Aba ni bamwe mu batuma amashusho y’indirimbo akurura benshi bitewe n’imiterere cyangwa ubwiza bwabo.
Aba bakobwa bamamaye mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda bagiye gushimirwa mu byiciro umunani, mu gikorwa cyiswe ‘Video Vixen Awards’ kizaba ku nshuro ya mbere ku wa 17 Kamena 2023.
Iki ni igikorwa kigamije gushimira abari n’abategarugori bari mu myidagaduro ndetse no guha agaciro imirimo yabo muri uru ruganda.
Bamwe mubo tugiye kugarukaho ni abiyambajwe n’abahanzi barenze umwe mu bihangano bishya byakunzwe cyangwa bigezweho muri iki gihe.
Umukundwa Clemence ‘Cadette’
Miss Umukundwa Clemence wamamaye mu 2019 ubwo yitabiraga Miss Rwanda aza no kwitabira Miss Supranational, bwa mbere yagaragaye mu mashusho y’indirimbo abisabwe na Jules Sentore bahurira muyo yise ‘Agafoto’.
Uyu mukobwa uherutse kwinjira mu byo guhanga imideli yanagaragaye mu ndirimbo ebyiri ‘Jowana’ na ‘Mali’ za Confy yafashaga mu muziki we yanagaragaye muri ‘Jojo’ ya Platini P, ‘Njonogo’ ya K8 Kavuyo, n’izindi.

Shaddyboo
Uwimbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo ni umwe mu bamaze igihe kinini biyambazwa na benshi mu banyamuziki mu ndirimbo zabo zitandukanye kuva mu 2012.
Uyu mubyeyi ukurikirwa n’abarenga miliyoni imwe kuri Instagram aheruka kugaragara mu ndirimbo ‘Akinyuma’ ya Bruce Melodie, ‘Byukuri’ ya Amalon, n’izindi .

Djarila Uwababyeyi
Uwababyeyi Djarila amaze imyaka irenga itatu yiyambazwa n’abahanzi batandukanye usibye kujya mu mashusho y’indirimbo ni n’umukinnyi wa filime umwuga afatanya no kumirika imideli.
Uyu mukobwa yitabajwe n’abahanzi barimo Christopher mu ndirimbo yise ‘Nibido’, Active mu ndirimbo ‘Amabara’, Phil Peter mu ndirimbo ‘Amata’ yahuriyemo na Social Mulla, ‘Like You’ ya Kevin Kade , Davis D na Seyn .

Ange Da Baby
Umuhoza Ange umaze kwamamara nka Ange Dababy ku mbuga nkoranyambaga yatangiye kujya mu mashusho y’indirimbo abisabwe na Okkama.
Uyu mukobwa w’imyaka 21 yagaragaye mu mashusho y’indirimbo zirimo ’Iyallah’ na ’No’ za Okkama , ‘Nyoola’ ya Bruce Melodie na Eddy Kenzo, n’izindi.

Kayirebwa Marie Paul
Kayirebwa Marie Paul ni umwe mu bakobwa bamamaye ku mbuga nkoranyambaga cyane mu 2021 biturutse ku ndirimbo ya Kennysol na Bruce Melodie bise “Ikinyafu”.
Uretse iyi yanagaragaye no mu zindi ndirimbo nka “Solo” ya Nel Ngabo n’izindi.
Uyu mukobwa ari no mu bakundwa ku mbuga nkoranyambaga yitabiriye Miss Rwanda 2021 aho ubwamamare yari afite bwamusheje ikamba rya Miss Popularity.

Irafasha Sandrine Reponse (Swalla)
Irafasha Sandrine Reponse uzwi nka Swalla ku mbuga nkoranyambaga usibye kugaragara mu mashusho y’indirimbo ni n’umukinnyi wa filime.
Swalla wakoze umuziki by’igihe gito yagaragaye mu ndirimbo zirimo ‘Jaja’ ya Juno Kizigenza na Kivumbi King , ‘Truth or Dare’ ya Davis D na Big Fizzo n’izindi.

Uwimbabazi Cynthia
Uwimbabazi Cynthia ukoresha amazina ya Cycy Beauty ku mbuga nkoranyambaga yahagarariye u Rwanda irushanwa rya Miss Planet International 2022.
Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli yagaragaye mu mashusho y’indirimbo nka ‘Kk 509 St’ ya Andy Bumuntu, ‘We Don’t Care’ ya Meddy na Rayvanny na ‘Antansiyo’ ya Platini.

Umuhire Murenzi Nelly
Umuhire Murenzi Nelly umaze imyaka isaga itatu atangiye kugaragara mu mashusho y’indirimbo yagaragaye mu zirimo "Puculi" ya Okkama, "Imashini" ya Mico The Best, "Kama Mbaya" ya Sean Brizz n'izindi.

Christelle Igeno Uwase
Christelle Igeno Uwase ukoresha amazina ya Am Christella ku mbuga nkoranyambaga ni umwe mu bakobwa b'ikimero bagaragara mu ndirimbo z'abahanzi batandukanye mu Rwanda.
Christelle yagaragaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Sexy" ya Davis D, "Katapilla" ya Bruce Melodie n'izindi.

Uwase Nadia Bianca
Uyu mukobwa uherutse guhatanira ibihembo bya The Choice Awards 2023 nk’umubyinnyi yifashishijwe mu mashusho y’indirimbo zirimo,‘Seka’ ya Niyo Bosco, ‘Lotto’ ya Okkama na Kenny Sol , ‘Sawa’ ya Nel Ngabo, ‘Agahapinesi’ ya Jowest, ‘Igikobwa’ ya Ruti Joel, n’izindi.

Kevin Uwase
Kevine Uwase wavutse mu 2002 nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu Mibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi yatangiye kugaragara mu mashusho y’indirimbo mu 2022.
Uyu mukobwa w’imyaka 23 yagaragaye mu mashusho y’indirimbo zirimo ‘Tik Tak’ ya Calvin Mbanda, ‘Another Round’ ya Kevin Skaa, ‘We Sha’ ya Papa Cyangwe, n’izindi.






Ibitekerezo 0