00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bazongere Rosine yateguje urugendo Kigali-Musanze yahuje no Kwita Izina

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 August 2026 saa 11:38
Yasuwe :

Nyuma y’igihe arutegura, ariko ntibimugendekere uko abyifuza, Bazongere Rosine yateguye urugendo rw’iminsi ibiri azamara mu muhanda Kigali-Musanze agenda n’amaguru, akaba yaruhuje n’igikorwa cyo Kwita Izina.

Uru rugendo Bazongere ateganya gukora kuva ku wa 2 kugeza ku wa 3 Nzeri 2026, rukazasorezwa i Musanze. Abazaba babashije kurusoza bazakomezanya na we ku wa 4 Nzeri 2026, berekeza mu Kinigi ahazabera ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi.

Mu kiganiro na IGIHE, Bazongere yavuze ko uru rugendo ruzamara iminsi ibiri bagenda n’amaguru.

Ati “Tuzamara iminsi ibiri mu rugendo. Ku wa 2 Nzeri 2026 tuzarara kuri Nyirangarama, hanyuma ku wa 3 Nzeri 2026 ni bwo tuzarara i Musanze.”

Nyuma y’uru rugendo ruzaba rwageze i Musanze mu gitondo cyo ku wa 4 Nzeri 2026, bazerekeza mu Kinigi ahazabera igikorwa cyo Kwita Izina.

Bazongere wateguye uru rugendo yise ‘Imbaraga Gorilla Walk’, asanzwe yarihebeye siporo ndetse akanategura ingendo zinyuranye akora n’amaguru mu rwego rw’ubukangurambaga ku mpamvu zitandukanye. Kuri iyi nshuro, agiye guhagurukana ubutumwa bwo gukangurira abantu kurinda ibidukikije mu rwego rwo kubaka ejo hazaza heza.

Yagize ati “Intego si ukugenda gusa, ahubwo ni ukurukoresha nk’uburyo bwo guteza imbere ubuzima bwiza, guteza imbere ubukerarugendo bwo mu Rwanda no gukangurira abantu kugira uruhare mu kubungabunga umurage wacu kamere.”

Bazongere yavuze ko ‘Imbaraga Gorilla Walk 2026’ ari urugendo rwo kugenda n’amaguru rugamije guhuza siporo n’imibereho myiza, ubukerarugendo, kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere kurengera ingagi n’ibinyabuzima.

Aba mbere batangiye kwiyandikisha muri uru rugendo
Bazongere yabanje gukora uru rugendo mu rwego rwo kureba niba koko byakunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages