Uhereye ku biga umuziki ku ishuri risigaye rihereye mu Karere ka Muhanga ndetse n’izindi mpano karemano z’abahanzi bari kuzamuka bisanze umuziki uri mu maraso, nta washidikanya ko ejo h’umuziki nyarwanda ari heza!
Abanyempano b’uburyo bwose, abaririmba mu Kinyarwanda, Icyongereza, Gakondo n’abavanga indimi n’icyo gisekuru ubu turimo kiri gushyira igitutu ku bamaze kubaka izina.
Uwarondora impano ziri mu Rwanda muri iki gihe zinejeje kandi zishimirwa na benshi ntabwo yazirangiza ariko IGIHE yabahitiyemo bamwe mu bahanzi bakizamuka bakwiye kwitegwa. Ni urutonde rwakozwe hadashingiwe ku urusha abandi mu buryo bakurikirana.
Yvan Mpano
Ubusanzwe yitwa Mutangana Yves mu muziki yiyita Yvanny Mpano. Yavutse tariki ya 1 Nyakanga 1989 mu Karere ka Nyarugenge.
Ni imfura mu muryango w’abana babiri b’abahungu. Mu 2011 ubwo yari yitabiriye irushanwa rya Talent Detection nibwo yahuye na Lick Lick wari umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka muri iryo rushanwa, wamukunze akamukorera indirimbo ye yambere yise "Wagiye he".
Mu 2013 yinjiye mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo aharangiza mu 2017, anatangira kwigisha muzika mu mashuri abanza. Mu 2019 nibwo yagarutse muri muzika.
Aherutse gushyira hanze indirimbo yakunzwe na benshi yise "Ndabigukundira".

MTG
Uyu musore yavukiye i Kigali mu Rwanda mu 1988. Amazina ye nyakuri yitwa Iyarwema Muslim Ally ubu aba i Brussels mu Bubiligi.
Yatangiye kwiyumvamo impano akiri muto ubwo yabonaga mukuru we na mushiki we baririmba bakanabyina. Bamwe mu bantu afatiraho urugero mu muziki we harimo Bob Marley, Tupac, Jacques Brel na Aaliyah.
Yakuriye mu Rugunga kugeza mu 2001 ubwo yajyaga i Burayi. Mu mashuri yisumbuye yari afite inzozi zo kuba umukinnyi ukomeye wa Basketball ariko aza kubireka kubera imvune n’ingengabihe y’ishuri.
Umwe mu nshuti ze niwe wavumbuye ko afite impano amuhatira kujya muri studio atangira umuziki atyo. Ubu afite studio ye y’amajwi n’amashusho.

Ange Rita Kagaju
Ange Rita Kagaju afite ubuhanga buhambaye mu kuririmba n’umwihariko wo kuba abasha kubijyanisha no kucuranga gitari, bidasanzwe ku bakobwa benshi mu Rwanda.
Uyu mukobwa w’ijwi rihebuje umaze iminsi yarigaruriye imitima ya benshi mu ndirimbo yitwa ‘Jamaa’ ndetse akunzwe mu yitwa ‘No Offense’.
Ni umukobwa w’imyaka 18, uvuka mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Avuka mu bana icyenda akaba ari uwa karindwi.
Yatangiye kuririmba mu 2015 yiga mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye yasoje mu 2018 mu ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi mu ishuri rya Rwamagana Lutheran School.
Iby’umuziki byaje muri Kagaju kuva kera kuko akiri umwana muto yakundaga gucuranga muri korali yo mu ishuri ryo ku Cyumweru mu rusengero.

Lyn
Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Uwajeneza Aline yatangiye umuziki mu 2018 afite indirimbo eshatu zirimo ‘Ntuzansige’, ‘D'amour’ na ‘Tinyuka’ aheruka gushyira hanze.
Yabwiye IGIHE ko ashaka ko umuziki we ugera kure ukarenga imbibi z’u Rwanda, ati “ Mu by’ukuri ndashaka ko umuziki wanjye ugera kure cyane ukarenga imipaka yose y’Isi.”
Mu bahanzi akunda cyane harimo Whitney Houston na Celine Dion bubatse amateka mu muziki ku Isi yose.

