00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bebe Rexha yiyamye abibaza ku ngano y’amabere ye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 September 2026 saa 09:11
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunyamerika Bebe Rexha yasabye abagabo bakunze kwandika ku ngano y’amabere ye mu bitekerezo bashyira ku mbuga nkoranyambaga kubihagarika, avuga ko abangamiwe no kuba bibanda ku mubiri we aho kureba ibihangano bye.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 37, wamamaye mu ndirimbo zirimo I’m Good (Blue), yavuze ko amabere ye yakomeje kwiyongera mu bunini, ku buryo na we atazi uko yakwitwara mu bijyanye n’imyambarire.

Mu butumwa yashyize kuri X ku wa 6 Nzeri 2026, Rexha yagize ati “Sinzi icyo nakora ku mabere yanjye. Yakomeje kuba manini cyane, kandi nanga abagabo baza mu bitekerezo byanjye bavuga gusa kuri yo. Ariko nanone, umukobwa aba ashaka kwambara imyenda imugaragaza neza. Sinzi, dukeneye urubuga rw’abakobwa gusa n’abagabo baryamana n’abo bahuje igitsina.”

Mu bundi butumwa, Bebe Rexha yavuze ko abakobwa babyibushye cyangwa bafite imite ikibuno kinini bakunze gufatwa nk’abiyandarika iyo bambaye imyenda ibegereye.

Ati “Iyo abakobwa bateye mu buryo bugaragaza imiterere y’imibiri yabo bambaye imyenda ibegereye, abantu bahita babafata nk’abiyandarika.”

Si ubwa mbere Bebe Rexha agaragaza ko abangamiwe n’abantu bakomeza kunenga cyangwa gutanga ibitekerezo ku miterere y’umubiri we.

Nyuma yo kwitabira ibirori bya Met Gala mu 2025, yasubije abamunengaga ku bijyanye n’ibiro bye, ahishura ko afite indwara ya Polycystic Ovary Syndrome (PCOS), ndetse ko ahanganye n’ikibazo cyo kutabyara.

Mu butumwa yaje gusiba kuri X, yagize ati “Narambiwe abantu bakomeza kuvuga ku biro byanjye. Mfite PCOS kandi mpanganye n’ikibazo cyo kutabyara.”

Yakomeje ahishura ko yari yarasamye ariko inda ikaza kuvamo, ibyamuteje agahinda yari amaze igihe acecetseho.

Ati “Naratwite, ariko inda iza kuvamo. Maze igihe ntacyo mvuga ku gahinda byanteye.”

Bebe Rexha yavuze ko nubwo atari afite inshingano yo gusangiza abantu ibyamubayeho, yahisemo kubivuga kugira ngo abihutira gutanga ibitekerezo ku mibiri y’abandi bajye babanza gutekereza ku bibazo bashobora kuba banyuramo.

Uyu muhanzi yatangaje ko bamusanzemo PCOS mu 2023. Ni indwara iterwa n’imikorere idasanzwe y’imisemburo, ikagira ingaruka ku mikorere y’intanga z’abagore. Ishobora kandi gutera ibimenyetso birimo kumera ubwoya bwinshi mu maso no kwiyongera kw’ibiro.

Mu kiganiro The Jennifer Hudson Show cyo muri Gicurasi 2023, Rexha yavuze ko ibilo bye byiyongereyeho 13, mu gihe gito.

Nubwo ibitekerezo bimunenga ku mbuga nkoranyambaga bikomeza kumubabaza, yavuze ko ari kwiga kwakira uko ateye no kuticira urubanza, ari na ko afata ibyemezo bimufasha kubaho neza.

Bebe Rexha yagaragaje ko ibilo bye bikomeje kwiyongera agereranyije n’uko yanganaga mbere
Bebe Rexha ntashimishwa n’abavuga ku miterere y’umubiri we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages