Ni ubutumwa bwemeza ko John Ighodaro wamamaye ku mazina ya Johnny Drille muri muzika yakoze ubukwe yemeranya kubana akaramata na Rima Tahini.
Ibi byagiye hanze binyuze mu ifoto Don Jazzy yashyize ku mbuga nkoranyambaga imugaragaza yambariye uyu musore afasha mu bijyanye na muzika.
Mu butumwa Don Jazzy yanditse yagize ati “N’indirimbo zose z’urukundo zitangaje Johnny Drille yanditse mu buzima bwe, birakwiye ko yegukana umwe mu bagore batangaje nahuye nabo ngo basangire igice cyiza cy’ubuzima bwe.”
“Ndabishimye mwembi. Imana ikomeze guha umugisha ubumwe bwanyu.”
Ni ibintu byatunguye benshi mu bakunzi b’umuziki wa Johnny Drille bari bakimufata nk’umusore.
Hari abahise batekereza ko ibi byakozwe ari amayeri yo gukurura amarangamutima y'abantu kuri iyi ndirimbo nshya, gusa Johnny Drille yahise yemeza aya makuru anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze ashimira Rima Tahini ku rukundo yamukunze ndetse n'amashusho y'ibihe byiza bagiranye.
Ati “Uranyuzuza Rima Tahini, warakoze kunkunda.”
Uyu mugabo w’imyaka 33 abarizwa muri sosiyete ifasha abahanzi ya Mavin Records amenyerewe mu ndirimbo ziganjemo amagambo meza y’urukundo ziri mu njyana ya Folk na alternative rock.
Johnny Drille yahise ashyira hanze indirimbo yise ‘The Best Party’ irimo amashusho ye n’uyu mugore we bamaze umwaka barushinze.
Mu kwezi gushize Rima Tahini yashimiye umwaka amaze arushinze gusa ntiyatangaza uwo bubakanye urugo.
Bimwe mubyo wamenya kuri Rima Tahini Ighodaro wigaruriye umutima wa Johnny Drille
Uyu Rima Tahini yavutse mu 1988 avukira muri Sierra Leone amaze imyaka icumi ari umukozi wa Mavin Records aho yari ashinzwe kwita ku bahanzi n’uko bitwara mu mashusho y’indirimbo cyangwa iyo bari imbere y’abantu.
Mu 2016 yahawe akazi ko kuba umujyanama wa Kupanda Capital ikigo gikorera muri Washington D.C gifasha imishinga itandukanye yo muri Afurika.
Kubera imikoranire ye n’iki kigo byatumye agihuza na Mavin Records batangira gukorana.
Umwaka ushize yahawe akazi muri Recording Academy itegura Grammy Awards ahabwa inshingano zo kuba umuhuza w’iki kigo n’abahanzi bo muri Afurika.
Ni umukobwa w’umuhanga cyane dore ko yize ibijyanye n’imiyoborere muri African Leadership Academy, ndetse mu 2012 yahawe igihembo cya Allan Gray Gold Prize gishimangira ubumenyi afite mu bijyanye n’ubushabitsi.
Mbere y’uko atangira gukorana na Mavin Records yakoreye ibigo bitandukanye bikwirakwiza ingufu z’amashanyarazi birimo Tata Africa Holdings yo muri Afurika y’Epfo, Endeavor Energy Holdings yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Symbion Powers ikorera hirya no hino muri Afurika no mu Rwanda mu mushiga wo kubyaza umusaruro Gaz Methame iri mu kiyaga cya Kivu.
“The Best Part” indirimbo nshya Johnny Drille ahuriyemo n’umukunzi we Rima Tahini













Ibitekerezo 0