Ni album akoze nyuma y’imyaka itatu amaze atangiye gukora umuziki bya kinyamwuga, ivuga ku buzima bwe kuva mu bwana kugeza atangiye urugendo rwa muzika.
Juno Kizigenza yavuze ko akiri muto yakuze yumva ibiganiro by’imyidagaduro na siporo, agakura atazi uko bizagenda ngo abyisangemo cyangwa se yatumirwa muri byo.
Nyuma yo guhura na Bruce Melodie mu myaka itatu ishize bagatangira gukorana, Juno Kizigenza ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe badasiba gucurangwa kuri radiyo na televiziyo byo mu gihugu no hanze yacyo.
Iyi album yise ‘Yaraje’ isobanura inzozi ze iriho indirimbo 17 zirimo Yaraje, Champion, Roke, Abradacabra , Isengesho, Mama, Biraryoha, Tonight , Ikirara, Zezenge, Lavie, n’izindi esheshatu yakoranye n’abandi bahanzi.
Izo zirimo You yakoranye na King James, Umugisha yakoranye na Butera Knowless, Overdose yakoranye na Bull Dogg, Umusore yakoranye na Ally Soudy , My Wife yakoranye na Riderman, Igitangaza yakoranye na Bruce Melodie na Kenny Sol.
Ibi bihangano bigize iyi album yakoze mu mezi 12 bizajya ahagaragara ku wa 15 Kamena 2023.
Juno Kizigenza akoze iyi album nyuma ya EP (Extended Play) yise 6kg yasohotse mu 2021 ikubiyeho indirimbo esheshatu zakunzwe cyane nka Aracyagwa, Monica, Taruka, Umufungo, Konsoma na Birenze.
Yavuze ko iyi album igamije kwishimira ibyiza amaze kugeraho nyuma y’imyaka itatu amaze atangiye muzika by’umwuga ndetse no gushimira abantu batandukanye bamugaragarije urukundo.
‘Monica’ imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane kuri EP ya mbere ya Juno Kizigenza


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!