwe umuziki, ahubwo igamije kwerekana ukuri kw’ibyabayeho.
Iyi nkuru kandi ntabwo ari iyo kubaciraho iteka, kuko rimwe na rimwe muri aba tugiye kugarukaho hatazaburamo uwongeye kugira igikundiro nk’icya kera.
Gisa cy’Inganzo
Gisa ni umwe mu bahanzi bagize igikundiro gikomeye mu myaka nk’icumi ishize. Uyu muhanzi yakunzwe bikomeye mu ndirimbo “Uruyenzi”, “Genda Ubabwire” n’izindi zitandukanye.
Ibya Gisa byatangiye kuzamo kidobya ubwo yatangiraga kwishora mu biyobyabwenge, ndetse mu 2017 akaza gufungwa agafungurwa mu 2019 nyuma y’imyaka ibiri muri Gereza ya Nyarugenge.
Gisa afungurwa yazanye ingamba nshya ndetse akumvikana mu itangazamakuru agiye gukora umuziki nk’umwuga kandi yahindutse.
Ariko n’ubwo yavugaga ibyo nta ndirimbo n’imwe yakoze yakunzwe nk’iza mbere. Imwe mu zo yahereyeho agifungurwa ni iyo yise “Aho”, akurikizaho izindi zirimo “Promise” n’izindi ariko zikagwa mu mazi.
PFla
Hakizimana Murerwa Amani wamenyekanye nka P Fla muri Hip Hop Nyarwanda ni umwe mu bahanzi bafite amazina akomeye, ariko na we yagiye agongwa n’ibibazo birimo iby’imyitwarire idahwitse ndetse no gufungwa bya hato na hato azira kunywa ibiyobyabwenge.
Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo nka “Naguhaye Imbaraga”, “Ubutumwa”, “Imva na Nyirayo” n’izindi. Kuva yafungurwa mu 2017, nyuma yo kumara umwaka muri gereza ya Mageragere, afungiwe gukoresha ikiyobyabwenge cya héroïne bakunze kwita ‘Mugo’ yagerageje kongera kwegura umutwe ariko kugeza ubu bisa nk’ibyanze.
Young Grace
Abayizera Marie Grace wamamaye nka Young Grace ni umwe mu bahanzi bake bipimye umuziki bari mu ntara bakabasha kwamamara mu gihugu.
By’akarusho aba umukobwa uririmba Hip Hop wabashije kwigarurira imitima ya benshi, kuva ku ndirimbo yashyize hanze ye ya mbere mu myaka ikabakaba 15 yise “Hip Hop”.
Mu gihe cye yabashije guhatana mu bihembo bitandukanye birimo Salax Awards, Primus Guma Guma Super Star n’ibindi bitangirwa mu Rwanda.
Nubwo yabaye umubyeyi nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa yise Diamante, ntabwo wavuga ko ari byo byatumye agabanya umuvuduko mu muziki ahubwo yagiye agerageza kwegura umutwe bikanga.
Ubu shene ye ya YouTube akunze gushyiraho ibiganiro n’abagore batewe inda imburagihe cyangwa ari kumwe n’umwana we bari gusangira.
Rafiki Coga
Benshi yarabafashije mu bihe byabo by’ubwana ndetse hari abahanzi benshi yabereye urugero. Rafiki uwavuga ko ari mu bahanzi bakwiriye kubahwa, ntabwo yaba abeshye.
Uyu muhanzi yamamaye mu njyana yise Coga Style mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Tukabyine” yakoranye na Miss Jojo, “Bagambe”, “Gikomando”, “Bwongoza 4” yakoranye na Riderman na Jay Polly n’izindi.
Kuri Rafiki amaze igihe kinini nta hit, ndetse yanagiye agerageza gukora indirimbo nshya ariko kongera gufata byaranze.
Naason
Indirimbo nka ‘Mfite Amatsiko’, ‘Nyigisha’, ‘Umunyenga’, ‘Abisi’ n’izindi, ni zimwe mu zitazibagirana mu ruganda rw’umuziki Nyarwanda ndetse no mu bakunzi barwo.
Izi ndirimbo zubakiye izina rikomeye umuhanzi Naason, usanzwe ukomatanya kuririmba no gutunganya indirimbo.
Ariko uko ibihe byagiye bihita uyu muhanzi igikundiro cyaragabanyutse, kuko hari igihe yageze aho aburirwa irengero, kuva yakongera kubura umutwe ibintu byaranze burundu n’ubu ari mu gihirahiro.
Just Family
Iri tsinda ni rimwe mu yamamaye muri muzika Nyarwanda mu myaka ya za 2008 kuzamura. Ryari rigizwe na Bahati, Croija, Jimmy na Kim Kizito. Ibyaryo byatangiye kuzamo urunturuntu, mu 2012 ndetse riza gusenyuka rivugwamo ubupfumu no kuraguza.
Mu 2016 Bahati na mugenzi we Jimmy bari baratangiranye muri Just Family bigiriye inama yo kubyutsa iri tsinda, bifatanyije na mugenzi wabo wari mushya witwa Chris, ibyaryo ariko ntibyarambye mu 2020 ryaje gusenyuka burundu.
