Uyu muryango uhuriza hamwe urubyiruko rukora siporo, by’umwihariko kugenda n’amaguru, hagamijwe guteza imbere ubuzima bwiza.
Muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, bahisemo kujya basura ahantu habumbatiye amateka akomeye, banigishwa amateka yaranze u Rwanda.
Mu kiganiro na IGIHE, Bazongere yavuze ko iyi gahunda yari umuhigo bihaye wo gufasha urubyiruko kurushaho gusobanukirwa amateka y’igihugu, binyuze mu gusura ahantu habumbatiye amateka no kugirana ibiganiro byubaka.
Ati "Muri uru rugendo twifatanyije n’urubyiruko rurenga 200, benshi muri bo dusanzwe dukorana siporo. Twihaye umuhigo wo guhuza siporo no kwiga amateka y’Igihugu, kandi twishimiye ko twawusoje neza."
Urugendo rwabo rwatangiye ku wa 26 Mata 2026 basura Kagitumba, ahatangiriye urugamba rwo Kwibohora, mbere yo gukomereza kuri ‘Gikoba liberation history trail’, ahazwi cyane nko "Ku Gasantimetero", basuye ku wa 9 Gicurasi 2026.
Ku wa 23 Gicurasi 2026 basuye ‘Ku Mulindi w’Intwari’, aho bakomereje urugendo rwabo rwo kwiga amateka, mbere yo gusura mu Rugano ku wa 27 Kamena 2026.
Banasuye inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri ku rutonde rw’Umurage w’Isi wa UNESCO, zirimo urwa Bisesero basuye ku wa 30 Gicurasi 2026, urwa Murambi basuye ku wa 13 Kamena 2026 ndetse n’urwa Ntarama basuye ku wa 21 Kamena 2026.
Basoje uru rugendo rw’iminsi 100 ku wa 5 Nyakanga 2026, basura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside no Kubohora Igihugu, bavuga ko ari urugendo rwabasigiye amasomo akomeye ndetse ruzakomeza kubabera isoko yo gusigasira amateka no kuyasangiza abandi.
Bazongere yavuze ko biteguye gukomeza ibikorwa nk’ibi mu bihe biri imbere, kuko bifasha urubyiruko gusobanukirwa amateka y’igihugu no kurushaho kugira uruhare mu kuyabungabunga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!