Iyi filime y’uruhererekane izajya itambuka kuri shene ya Youtube ya “The Hustle Rwanda” ikubiyemo ubutumwa butandukanye burimo n’agace gato gakomoza ku nkuru y’ubuzima bwe kuva mu bwana.
Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Ni igitekerezo nari maranye igihe, cyaturutse kuri Her friends ikiganiro nkoresha kuri Youtube. Nyuma yo gusezererwa muri Papa Sava byatumye nshaka gukora iyanjye ngira abantu bamfasha ndayikina.”
Nubwo hazagaragaramo ubuzima bwe, ngo ntabwo ari filime ibushingiyeho ijana ku ijana.
Ati " Nibyo harimo aho ngaruka ku buzima bumeze nk'ubwo nanyuzemo ariko sibwo gusa nzavuga, hazazamo ubundi buzima nibaza ko atari ubwanjye gusa.”
Iyi filime izajya isohoka rimwe mu cyumweru izatangira kujya hanze tariki 4 Nyakanga 2020, igaragaramo umubyeyi we ndetse n’umwana w’imfura.
Ati “Natangiye kuyikina mbere ya Covid-19, mu minsi ishize bafunguye intara rero byabaye ngombwa ko njya gufatira amashusho yandi mu cyaro, byari kungora kujyana undi mukinnyi mu ntara ahubwo mpitamo gukinisha abo mbona hafi aribo mama wanjye n’umwana wanjye.”
Byaramugoye gutoza umubyeyi we ariko ku bw’amahirwe arabimenyera kandi yishimiye uko byaje kurangira abimenye neza.
Bazongere yamenyekanye muri filime nyarwanda ariko by’umwihariko yagaragaye muri Papa Sava, City Maid n’izindi zinyuranye.
Byinshi ku buzima bushaririye bwa Bazongere Rosine wamenyekanye muri filime zo mu Rwanda
Ikiganiro na Bazongere Rosine ugiye gusohora filime yakinanyemo n'umubyeyi we n'umwana we
Reba agace gato k'iyi filime nshya ya Bazongere Rosine






Ibitekerezo 0