Karasira Clarisse
Nta myaka ibiri irashira abantu batangiye kumva ijwi rihebuje ry’umwari Clarisse Karasira ariko amaze kwamamara no gukundwa by’ikirenga mu Rwanda kubera umwihariko w’ibihangano bye.
Amaze gukora indirimbo nyinshi zirimo Giraneza, Rwanda Shima Imana, Ntizagushuke, Komera na Twapfaga iki? N’izindi zakoze ku ndiba y’imitima y’Abanyarwanda batagira ingano bitewe n’ubutumwa bwuje impanuro buzirimo n’injyana inogeye abayumva.
Karasira ari mu bahanzi bake bamaze igihe gito, babashije kuririmbira imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Yabigezeho mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri Stade Amahoro i Remera.

Bamwe mu bumvise ijwi ry’uyu mwari bashimangiye ko aje kusa ikivi cya Mutamuriza Annonciata wamamaye nka Kamaliza, umunyamuziki washinze imizi mu mitima ya benshi kubera ubuhanga bwe mu kuririmba.
Mbere yo kwinjira mu muziki bamwe bamumenye nk’umunyamakuru uberwa no guhagarara imbere ya Camera kuri Flash TV, atangaza amakuru yiriwe avugwa hirya no hino.
Mu kiganiro na IGIHE, Karasira yavuze ko yavukanye inganzo kuko yatangiye guhanga indirimbo, imivugo n’ikinamico akiri umwana muto, ndetse yajyaga atsinda amarushanwa atandukanye yahuzaga abana bo mu mashuri abanza.
Avuga ko inzozi ze kuva mu buto bwe zari mu mujyo w’ubuhanzi ariko hakaniyongeraho kuba umunyamakuru ukomeye kandi nabyo yabigezeho.
Amalon
Uyu musore ubusanzwe yitwa Bizimana Amani, ni umwe mu bahagaze neza muri muzika y’u Rwanda, amaze kwamamara mu bihangano bitandukanye birimo ‘Yambi’, ‘Derila’ yafatanyije na Ally Soudy, ‘Madelina’, ‘Shaddy Boo’, ‘Byakubaho’ n’izindi.
Yavukiye i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba gusa ubu abarizwa mu Mujyi wa Kigali. Yasoreje amashuri yisumbuye muri Kagarama High School mu 2013.

Kade Kevin
Uyu muhanzi ubusanzwe yitwa Ngabo Richard, yiyise Kade Kevin mu muziki.
Kade Kevin asanzwe yiga umuziki mu ishuri ry’i Muhanga, uretse kuririmba ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umubyinnyi.
Amaze gukora indirimbo nke zirimo iyo yakoze muri Mutarama yise ‘Too Much’ ariko yo ntabwo yamenyekanye cyane, ‘Sofia’ yagize igikundiro ndetse aherutse gushyira hanze iyo yise ‘Mi Amor’ yakoranye na Riderman.
Milly
Mireille Umutoni [Milly] ni umwe mu bahanzikazi bari kwigaragaza neza mu muziki muri iki gihe, uyu mukobwa yasoje amasomo ajyanye na muzika mu ishuri ryo ku Nyundo.
Milly yavukiye muri Tanzania ku wa 30 Mata 1994, ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana batandatu.
Kimwe n’abandi bahanzi benshi yatangiye ari umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana muri korali, nyuma aza guca undi muvuno atangira gukora n’izisanzwe ziri mu njyana ya Reggae na Soul. Yabanje gufashwa na Kiwundo nyuma aza kuyivamo.
Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zirimo iyo yise ‘Only You’ aheruka gushyira hanze. Milly afite gahunda yo gukora cyane indirimbo zitandukanye ziganjemo iziri mu njyana ya Reggae. Avuga ko yahisemo iyi njyana kuko ayikunda.

Bill Ruzima
Bill Ruzima aherutse gusoza amasomo ajyanye na muzika mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo, ubu ryimukiye i Muhanga.
Uyu musore wari muri batatu bagize Itsinda rya Yemba Voice, riherutse gusenyuka, yatangiye umuziki ku giti cye mu ntangiriro z’umwaka wa 2019 ndetse ahita anashyira hanze indirimbo ye.
Yemba Voice yahozemo ni itsinda ry’abaririmbyi ryari ryaratangiye mu 2016. Abasore batatu bari barigize bose baherutse gusoza amasomo.

