00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batashye bikanda imbavu! Babu, Sengazi na Kimenyi batembagaje abitabiriye ‘Bitu Biko’

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 3 October 2022 saa 10:09
Yasuwe :

Abanyarwenya Michaël Sengazi, Babu Joe na Hervé Kimenyi basanzwe babarizwa mu itsinda rya Comedy Knights, ku mugoroba wa tariki ya 1 Ukwakira 2022 bataramiye abakunda urwenya rwabo mu gitaramo cyiswe ‘Bitu Biko’ barizihirwa bataha bikanda imbavu.

‘Bitu Biko’ ni amagambo y’Igiswahili ashatse kuvuga ko ‘Ibintu Biriho’. Iki gitaramo cy’urwenya cyari cyihariye kuko abanyarwenya bo muri iri tsinda baje bakoresha indimi zikoreshwa na benshi mu Rwanda (Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa) kugira ngo abanyarwanda n’abaturarwanda bari bateraniye kuri ‘L’Espace’ Kacyiru babashe kuryoherwa n’urwenya.

Michaël Sengazi yatangiye yihanganisha abatazi Igifaransa, mu buryo bwo gusetsa ati "Ni bande batumva Igifaransa? (bamwe bazamura ibiganza), arongera ati “Ubwo se mubyumvise mute? Ariko mwihangane erega cyaje n’ubwato nanjye nta cyo mfite gihagije ariko hari abandi bari bubafashe kuryoherwa mu ndimi mwumva."

Uyu munyarwenya ufite igihembo cya “Prix Talents du Rire 2019” yasabwe gutera urwenya ku gutera akabariro. Nyuma yo kubyibazaho Michaël Sengazi yateye urwenya avuga uko byamugendekeye atera akabariro ku nshuro ya mbere.

Sengazi yabwiye abari bamukurikiye ko icyo gihe hari umwijima cyane ku buryo atabashaga no kureba uwo bari kumwe. Ngo ibi byatewe n’uko bakuyeho urumuri kubera amasoni, akaba yaramenyereye bigeze ku nshuro ya Gatatu.

Nyuma ya Sengazi, umunyarwenya ukiri muto witwa Clement yinjiye ku rubyiniro abyina indirimbo nshya ya Alyn Sano yise Radiyo. Uyu musore yakoresheje inkirigito aho uyivuga agenda avangavanga amagambo asa naterekeranye mu buryo bwa gihanga, gusa iyo umaze kubivumbura kwifata ntibikorohera birangira usetse.

Nshizirungu Prince uzwi nka ’Uzagende kuri moto’ yinjiranye Indirimbo ya Kivumbi King yise ‘Amarira ". Yateye urwenya yibaza ukuntu ababyeyi bahora bafite intebe zabo mu rugo ku buryo ntawe upfa kuyimenyera uko yiboneye.

Yakomeje avuga ku bakobwa basura abakunzi babo mu muryango ntibasobanukirwe n’ikibazo babajijwe n’ababyeyi.

Ati “Burya iyo bakubajije ngo uri uwo kwa nde baba bashaka kumenya ngo uri uwo kwa Colonel nde, iwanyu mufite imitungo ingana iki, mufite amafaranga angahe, iwanyu bakora iki?, utuntu nk’utwo, ariko ugasanga umukobwa arasubije ngo ndi uwo kwa Papa Anna, mu jye musobanukirwa neza mbere yo gusubiza.“

Uyu munyarwenya wiyita Uzagende kuri Moto yibasiye abamotari batwara abakobwa bambaye utujipo tugufi bakagenda bababwira inkuru nyinshi ari nako batangira gusubiza akaboko inyuma bya hato na hato bakora ku matako y’abakobwa cyangwa bakabasaba kubafata ngo batagwa.

Ati “Noneho hari ugenda yegamye da nkaho ari kuzamuka umusozi, akagenda ahagarara bya hato na hato cyangwa akishimira kunyura mu mihanda y’amabuye no kuri ‘Dos d’âne’ kugira ngo amabere y’uwo atwaye ayumvirize neza.”

Michaël Sengazi yagarutse akomoza kuri Apôtre Mutabazi uherutse kuvugwaho byinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Ati "Uriya mugabo harya yitwa Mutabazi nde? Yaratabaje ntimwamutabara, ubwo ntimwamweretse ko izina rye ari ugutabara (Mutabazi) atari ugutabarwa, ubu nawe iyo yicaye wenyine akitekerezaho aririmba indirimbo ya Black Sherif yise ‘Kwaku the Traveller’.

Umunyarwenya Babu Joe wari utegerejwe na benshi yatangiye avuga ko Abapolisi b’u Rwanda bambara neza ari nako bakora akazi kabo neza, ahita avuga ko ari na yo mpamvu basaba abaturage kwambara bakikwiza nk’uko na bo babigenza.

Ati “Aba bahungu babyize neza mubakomere amashyi mu Rwanda turi mu bihugu bifite abapolisi bambara neza, niyo mpamvu natwe basigaye badusaba kwambara neza tukikwiza, si byo Mugabekazi we?”

Umunyarwenya Kimenyi ubifatanya no gukina sinema yateye urwenya ku ngano ye avuga ko isigaye imuha icyizere kuko hari n’abanyacyubahiro bangana nawe kandi b’abahanga bakora akazi kabo neza.

Kimenyi umwe mu banyarwenya babimazemo igihe kinini mu Rwanda, ari mu batangije itsinda rya Comedy Knights niwe wasoje iki gitaramo mu minota 50 yamaze atera urwenya mu Gifaransa.

Iki gitaramo cyari kiyobowe na Babu Joe afatanyije na Michaël Sengazi, cyari cyahawe umwihariko w’uko buri munyarwenya wese ahabwa iminota 30 yo gusetsa ‘Half Hour Comedy Specials’ bakagenda basimburana ku buryo umwe agaruka ishuro zirenze ebyiri.

Nyuma y’ibi bitaramo hari n’iserukiramuco Comedy Knights Rwanda basanzwe bakora ryitwa ‘‘Caravane du rire’ ryitabirwa n’abanyarwenya Mpuzamahanga biteganyijwe ko rizaba mu Ukuboza 2022.

Itsinda ry’abanyarwenya Comedy Knights Rwanda rivuga ko abakunda urwenya bagiye kongera kugorora imbavu binyuze mu bitaramo ngarukakwezi
Babu Joe , Michaël Sengazi na Herve Kimenyi batembagaje abari bitabiriye igitaramo ‘Bitu biko’
Umuraperi Riderman yaje gushyigikira abanyarwenya
Michaël Sengazi yasabwe gutera urwenya avuga uko byamugendekeye atera akabariro bwa mbere
Nshizirungu Prince uzwi nka 'Uzagende kuri moto' yibasiye abamotari bagenda bakorakora abakobwa batwaye
Kimenyi yanyuze abakunzi b'urwenya mu Gifaransa
Ibyishimo byari byinshi yaryohewe n'urwenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages