Boyz II Men itsinda ry’abasore batanu ubu rigizwe n’abagabo batatu ni bamwe mu baririmbyi bake basize ikimenyetso simusiga ku babyirutse mu myaka ya 1990.
Iri tsinda ryashinzwe mu 1988 rifite ibihembo bine bya Grammy Awards, icyenda bya American Music Awards, icyenda bya Soul Train Awards, bitatu bya Billboard Awards n’ibindi.
Ryari rigizwe n’abasore batanu nubwo abamamaye ari bane ari bo Shawn Stockman, Wanya Morris, Michael McCary (wavuye muri iri tsinda mu 2003) na Nathan Morris.
Aba basore bazwiho kugira amajwi meza n’imiririmbire inyura benshi bakunzwe mu ndirimbo zirimo; One Sweet Day, On Bended Knee, End of the Road, I’ll Make Love to You, Water Runs Dry, Power of Love, A Song for Mama, n’izindi.
Boyz II Men ubu biteguye gususurutsa abakunze ibihangano byabo i Kigali ku wa 28 Ukwakira 2023 baririmbane za ndirimbo zibasubiza mu bihe byabo bya kera bakiri bato cyangwa bari mu gihe cyo kurambagiza.
Inyubako ya BK Arena yakira abasaga ibihumbi 10 ni yo izakira iki gitaramo kizaririmbamo Andy Bumuntu.
Iri tsinda ryatumiwe i Kigali riherutse gutaramira muri Uganda na Kenya muri Kanama 2023.
Iri tsinda ryaje rite?
Kugira ngo umenye neza iby’iri tsinda byagusaba gusubira inyuma mu myaka ya 1980, ubwo Nathan Morris yari mu mashuri yisumbuye i Philadelphia, ari kwiga amateka.
Uyu musore wari uzwiho kurangwa n’udushya yatangiye kuririmba muri ishuri mwarimu ari kwigisha.
Ubwo mwarimu yari amusabye guceceka ahubwo uyu musore yarushijeho kuririmba cyane, muri uwo mwanya inshuti ye Mark Nelson na yo imwiyungaho bararimbana kugeza ubwo basohorwa mu ishuri.
Nyuma yo gusohorwa mu ishuri aba basore bombi Nathan Morris na Mark Nelson babaye inshuti kuva ubwo bakomeza gukorana umuziki kugeza ubwo bihuzaga na na bagenzi babo biganye barimo Shawn Stockman na Juanye Morris bakora itsinda bise “Unique Attraction ” mu 1988.
Imyitozo yabo yaberaga ku muhanda no muri réfectoire
Aba basore bakundaga gukorera imyitozo yo kurimbira bari ku mihanda y’i Philadelphia byaba byagenze neza bagatira ikigo bigaho (Philadelphia High School for the Performing Arts) icyumba abahungu bariramo (Réfectoire) akaba ariho bakorera imyitozo.
Umunsi umwe ubwo bari baririmba indirimbo bise “Can You Stand in the Rain” ni bwo Michael McCary yiyunze kuri bo yongera ijwi rya bass mu mirimbire yabo, bumva ni byiza bamusaba kujya mu itsinda ryabo.
Aha ni ho ryatangiriye kuririmba mu bitaramo bitandukanye yaba ibyaberaga ku mu kigo cyabo no hanze yacyo kugeza ubwo batangiye kujya bafasha Itsinda New Edition kuririmba mu bitaramo bimwe na bimwe.
Ahavuye izina Boyz II Men
Shawn Stockman yabwiye People Magazine ko ariwe wagize igitekerezo cyo guhindura izina ubwo yari ari kuganira na Nathan Morris kuri telefone.
Icyo gihe yamubwiye ko izina “Unique Attraction” bari bafite ari iry’abantu bo muri Philadelphia gusa ritajyanye n’igihe bari bagezemo.
Umunsi umwe ubwo bari bateze amatwi radiyo bumvise indirimbo yitwa “Boys to men” y’Itsinda New Edition umwe muri bo Shawn Stockman yahise atekereza ko ari ryo zina bakoresha abiganiriza bagenzi be na bo barihitamo uko.