Abo ni Bill Ruzima, Mugabutsinze Moïse na Rusanganwa Norbert. Yemba Voice yatangiye bigezo ubwo Sauti Sol yazaga kumurika album “Live and Die in Africa” mu Rwanda, aba basore bahabwa amahirwe yo gusubiramo indirimbo yitwa ‘Shake Yo Bam Bam’.
Bill Ruzima we ararimbanyije mu muziki we dore ko kuva yatandukana na bagenzi be yahise atangira gukorana imbaraga agashyira hanze ibihangano.
Bill Ruzima nyuma yo kuva mu itsinda rya Yemba Voice, amaze gukora indirimbo zirimo iyo yise ‘Imana y’abakundana’ yahereyeho, ‘Imitoma’ n’izindi.
Shaffy
Kalisa Uzabumwana Sharif [Shaffy] niwe muhanzi watangiranye na Rockhill ya The Ben, afite imyaka 21 yavukiye mu Mujyi wa Kigali aranahakurira aba ahitwa mu Nyakabanda kugeza afite imyaka 9.
Yize mu Rwanda amashuri y’incuke, umwaka wa mbere n’uwa kabiri by’amashuri abanza ayiga ku Kabusunzu, nyuma ababyeyi be bimukira muri Uganda aba ariho akomereza baza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2015.
Shaffy n’umuryango we baba mu Mujyi wa Nashville ariho naho yiga muri kaminuza mu ishami ryo kumenyekanisha ibicuruzwa.
Indirimbo ye ya mbere yise ‘Akabanga’ ikijya hanze yakoze ku mitima ya benshi bakunda ibihangano byuzuye urukundo, batangira kumwiyumvamo mu buryo buhambaye.

Yanatumye abengukwa na The Ben amushyira muri Rockhill Music ndetse bahita bashyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo yakunzwe mu buryo buhambaye ubwo yajyaga hanze mu buryo bw’amajwi.
Aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Sukuma’ nayo yakiranywe urugwiro.
Nel Ngabo
Rwangabo Byusa Nelson wazanye mu muziki amazina ya Nel Ngabo ari mu bahanzi bakizamuka bari kugaragaza impano nyuma yo gutangira gukorana na Kina Music ya Ishimwe Clement.
Uyu musore w’imyaka 21 yatangiye umuziki mu 2017, gusa impano ye yatangiye gushashagirana ubwo yinjiraga muri Kina Music ibarizwamo abahanzi bakomeye nka Butera Knowless, Dream Boyz na Tom Close.
Uretse kugira ijwi rihebuje uyu musore azi no gucuranga piano, mu muziki we yibanda ku njyana ya RnB kuko ngo ariyo yiyumvamo kurusha izindi zose, kubera iyo mpamvu ikaba imworohera cyane.
Kujya kwe muri Kina Music byaturutse ku butumwa bwanditswe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi nzu ifasha abahanzi icyo gihe bifuzaga umuntu uzi gucuranga igicurangisho nibura kimwe no kuririmba bari kwifashisha muri filime nyuma aza guhamagarwa binarangira asinye amasezerano nk’umuhanzi wayo.
Uyu musore afite indirimbo eshatu zirimo ‘Why’ yatangiriyeho akigera muri Kina Music, ‘Nzahinduka’ na ‘Byakoroha’ aheruka gushyira hanze.
Ngabo yahuriye mu ndirimbo na Igor Mabano bise ‘Gake’ banifashishije Shaddy Boo mu mashusho yayo.

Juda Muzik
Iri tsinda ryamenyekanye cyane mu minsi ishize mu ndirimbo yitwa ‘Biramvuna’ yakunzwe byimazeyo mu 2017.
Juda Muzik igizwe n’abasore babiri barimo Junior ubusanzwe witwa Mbaraga Junior Alex na Darest ubusanzwe witwa Ishimwe Prince.
Aba bahanzi bamaze gukora indirimbo nyinshi zirimo iyitwa "Ntibazagukoreho", "Biramvuna" , ‘Am Looking For a Friend’, ‘Bitinde’, ‘Rugende’, ‘In Love’ bahuriyemo na Uncle Austin n’izindi.

Bushali
Uyu muraperi Hagenimana Jean Paul witwa Bushali The Trigger, aherutse gushyira hanze album ye nshya yise ‘Ku Gasima’ igaragaza ubuzima buri wese ashobora kubamo butari bwiza mbere y’uko agira amafaranga.
Iyi album y’uyu musore iriho indirimbo 12 zirimo iyitwa ‘Kinyatrap’, ‘Sindi Mubi’, ‘Zunguzayi’, ‘Ipafu’, ‘Kinyarock’, ‘Mamayiwe’, ‘Kugasima’, ‘Inganjyi’, ‘Ayura’, ‘Bitinze’, ‘Impanda’ na ‘Niyibizi’.
Bushali ni umwe baraperi bari kwitwara neza muri iki gihe, yatangiye umuziki mu mpera za 2013. ‘Ku gasima’ ni album ye ya kabiri yayikoze nyuma y’iya mbere yagiye hanze muri Gashyantare mu 2018 yise ‘Nyiramubande’.

Uyu musore ni umuhanga mu gushushanya ndetse mu mabyiruka ye yatangazaga benshi, uretse ibyo yanabaye umuririmbyi mu korali muri ADEPR ariko aza kubivamo akomereza umuziki muri Hip Hop.
Izina rya Bushali The Trigger ryazamuwe cyane n’indirimbo yise ‘Nituebue’ yahuriyemo na B-Threy ndetse n’uwitwa Slum Drip.
Sintex
Sintex ni umuhanzi ufite imbaraga kandi uri gucurangwa ubudasiba ku maradiyo yo mu Rwanda muri iki gihe, afite ubuhanga n’umuziki uryohera benshi mu bakunda injyana ya Dancehall. Ubu aharawe mu ndirimbo yise ‘Twifunze’.
Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Kabera Arnold ni umubyinnyi akaba n’umuririmbyi mu njyana ya Dancehall ari kugaragaza imbaraga zikomeye mu bahanzi bagitangira kwigaragaza by’umwuga mu gihugu.
Ni mukuru wa Nkusi Arthur, umwe mu banyarwenya bakomeye mu Rwanda. Aba bombi bavuka kuri Mazimpaka Kennedy umwe mu basaza bafite impano zihariye mu ngeri zinyuranye z’ubuhanzi.
Sintex yatangiye umuziki mu 2013, yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Akabazo’ akurikizaho izirimo ‘Nta by’ubuntu’ n’izindi zitamenyekanye cyane.
Izina rye ryatinze kumenyekana biturutse ku mpamvu zirimo ubushobozi buke no kuba yarabaye igihe kinini muri Uganda bikamugora kumenyana n’abazamura impano mu Rwanda ari nacyo cyamudindije abo mu muryango we bakamusiga inyuma.
Mu mashuri abanza yize kuri La Colombière nyuma ajya kwiga muri Uganda. Sintex abarizwa mu ikompanyi iteza imbere impano mu Rwanda ya Arthur Nation ari nayo murumuna we Nkusi Arthur abarizwamo.

Audia Intore
Uyu mukobwa witwa Uwimana Alice Diane [Audia Intore] ni umwe mu banyempano mu njyana gakondo.
Ni umuhanzikazi w’ijwi rigororotse, by’umwihariko akora injyana gakondo idakunze kwisukirwa n’abandi bakibyiruka bari mu myaka ingana nk’iyo arimo.
Ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Burundi mu 1992. Avuka kuri se ukomoka muri icyo gihugu na nyina ukomoka mu Rwanda. Yaje mu Rwanda ubwo yari afite imyaka ibiri gusa.
Amashuri abanza yayize ku kigo cya mutagatifu Karoli Lwanga, ayisumbuye ayiga ku ishuri rya Mutagatifu Patrick riherereye ku Kicukiro mu ishami ry’ubukerarugendo. Ubu, Audia abarizwa i Nyamirambo (ku Kivugiza) mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Audia avuga ko yabyirutse akunda kuririmba ndetse abantu bagatangira kujya bamubwira ko afite impano, akajya akunda kuririmbira ahantu hatandukanye biza bityo.

