Basile Uwimana uri mu bategura iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’ mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko uyu mwaka bazibanda ku ndirimbo zafashije Abanyarwanda kuva mu bwigunge.
Ati “Kuri iyi nshuro tugiye gukora Festival tunizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, tuzibanda ku ndirimbo za cyera ariko bitari cyane, tuzagaruka ku zafashije Abanyarwanda kuva mu bwigunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Uretse uwo muziki uzaba uvangwa aho ngaho, Uwimana yavuze ko batumiye abantu bari mu myidagaduro mu myaka ya nyuma ya gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo baganirize abazitabira iri serukiramuco byinshi ku muziki w’icyo gihe.”
Byitezwe ko iri serukiramuco rizabera ahitwa ‘Juru Park’ ku i Rebero ku wa 27 Nyakanga 2024, Uwimana agahamya ko bahisemo kongera kuhasubiza iri serukiramuco kuko ari ahantu hafite amateka ku myidagaduro yo mu bihe bya nyuma ya Jenoside.
Iri serukiramuco ryatangiye kuva mu mwaka wa 2021 rizwiho kwitabirwa n’abantu batandukanye baba baserutse mu myambaro yo ha mbere bityo ababashije kujyanisha n’igihe cyagenwe bagashimirwa ku mugaragaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!