Mbere y’uko baryemeza mu 1989 begereye Michael Bivins umwe mu bari bagize itsinda rya New Edition ashima ibitekerezo byabo birangira abaye n’umujyanama wabo wa mbere bagize, na we atangiza sosiyete ye yise Biv Entertainments.
Uko iri tsinda ryatangiye gucikamo ibice
Nyuma y’igihe gito Mark Nelson umwe mu batangije iri tsinda yarivuyemo nyuma yo kugirana ibiganiro na Sosiyete ya Capital Records.
Uyu musore utarashakaga gusiga bagenzi be yasabye ko iyi sosiyete yasinyisha na bagenzi be ariko icyo cyifuzo Capital Records ntiyacyakira kuko ariwe wenyine bashakaga.
Mark Nelson yabuze amahitamo kuko yari yarI amaze gusinya muri Capital Records yagumanye n’iyi sosiyete gusa ubucuti bwe na Nathan Morris bwarakomeje kugeza uyu munsi.
Mu 1991 nyuma y’imyaka ine iri tsinda rishinzwe nibwo bakoze album yabo ya mbere bayita “Cooley High Harmony”.
Muri Mata 1992 ubwo bari muri hotel yo muri Chicago umwe mu bajyanama babo Roderick Roundtree yarashweho n’abagizi ba nabi ahasiga ubuzima, aba basore bo ntacyo babaye kuko batari mu cyumba kimwe nawe.
Umwe mu bagize iri tsinda yagize uburwayi bukomeye abihisha bagenzi be imyaka3
Mu 2003 Michael McCary yatangiye kuribwa n’umugongo ndetse n’igice cyo hasi cy’urutirigongo gusa abihisha bagenzi be nubwo yaje kubibahishurira mu 2016.
Mu 2003 ubwo aba bahanzi bari batangiye gusa n’abasubira inyuma indirimbo zabo nshya bakoraga zisa n’izitagikundwa nk’iza mbere, ni bwo Michael McCary yari atangiye kubura umwanya wo kujya kwitoza kuririmba kubera ikibazo cy’uburwayi yahishe bagenzi be.
Ubwo yari afite imyaka 28 ni bwo yazahajwe n’indwara ya Sclerosis ituma atakaza ubushobozi bwo kubona, kwandika, kuvuga cyangwa kugenda.
Rimwe na rimwe byasabaga ko ahabwa agatebe yicaraho mu gihe bari mu bitaramo bitandukanye kubera kunanirwa guhagarara umwana muremure.
Nyuma yagiriwe inama na muganga yo kureka kwihatiriza ko byatuma amugara burundu (Paralyse) icyo gihe ni bwo yasezeye ku itsinda.
Yasubiye muri Philadelphia aho yafunguye resitora afatanyije n’umugore we “Majestic Ribs” nubwo baje gutandukana mu 2007 nyuma y’imyaka 14 bari bamaranye.
Mu 2012 ni bwo BoyzII Men babonye inyenyeri ya Hollywood Walk of Fame ndetse Mike McCary na we ubwe yari ahari muri ibyo birori byo kuyakira.
Icyo gihe Mike McCary yabajijwe niba yasubira mu itsinda ndetse bagenzi be na bo bamubwira ko bamwakira aramutse abyemeye ariko bakabanza kugira amasezerano abarinda uko ari batatu basigaranye itsinda.
Mike ntiyahise yerura ngo agaruke mu itsinda kubera ibanga rye ry’uburwayi yihishe bagenzi be kugeza mu 2016 ubwo yahishuraga afite uburwayi bukomeye bwatumye ava mu itsinda aho kuba ibibazo by’umuryango n’ihungabana yatewe na gatanya nk’uko yari yarabibabwiye mbere.
Boyz II Men bakoranye n’abahanzi batandukanye nka Wanya Morris yakoranye indirimbo n’umukunzi we Blandy bayita “Brokenhearted”, iri tsinda ryo ubwaryo ryafashije abahanzi batandukanye kuririmba barimo Micheal Jackson, Mariah Carrey, LL Cool J n’abandi.
“I’ll Make Love To You” imwe mu ndirimbo za Boyz II Men yakunzwe n’abatari bake
Umva “End Of The Road” imwe mu ndirimbo za Boyz II Men igaruka mu mitwe ya benshi iyo bumvise izina ry’iri tsinda


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!