Azi kubiririmba n'izindi njyana ariko akaba yarahisemo kuririmba gakondo kuko ifite umwihariko, ikaba ikirango cy'umuco nyarwanda ibirenze ibyo akaba ayikunda.
Yabyinnye mu ma torero abiri; iry’itwa Singiza ndetse na Blessing Family (ubu ni naryo abarizwamo) yose ahimbaza Imana mu muco nyarwanda.
Ubutumwa bwo mu ndirimbo ze bushingiye cyane ku kubaka amahoro mu Rwanda ndetse no guhanura abagiye kubaka ingo. Audia Intore ufite indirimbo zirimo ‘Sine ya mwiza’, ‘Urungano’ n’izindi.
Kevin Skaa
Aracyari muto mu myaka ndetse benshi ntibaramumenya ariko yifitiye icyizere cy’uko impano ye yo kuririmba izatuma Isi yose imumenya. Yitwa Shema Kananura Kevin nk’amazina yiswe n’ababyeyi be, nawe yiyita Kevin Skaa ngo arikoreshe nk’umunyamuziki.
Ku myaka 22 ari kurangiza amasomo ye y’icyiciro cya Kaminuza muri Creative Design muri Kaminuza y’u Rwanda.
Amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri harimo iyitwa “Down Slow” yakoze mu 2018 na “Special” nshya zose zakozwe na Dany Beats. Ucyumva ijwi ry’uyu musore ntushidikanya ku buhanga afite.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE uyu musore yavuze ko ibyo kuririmba yatangiye kubikunda akiri umwana muto ndetse iyi mpano ifite imizi mu muryango dore ko afite mushiki we witwa Umurerwa Linda uri mu bitwaye neza mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, akaba na mubyara wa Derek Sano wo muri Active.
Ubwo yari yinjiye muri Kaminuza, uyu musore yaciye umuvuno wo gutereta abakobwa akoresheje gitari, birangira akanguye impano ye yo kuririmba yasaga n’iyasinziriye.

Mu gihe cyo kwita ku mpano ye, Kevin yaririmbiraga ahantu hatandukanye harimo no kuri Kigali Arts Centre ndetse akanandika indirimbo zitandukanye.
Producer Danybeats ukorera muri Studio ya MadeBeats ari mu bashimye impano y’uyu musore amufasha gukora indirimbo ye ya mbere yise “Down Slow.”
K1vumbi K1ng
Uyu musore asanzwe ari umusizi ndetse yamamaye mu muvugo witwa ‘Cya cyana’ watumye yegukana igihembo mu irushanwa ry’ubusizi rya Kigali Itatse Ubusizi rya Transpoesis ryabaye mu 2017.
Icyo gihe uyu musore yishimiwe na benshi mu bitabiriye iki gikorwa yavuze umuvugo yise "Cya Cyana" uvuga ibitekerezo by’ingimbi yavumwe ku bw’imyitwarire. Uyu musore ukiri muto yagaragaje ubuhanga asiga akoresheje Icyongereza yungamo n’Ikinyarwanda mu buryo bwishimiwe cyane.
Yinjiye mu muziki mu muziki umwaka ushize ashyira hanze indirimbo yise ‘Madam’ yakunzwe mu buryo bukomeye, akurikizaho iyo yise ‘Locate’ nayo yakiriwe neza mu bakunda umuziki.

Seyn
Uyu muhanzi yitwa Seyn, amazina ye bwite akaba Rurangwa Hussein. Uyu musore w’imyaka 23 yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Incredible Record.
Yatangiye kuganirwaho muri Gicurasi ndetse banatangira gukorana imishinga y’indirimbo, ariko babishyira ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki 6 Ukwakira 2018.
Afite indirimbo zirimo iyitwa ‘Rewind’ yahereyeho ndetse na ‘Ndabishaka’ aheruka gushyira hanze.
Uyu muhanzi afite intego y’uko mu myaka itatu iri imbere umuntu azajya avuga u Rwanda abantu bakabyumva vuba, bavuga ngo ‘ni ha handi hava umuhanzi witwa Seyn?’
Mu miririmbire ye yibanda cyane ku njyana zirimo R&B, Reggae, Afrobeat na Pop.





Ibitekerezo 0