Mu ijoro ryo ku wa 20 Nyakanga 2023 Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na RCB bwemereye abeteguye igitaramo cya ‘Sama Rave Pare’ kugikora mu buryo budateza urusaku bwa “Silent Disco” nyamara igitaramo cyagombaga kuba kuwa 21 Nyakanga 2023 bukeye bwaho.

Hagati aho abateguye “Tarama Rwanda Festival” yabaye kuwa 22 Nyakanga 2023 bemerewe gukora ibiganiro nyungurana bitekerezo byari bigize iri serukiramuco ariko ibijyanye n’igitaramo cyagombaga kurisoza basabwa kudacuranga mu kwirinda guteza urusaku.

Mu ibaruwa yagenewe Mundi Center yakiriye ibi bitaramo yagiraga iti "Turabamenyesha ko ubusabe bwanyu bwo kwakira ibitaramo Sama Rave Pare na Tarama Festival muri Mundi Center ku wa 21-22 Nyakanga 2023 mutabuhawe. Inama ya Tarama n’ibiganiro bizatangwa byo biremewe ariko mwibuke ko nta muziki wemewe kuhacurangirwa."

Gutinda guhabwa uburenganzira n’amabwiriza bagenderaho biri mu byatumye ibi bitaramo bihura n’ubwitabire buke dore ko na mbere yaho habanje gukwirakwizwa amakuru avuga ko byahagaritswe.

Muri “Sama Rave Pare” yahinduwe Silent Disco ku munota wa nyuma , DJ Slick Stuart, DJ Toxxyk , n’abandi bacurangiye abantu mbarwa bari babashije kugera muri iki gitaramo.

Umwe mu bari mu bateguye iki gitaramo yemeza ko cyabaye mu buryo butanoze ndetse kubera amananiza bari bashyizweho birangira kititabiriwe.

Akomeza avuga ko bibabaje kubona hategurwa igitaramo abantu bashoyemo akayabo ariko Umujyi wa Kigali ugatuma kitagenda neza kandi ibisabwa byose biba byasabwe mbere.

Ati “Birababaje kubona abantu bategura ibitaramo ariko bigaharikwa bibura umunsi umwe cyangwa se byanatangiye. Bazahagarike ibitaramo bigire inzira abantu babimenye.’’

Ibyabaye kuri “Sama Rava Pare” byanabaye kuri “Tarama Rwanda Festival” yahuriyemo ab’ibyamamare batandukanye batanze ibiganiro mu nama nyungurana bitekerezo yakurikiwe n’igitaramo cyasize inkuru.

Iki gitaramo gikomeje kugarukwaho kubera uburyo cyakozwemo aho abataramyi basabwe kuvugira hasi mu ijwi ridateza urusaku, abahanzi nabo bakaririmba nta byuma by’umuziki bicuranzwe (Acapella).

Umwe mu bari bafite inshingano muri iki gitaramo waganiriye na IGIHE avuga ko ibyo yabonye ari ubwa mbere abibonye byari bimeze nko kuririmba wambaye agapfukamunwa umeze nk’uwongorera.

Ati “Biriya bintu ni ubwa mbere nari mbibonye pe! Abahanzi baririmbye acapella ntabyuma byacurangwaga na DJ yari afite volume adakwiye kurenza wagiraga ngo ni umuntu uri gucurangira iwe murugo.”

Yakomeje ati “Kenny K Shot yaje aziko ari ibisanzwe agifata micro atangira kuvugira hejuru bahita bamuhamagara bamubwira ko ibyo ari gukora bitemewe agaruka avugira hasi aririmba indirimbo imwe, Chris Eazy nawe yaje avugira hasi acungana na polisi yari hafi aho.”

Chris Eazy agaruka kuri iki gitaramo we yagize ati “Hajemo utubazo kubera amasaha n’ibindi ariko navuga ko abantu baje twishimanye, nanjye nageze hano mbona ibintu ntibimeze neza ndavuga nti ngomba kujya ku rubyiniro nkishimana n’abantu bacu bahari.”

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bavuga ko batazi ubwoko bw'igitaramo bitabiriye kuko byasaga n'ibirori bibereye mu rugo rw'umuntu runaka.

Umunyamakuru Aissa Cyiza wa Royal FM mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter, nyuma y’ibyabaye ku gitaramo cya Sama Rave Pare yagaragaje ko bibabaje kubona abantu bashora amafaranga mu myidagaduro ariko bikarangira bahombye mu buryo butari bukwiriye.

Ati “Ariko ubu uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda ruzazamuka? Aha! Gushoramo amafaranga ni nko guhinga ahanze kwera nyamara huhiwe hakwera.”

Ibyabaye mu mpera z’iki cyumweru ku bitaramo byabaye byibukije benshi ibyabaye ku bitaramo byo muri weekend ya nyuma ya Kamena ubwo habaga ibitaramo bibiri birimo “Friends Of Amstel Fest” yatumiwemo Johnny Drille yabereye kuri BK Arena na “Tunataka ku Enjoy” yatumiwemo Joshua Baraka yabereye kuri Mundi Center byose byahagaritswe ku isaha ya saa tanu nyamara ari bwo abantu bari batangiye kujya mu mwuka w’igitaramo.

Igitaramo cyatumiwemo Joshua Baraka cyahagaritswe ku isaa ya saa tatu birangira aho cyaberaga hahinduwe akabari gasanzwe
Igitaramo cyatumiwemo Joshua Baraka cyahagaritswe ku isaa ya saa tatu birangira aho cyaberaga hahinduwe akabari gasanzwe
Chris Eazy waririmbye muri Tarama Rwanda Festival avuga ko nawe yatunguwe nibyo yabwiwe akigera aho igitaramo cyabereye yemera kujya ku rubyiniro kugira ngo adatenguha abakunzi be
Chris Eazy waririmbye muri Tarama Rwanda Festival avuga ko nawe yatunguwe nibyo yabwiwe akigera aho igitaramo cyabereye yemera kujya ku rubyiniro kugira ngo adatenguha abakunzi be
Johnny Drille ubwo aheruka i Kigali yatashye atanyuzwe nyuma yo gufungirwaho igitaramo aririmbye iminota 10 gusa
Johnny Drille ubwo aheruka i Kigali yatashye atanyuzwe nyuma yo gufungirwaho igitaramo aririmbye iminota 10 gusa
Muri Summer Rave Pare abari bashinzwe gutanga ibinyobwa akazi kababanye gake baribyinira
Muri Summer Rave Pare abari bashinzwe gutanga ibinyobwa akazi kababanye gake baribyinira
Muri 'Summer Rave Pare' ni uko byari byifashe
Muri 'Summer Rave Pare' ni uko byari byifashe
Muri Tarama Rwanda Festival Igitaramo  cyakurikiye ibiganiro nyungurana bitekerezo abagiteguye basabwe kugikora nta muziki ucurangwa
Muri Tarama Rwanda Festival Igitaramo cyakurikiye ibiganiro nyungurana bitekerezo abagiteguye basabwe kugikora nta muziki ucurangwa