00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bebe Cool yakuye i Kigali isomo mu guhangana n’Igituntu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 March 2019 saa 12:12
Yasuwe :

Umuhanzi Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool yatangaje ingamba yakuye i Kigali mu nama yigaga ku ndwara y’igituntu, iza mu ndwara 10 za mbere zihitana abantu benshi ku isi.

Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Centre yatangiye ku wa Mbere tariki 4 Werurwe 2019 yasojwe kuri uyu wa Kabiri.

Bebe Cool umwaka ushize yahawe inshingano zo kumenyekanisha ingaruka z’indwara y’igituntu n’uko abantu bayirinda, anitabira inama nk’iyi ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro yahuriyemo n’abayobozi mu nzego z’ubuzima ku rwego rwa Afurika batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Diane Gashumba, mugenzi we wa Uganda n’uwo muri Liberia, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Bebe Cool yatangaje ko agiye guhagurukana imbaraga ze zose.

Ati “Ngiye gushishikariza abakunzi banjye kwirinda igituntu. Ni byiza kuri njye gutanga ubutumwa ku bantu. Nk’umunyamuziki wo muri Uganda ni ukubyitaho, dufite abadukurikira […] ni ingirakamaro ku byamamare ku kwita ku bijyanye n’ubuzima.”

Avuga ko Igituntu ari indwara mbi cyane kuko umuntu umwe ashobora kuyandura mu rusisiro abandi benshi cyane.

Uyu muhanzi yavuze ko kuba bagenzi be benshi baririmba urukundo atari ikibazo kuko arirwo rwa mbere mu buzima abantu baba babayemo bwa buri munsi.

Ati “Ugomba kwemera ko dukwiriye gusakaza cyane ibyishimo kurusha akababaro. Yego hari ibibazo bya ruswa, igituntu, SIDA n’ibindi, ariko si cyo cyerekezo abantu bakwiriye kwibanda ho gusa, reka abantu bakore ibihangano n’ubukangurambaga mu gihe habayeho ibibazo, buri muntu akenera urukundo, nirwo rufunguzo, reka ruze mbere ibindi bize inyuma ariko ibyamamare bigomba kwita cyane no ku bindi bitari rwo.”

Bebe Cool yemeza ko mu gihe nibura muri buri gihugu hari umuhanzi ushishikariza abantu kwirinda igituntu, iyi ndwara yakendera. Ngo no mu bitaramo agiye kuzajya akora agiye kujya acishamo avuge kuri iyi ndwara.

Uyu muhanzi avuga ko kuba abarwayi b’igituntu bafata imiti mu gihe kirenga amezi atandatu nabyo ari ikibazo cyatuma umuntu ukirwaye ashobora gupfa kubera ibibazo.

Ati “ Ni ukubera iki inzobere mu bya siyansi zitagabanya igihe umuntu urwaye igituntu amara afata imiti, uriya murundo w’ibinini bakawugira muto ? Ntabwo byumvikana ukuntu anywa imiti amezi atandatu, nibura kukaba kumwe. Uwo muntu ashobora kuba nta mafaranga afite nta n’ibyo kurya ariko ukamusaba kunywa imiti icyo gihe cyose.”

OMS yatangaje ko mu 2017 abantu basaga miliyoni 10 bari barwaye igituntu harimo abagabo miliyoni 5,8; abagore miliyoni 3,2 n’abana miliyoni imwe. Icyo gihe miliyoni 1,3 cyarabishe. Mu barwaye iyi ndwara, 78% ntibivuza kandi ari indwara ivurwa igakira.

Bebe Cool yagaragaje ko inzego zose zikwiye gufatanya mu kurwanya igituntu
Uyu muhanzi yasabye bagenzi be kuririmba n'ubutumwa bufasha abafana babo kwirinda indwara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages