Kirk Franklin, uririmba ibihangano bihimbaza Imana, yabigarutseho muri Filime Mbarankuru yise “Father’s Day: A Kirk Franklin Story” yakoze benshi ku mutima nyuma yo kumenya ko uyu muhanzi yakuriye mu mujyi se yari atuyemo ariko atabizi kugeza uyu munsi afite imyaka 53.
Kirk Franklin yarezwe n’umugore witwa Gertrude wari ufite imyaka 64, bivugwa ko yabyawe na Debra Jones, umukobwa wari ukiri muto utari wujuje imyaka y’ubukure ndetse ntiyari ashoboye kumurera.
Ubwo yari afite imyaka itandatu nyina yamweretse umugabo witwa Dwight Allen avuga ko ari we Se gusa ntiyongeye kumubona kugeza ku myaka 13. Nyuma yajyaga mu bitaramo by’uyu muhanzi rimwe na rimwe.
Uyu mugabo witabye Imana mu 2020, ubwo Kirk Franklin yari mu kiriyo cyo kumushyingura ni bwo yahuye n’umugabo witwa Richard Hubbard bivugwa ko yakundanye na nyina Debra Jones kera bakiri bato.
Nyuma y’icyo gihe hakomeje gukwirakwizwa ibihuha bivuga ko Richard Hubbard ari se wa Kirk Franklin, byabaye ngombwa ko uyu mugabo ajya gupimisha DNA inshuro ebyiri zose harebwa niba koko ari se ubyara uyu munyamuziki ibisubizo biza ari 99.9%.
Uyu mugabo wahuye n’umuhungu we ku wa 26 Mata 2023 avuga ko ubwo Kirk Franklin yavukaga yari afite imyaka 15 ndetse ntiyari azi neza ko yateye inda.
Kirk Flanklin avuga ko yari umwana wakuriye mu buzima bubi, agakurana uburakari dore ko n’uwo yafataga nka Se na we yamubonaga rimwe na rimwe.
Icyashenguye imitima ya benshi ni ukumva ko iyi myaka yose 53 ishize uyu mugabo yari atuye mu gace kamwe nako uyu muhungu we yarerewemo.
Kirk Franklin yagize ati “Ibaze kubaho kimwe cya kabiri cy’ikinyejana ubana n’umuntu wakagombye kukurengera mu mujyi umwe utabizi. Narababajwe cyane nkiri muto nk’umwana udafite umurinda, nababajwe n’urukundo, ubucuti, kwizera, ntazi ko igisubizo (uwantabara) kiri ahantu hatarenze iminota 10 (aho se yari atuye).”
Uyu munyamuziki wakuriye mu Mujyi wa Fort Worth, muri Texas avuga ko atarenganya Richard Hubbard, Se, kuko yateye inda akiri muto cyane afite imyaka 15 atamenye ibyakurikiyeho ku mukobwa baryamanye na we wari ukiri muto.
Debra Jones nyina wa Kirk Franklin wari umaze imyaka 20 adahura n’umuhungu we na we yagowe no kwakira ko Richard Hubbard bakundanye bakiri abana yaba ari Se w’imfura ye, asaba ko ibizamini bya DNA byakorwa inshuro ebyiri zose.
Iyi filime mbarankuru yasohotse mbere ya album ya 13 Kirk Franklin yise “Father’s Day” izasohoka ku wa 6 Ukwakira 2023.
Ni umuzingo w’indirimbo yatangiye gukora adafite izina ryawo atazi n’icyo ubuzima bumuteganyiriza.
Indirimbo ya mbere yayikoze muri Werurwe 2023, nyuma y’ukwezi kumwe muri Mata ni bwo yahuye n’ibintu atatekerezaga mu buzima bwe, guhura na se umubyara.
Father’s Day: A Kirk Franklin Story ikomeje kuvugisha benshi
“Strong God” imwe mu ndirimbo za Kirk Franklin zakunzwe mu myaka itatu ishize


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!