Tuma Basa uheruka guhabwa umwanya ukomeye mu buyobozi bwa Youtube mu gice gikurikirana cyane ibijyanye n’umuziki, agiye kurongora umukobwa w’umucuruzi ukomeye, unafite uruganda rukora indorerwamo z’amaso rwamwitiriwe, ruherereye muri Amerika.

Usibye Spotify na Youtube, Tuma Basa yanayoboye ibiganiro kuri MTV, BET no kuri televiziyo yitwa REVOLT ya P.Diddy aho yari Visi Perezida mu ishami rya Music Programming ndetse akaba n'umuntu we wa hafi.

Uyu musore n'umukunzi we, bombi basakaje amafoto aherekejwe n’amagambo agaragaza ko bamaze gutangira urugendo rwo kurushinga.

Jembere yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati “Natangiye ubuzima butabaho hamwe n’uyu,” aya magambo ayaherekesha ifoto igaragaza ko yambitswe impeta y’urukundo, akurikizaho akamenyetso k’impeta n’umutima.

Tuma Basa nawe yari yanditse kuri uru rubuga ati ‘Ntewe ishema no kumwita uwo tugiye gushyingiranwa.”

Kuwa 1 Kamena 2018 nibwo Tuma Basa yabaye umwe mu bayobora urubuga rwa Youtube mu bijyanye n’umuziki, aba umuyobozi w’igice gishya cya Urban Music. Ni agashami gashinzwe kumenyekanisha indirimbo nshya zigezweho ku Isi, binyuze mu guhuza abazikunda n’abazikora.

Ahabwa inshingano nk’uko Billboard yabitangaje, uwitwa Lyor Cohen ukuriye ishami ry’umuziki yavuze kuri uyu musore wavukiye muri Amerika ariko ababyeyi be bakaba baba mu Rwanda, ati “Tuma afite ubumenyi buhambaye mu bijyanye n’imiziki by’umwihariko akaba amaze igihe kinini mu ruganda rwa muzika. Twizeye ko hari uruhare runini agiye kugira mu gukomeza gufasha Youtube guhuza abahanzi n’abafana babo ku Isi yose.”

Muri Werurwe 2018 nibwo Tuma Basa yavuye mu ikipe yakurikiranaga iby’imiziki kuri Spotify, rumwe mu mbuga zikoreshwa cyane n’abakunda umuziki. Aha yari ahamaze imyaka itatu.

Yakoraga mu gashami ka Cultural Hip hop ariwe muyobozi mukuru, amenyekanisha indirimbo nshya z’abahanzi bakora Hip Hop ndetse by’umwihariko akanakora urutonde rw’indirimbo zikinwa [Playlists] z’abo bahanzi, akanafatanya na bagenzi be mu gukora ibitaramo muri Amerika na Canada.

Tuma Basa aherutse mu Rwanda mu ntangiro za Mata uyu mwaka, ariko ntabwo yumvikanye mu itangazamakuru kuko yahamaze igihe gito agahita asubira muri Amerika.

Uyu mugabo afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu byerekeye ubucuruzi, yakuye muri Stern School of Business i New York.

Akanyamuneza ni kose nyuma yo kwambikana impeta y'urukundo
Akanyamuneza ni kose nyuma yo kwambikana impeta y'urukundo
Tuma Basa n'umukunzi we Jembere bitegura kurushinga
Tuma Basa n'umukunzi we Jembere bitegura kurushinga
Tuma Basa yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga
Tuma Basa yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga
Uyu mukobwa ukundana na Tuma Basa nawe asanzwe aba muri Amerika
Uyu mukobwa ukundana na Tuma Basa nawe asanzwe aba muri Amerika
Tuma n'inshuti ye P Diddy, yanakoze kuri Televiziyo ye
Tuma n'inshuti ye P Diddy, yanakoze kuri Televiziyo ye
Tuma Basa ni inshuti y'ibyamamare mu muziki wa Amerika, aha yari kumwe n'abarimo 50 Cent
Tuma Basa ni inshuti y'ibyamamare mu muziki wa Amerika, aha yari kumwe n'abarimo 50 Cent
Hano Busaninyenzi yari kumwe na nyirakuru na sekuru i Nyamirambo mu 2006
Hano Busaninyenzi yari kumwe na nyirakuru na sekuru i Nyamirambo mu 2006
Jembere ni umushabitsi mu bijyanye no gukora amadarubindi
Jembere ni umushabitsi mu bijyanye no gukora amadarubindi
Tuma Basa (ibumoso), ni umwe mu bateza imbere muzika yiganjemo Hip Hop muri USA, aha yari ari kumwe n'abarimo Dj Khaled
Tuma Basa (ibumoso), ni umwe mu bateza imbere muzika yiganjemo Hip Hop muri USA, aha yari ari kumwe n'abarimo Dj Khaled
Tuma Basa yifotoranyije n'abavandimwe be, aha bari bambaye imikenyero
Tuma Basa yifotoranyije n'abavandimwe be, aha bari bambaye imikenyero
Tuma Basa ari kumwe na Se Dr. Gatsinzi Basaninyenzi
Tuma Basa ari kumwe na Se Dr. Gatsinzi Basaninyenzi
Tuma Basa (uhagaze iburyo), Ezra Mpyisi na sekuru Pastor Basaninyenzi Musango (wambaye amadarubindi)
Tuma Basa (uhagaze iburyo), Ezra Mpyisi na sekuru Pastor Basaninyenzi Musango (wambaye amadarubindi)
Tuma Basa, ku ifoto ya mbere ari kumwe na Dj Khaled naho iburyo ari kumwe na P Diddy
Tuma Basa, ku ifoto ya mbere ari kumwe na Dj Khaled naho iburyo ari kumwe na P Diddy
Tuma Basa yanakoze kuri Spontify igihe kinini
Tuma Basa yanakoze kuri Spontify igihe kinini