Mu 2022 hadutse amakuru avuga ko rigiye kongera kubura umutwe ribarizwamo, abahanzi babiri barinyuzemo aribo Chris waribayemo nyuma yo kwiyunga mu 2016 na Jimmy uri mu batangiranye naryo bagakorera muri Amerika ariko ibyaryo na n’ubu biracyarimo igihu.
Ama-G
Urarira? Ku isi wahageze! Aya ni amwe mu magambo agize indirimbo ya Amag The Black, yise ‘Amarira y’Uruhinja’ yahuriyemo na Gisa.
Iyi ni imwe mu ndirimbo zubakiye izina uyu muhanzi kuva mu 2012, na we akomeza gushyira hanze ibindi bihangano birimo nka “Mana Yanjye” yakoranye na Bruce Melodie, Social Mula na Uncle Austin, “Nyabarongo” yakoranya na Safi, “Twarayarangije” yahuriyemo na Bruce Melodie n’izindi.
Kugeza ubu urebye neza ubona AmaG nta hit aheruka kuko guhera nko mu myaka irindwi ishize, nta ndirimbo yigeze akora yakunzwe nk’uko izo yakoze agitangira umuziki byari bimeze.
Odda Pacy
Uzamberumwana Oda Pacifique ni yo mazina yiswe n’ababyeyi ariko mu muziki yazanye izina rya Oda Paccy. Uyu mukobwa yamenyekanye mu myaka irenga 10 ishize mu bihangano bitandukanye birimo nka ‘Ntabwo Mbyicuza’, ‘ Icyabuze’ yakoranye na Mani Martin na Riderman n’izindi.
Ni umwe mu bakobwa babashije kwinjira mu muziki mu myaka yashize bakabasha kwijajara injyana ya Hip Hop, kandi bakabasha kumvwa no gukundwa na benshi.
Kuri ubu nta hit na we aheruka ndetse shene ye ya YouTube utereyeho akajisho ukabona yarimariyemo ibyo gukora ibiganiro bigaruka ku kugaragaza ibibazo byo mu mutwe abantu bagenda bahura na byo.
Tom Close
DR. Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki. Uyu mugabo yatangiye kumenyekana mu myaka ya 2008, ndetse icyo gihe The Ben yagenderaga mu mutaka w’umuziki we.
Yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe ntarondora hano ariko na we uri gusoma aka kanya ndabizi ko hari izihise zikuza mu mutwe nka ‘Mbwira Yego’ cyangwa ‘Ntibanyurwa’ n’izindi.
Uyu muhanzi nubwo agerageza guhozaho mu muziki akomatanya n’akazi gasanzwe k’ubuganga usanga ibihangano aheruka gusohora bidafite ugereranyije n’izina afite.
Ikimenyimenyi indirimbo afite iheruka kurebwa n’abantu barenga miliyoni kuri YouTube ni iyo yashyizeho mu 2018 yise “Naba Umuyonga”.
Shannel
Nirere Shannel ni umwe mu bagore babereye abakobwa benshi icyitegererezo mu muziki. Uyu mubyeyi yamamaye mu ndirimbo zirimo iyo yise “Ndarota”, “Ndagukunda Byahebuje” n’izindi.
Nyuma yinjiye mu nshingano z’urugo ariko nyuma aza kongera gushaka kugaruka mu muziki. Mu 2017 ni bwo yahisemo kongera kugaruka mu muziki ashyira hanze indirimbo yise “Igisingizo” yakiriwe neza ariko ntibe ‘hit’ nk’izindi ndirimbo zo hambere. Kugeza n’ubu ntabwo aregura umutwe neza.
Urban Boyz ya babiri
Abasore b’abanyamujyi bamenyekaniye i Butare, ubwo batangiraga umuziki ndetse bakora indirimbo bise ‘Ntabwo Ndi Indyarya’ yabubakiye bagahita bazamuka nta mananiza.
Nyuma hadaciye kabiri bafashe iy’Umujyi wa Kigali bakomeza kugwiza igikundiro. Nizzo Kaboss, Safi Madiba na Humble Jizzo bari bagize Urban Boyz baryohewe n’ubwamamare karahava.
Mu 2017 hadutse icyuka cyo gutandukana ndetse birangira Safi wari ishyiga ry’inyuma akuyemo ake atangira kwikorera umuziki ku giti cye.
Kuva uko ari batatu batandukana babiri basigaye barahanyanyaje ndetse bakora indirimbo zimwe zirakundwa, ariko kugeza uyu munsi iri tsinda risigariye ku izina gusa n’amateka ryanditse kuko nta gihangano gishya riheruka.
Hari amakuru yavugaga ko bashobora kwiyunga bakongera gukorana ari batatu ariko na byo bisa nk’ibyanze, kuko Safi aba muri Canada, Umble Jizzo akaba muri Kenya mu gihe Nizzo we ari i Kigali, bikaba bigoye gukorana buri wese ari kure y’abandi.





Ibitekerezo 0