Ibi IGIHE yabihamirijwe na Ishimwe Clement, umuyobozi wa KINA Music iri gukora kuri album bise ‘Vibranium’ iyi bakaba ari na yo bagiye gufataho amashusho y’indirimbo ebyiri.
Yagize ati “Bagiye kumara icyumweru muri Tanzania, Byitezwe ko bazahafatira amashusho y’indirimbo ebyiri ariko bizaterwa na gahunda zabo uko zizagenda hari n’igihe zarenga nta wamenya.”
Ishimwe Clement yavuze ko indirimbo aba bahanzi bazafata ari iziri kuri album ‘Vibranium’ baherutse kumvishaho inshuti zabo mu gitaramo bakoreye ahitwa ‘Zaria Court’ ku wa 29 Kanama 2025.
Icyo gihe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, bari bitabiriye igitaramo cyo kumva album ‘Vibranium’ ya Nel Ngabo na Platini yahise igurwa miliyoni 26 Frw.
Uretse aba ariko kandi iki gitaramo cyitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda, RMC, Mutesi Scovia n’abandi barimo abahanzi, abakinnyi ba sinema n’abandi banyuranye.
Mu ndirimbo umunani zigize iyi album ebyiri muri zo ni zo zimaze gusohoka mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho cyane ko biyemeje ko zose aribwo buryo zizasohokamo.
Indirimbo zamaze gusohoka ni iyitwa A la vie ndetse n’iyitwa Hoza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!